Abacuruzi bato bohereza ibicuruzwa mu mahanga baracyahura n’inzitizi nyinshi.
Abacuruzi bato bohereza mu mahanga ibicuruzwa baravuga ko bagihura n’ inzitizi nyinshi zikeneye kwitabwaho kuko zibangamira ubucuruzi bwabo ndetse harimo n’intego ya guvernona y’u Rwanda[ NST1] yo kuzamura urwego rw’ibyoherezwa mu mahanga.

Ibyoherezwa mu mahanga ni umwe mu nzira ikomeye y’ibyinjira mu musaruro mbumbe w’u Rwanda. Nubwo bimeze bityo, kugeza ubu, abari mu mirimo y’ubucuruzi bohereza ibicuruzwa mu mahanga bavuga ko bahura n’inzitizi nyinshi, ndetse bakeneye kwegerwa byihariye kuko babona urwego rw’ibyoherezwa mu mahanga rudakura.
Umwe mubacuruzi yagize ati: “hari ibibazo byinsi muri export wenda ntabwo twabivugira aha… ariko turishimira ibimaze kugerwaho.gusa 2% karacyari gake cyane! tugiye mu isoko nyafurika, ndi muri export pe ariko bimaze igihe, ibibazo bihari ni byinshi kuko dukwiye kuva muby’amadiscours [imbyirwaruhame] kuko nta gihugu gitezwa imbere n’amadiscours meza cyangwa kubyina no kugira gute…ahubwo dukore noneho muhuze abohereza ibicuruzwa mu mahanga.”
Undi yunze murye ati: “ ubu tozohereza ibicuruza hanze gute [amafi] cyangwa hano tuzahabona isoko gute tudafite ubuziranenge?”
Kugeza ubu imibare igaragaza ko ibicuruzwa biva mu Rwanda byoherezwa hanze n’abacuruzi bato bikomeje kuba ku bike cyane, aho kugeza ubu bikiri kuri 2%, imibare ihabanye n’umurongo Leta y’u Rwanda yihaye mu rwego rwo kubyongera, nk’uko Richard NIWENSHUTI; Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, MINICOM, abitangaza.
Yagize ati: “ubundi mu cyerekezo cyacu muri NST1, duteganyije ko twajya twohereza ibiciriza mu mahanga mu mwaka bingana na 17%. Iyo rero niyo ntumbero dufite kandi tuziko uruhare rw’abikorera bato rurimo aho ngaho. Ndibaza ko icyo twanoza ari ukuvuga ngo ese ni izihe nzego barimo? Imbogamizi bafite ni izihe? Kugira ngo n’icyo kigereranyo twashyizeho cya 17% buri mwaka bakigiremo uruhare runoze kandi ruhatika, rero iyo niyo ntego.”
“ibikorwa rero nta bindi ni ukuborohereza mukubona imari, kongera ubushobozi bwabo ndetse no kubafasha kugira ngo yaba aya makuru tuvuga atangwa na one stop center kuri …abe yanozwa kandi abafashe.”
Kugeza ubu kandi, abanyarwanda bakomeje gutaka itumbagira ry’ibiciro ku isoko ry’u Rwanda, ahanini bishingiye ku bitumizwa mu mahanga biruta kure umusaruro w’imbere mu gihugu, ndetse hamwe n’ibyoherezwa mu mahanga bikomeje kuba bike cyane ugereranyije n’ibyo u Rwanda rukurayo.
Ibi birasaba leta gushyiraho ingamba zikomeye mu rwego rwo gufasha aba bacuruzi bato, binajyana no kongera umusaruro w’imbere mu gihugu, no kubungabunga ubuziranenge bwabyo.