Abagiye gusezerana imbere y’amategeko ntibazongera gusabwa gufata ku ibendera ry’igihugu
Abashakanye bahana indahiro yo gushyingirwa imbere y’amategeko bashobora gutazongera gusabwa gufata ku ibendera ry’igihugu mugihe amategeko mashya agenga umuryango yakwemezwa n’inteko ishingamategeko y’u Rwanda.

Ivugururwa ry’amategeko agenga umuryango rigamije guhuza amategeko abiri; aho imwe abantu n’umuryango, irindi rikareba ubuyobozi, impano ndetse n’izungura.
Umushinga w’iri tegeko uri gusuzumwa mu nteko rusanye ‘abadepite mu nteko ishingamategeko, kur’uyu wa mbere, ku ya 18 Werurwe (03) 2023, mbere yo kujya muri komite y’inteko kugira ngo unononsorwe neza.
Bimwe mu bibazo bigombwa gusuzumwa n’ibijyanye no gufata ku ibendera ry’igihugu kw’abari gusezerana imbere y’amategeko. Mu mbanziriza mushinga w’iri tegeko, havugwa kurifataho bidasobanura ko abashakanye bagiye kubana ubuzira gutandukana.
“Indahiro yo gushyingiranwa hagati y'abashakanye ni indahiro y'urukundo no kwitanaho. Gufata ibendera ntibisobanura gukomera kuri iyo ndahiro mu gihe tubona abatana mbere y'umwaka umwe. ”
Ivugurura ry’iri tegeko ryerekana ko ugiye gusezeranya ari we wenyine uzajya afata ku ibendera ry’igihugu nk 'uhagarariye ubuyobozi’ kandi wagenzuye ibisabwa byose kugira ngo ubwo bukwe bube.