Abanyafurika y’Epfo barwanira Israel muri Gaza bazafungwa
Afrika y’Epfo yatangaje ko abaturage bayo barwana ku ruhande rw’ingabo za Israel muri Gaza yazatabwa muri yombi nibasubira mur’iki gihugu.

Naledi Pandor; minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'Afurika y'Epfo, yatangaje ibi mu gikorwa cyo kwifatanya n’abanya-Palestine.
Yavuze ko “Namaze gusohora itangazo mburira abo b'Abanyafurika y'Epfo barimo no kurwana... Turiteguye. Nimugaruka imuhira, tuzabata muri yombi.”
Gusa nta mubare uzi w’abantu bashobora kugirwaho ingaruka n’iri tangazo. Icyakora mu mwaka ushize, Afurika y'Epfo isanzwe yaraburiye abaturage bayo ko bashobora kuburanishwa mu nkiko igihe baba barwanye ku ruhande rw’ingabo za Israel [IDF].
Ku rundi ruhande, igitangazamakuru cyo muri Israel cyatangaje ko igisilikari cyaho kirimo kwiga ku cyo gukora mugihe havutse ibyago mu rwego rw’umutekano n’amategeko igihe abasilikari bagiye mu mahanga.
Mu itangazo rya IDF rivuga ko irimo gukurikirana icyo kibazo mu buryo buhoraho, ifatanyije na minisiteri zibifite mu nshingano.
Afurika y'Epfo ikomeje kurwanya intambara ya Israel muri Gaza mu rwego rwa dipolomasi, yatewe n'igitero cya Hamas cyo ku ya 7 Ukwakira (10) mu 2023, cyahitanye ubuzima bw’abanya-Israel bo mu majyepfo y’iki gihugu barenga 1200 abantu barenga 1,200 mu majyepfo ya Israel, naho abarenga 240 barashimutwa.
Mu ntangiriro z’uyu mwaka, Afurika y'Epfo yatanze ikirego mu rukiko mpuzamahanga rwa ICJ rw'Umuryango w'Abibumbye isaba ko rusuzuma niba Israel irimo gukorera jenoside Abanye-Palestine muri Gaza ndetse n’ibyaha by’intambara.
Nimugihe kuva iyi ntambara yatangira m’Ukwakira (10) 2023, Minisiteri y’ubuzima ya Hamas itangaza ko abanya-Palestine barenga 31 000 biganjemo abana, abagore n’urubyiruko bamaze kuhasiga ubuzima.
Ibi byiyongeraho kuba amahanga akomeje kuvuga ko abatuye muri Gaza bari kwicishwa inzara binyuze mu gukumira imfashanyo irimo amazi n’ibiribwa, aho bahabwa intica ntikize, abana benshi bafite ikibazo cy’imirire mibi n’ibindi bibazo bikomoka ku isuku nke.