Abahouthis bemereye amato y’Uburusiya n’Ubushinwa kunyura mu Nyanja itukura

Jan 19, 2024 - 17:56
Jan 19, 2024 - 20:56
 0
Abahouthis bemereye amato y’Uburusiya n’Ubushinwa kunyura mu Nyanja itukura

 Ubutegetsi bukuru bw'umutwe w'abahouthis wo muri Yemen watangaje ko wemereye inzira amato y'Uburusiya n'ay'abashinwa anyura mu nyanja itukura [ red sea/ mer rouge].

Amato atwaye ibicuruzwa byo muri ibi bihugu bikomeye ku isi yaba no mu rwego rw'ubukungu, yemerewe kunyura mu gace kagenzurwa n'aba barwanyi baterwa inkunda na Iran, aho yibasira amato y'ubucuruzi mu rwego rwo kwifatanya n'abanyapalestine bo muri Gaza.

Ibi umutwe w'abarwanyi b'abahouthis babitangaje kuri uyu wa mbere, ndetse binyuze mu kiganiro ubuyobozi bwawo bwagiranye n'ikinyamakuru cyo mu Burusiya Izvestia.

Mohammed al-Bukhaiti yashimangiye ko ibigo bimwe na bimwe bitwara ibicuruzwa binyuze mu nzira y'amazi akikije Yemen kwirinda kubera ibitero bigikomeye.

Avuga ko bazajya bagenzura niba amato atwaye ibicuruzwa adafite aho ahuriye n'ibihugu runaka, by’umwihariko Israel.

Yagize ati:" amato ntahomba guhuzwa n'ibihugu bimwe na bimwe, by'umwihariko Israel. Naho ibindi bihugu birimo Uburusiya n'Ubushinwa, ibicuruzwa byaho ntibizabangamirwa."

Yongereyeho ko "Byongeye kandi, twiteguye guharanira ko amato yabo anyura mu nyanja itukura atekanye, kuko kugenda atabangamiwe. Ibitero byobasira amato bifite aho bihuriye mu buryo bumwe cyangwa ubundi na Israeli kandi bizakomeza.

Nimugihe Amerika, Ubwongereza n'ibindi bihugu by'ibicuti bikomeje kugaba ibitero ku barwanyi b'abahouthis mu rwego rwo gukumira ibitero by'uyu mutwe ku mato mpuzamahanga atwaye ibicuruzwa.