Abarusiya bafite imyaka 18-30 bategetswe kujya mu gisilikare.

Inteko ishingamategeko y'Uburusiya yatoye itegeko ryongera imyaka yo kuba mu gisilikari, aho abarusiya bose bafite kuva ku myaka 18 kugeza kuri 30 bagomba kujya mu gisilikari. Iri tegeko ryatowe ku wa kabiri, ryazamuye imyaka yo kujya mu gisilikari ku gahato, iva kuri 27 igera ku myaka 30.

Jul 25, 2023 - 17:16
Aug 19, 2023 - 20:55
 0
Abarusiya bafite imyaka 18-30 bategetswe kujya mu gisilikare.

Hashize amezi 18 Uburusiya butangije intambara muri Ukraine, ahakenewe abasilikari kugira ngo iki gihugu kirebe ko cyatsinda uru rugamba rumaze igihe gitangije.

Itegeko ryatowe n’abadepite kur’uyu wa kabiri, ku ya 25 Nyakanga (07) 2023, rivuga ko kuva ku ya 01 Mutarama (01) 2024, Abarusiya bose bafite imyaka y’amavuko kuva kuri 18 kugeza kuri 30 bategetswe kujya mu gisilikari.

Iri tegeko ryemejwe ku nshuro ya kabiri, ndetse n’’iya gatatu na Douma, inteko ishingamategeko, umutwe w’abadepite b’Uburusiya, icyiciro gikomeye cyane mu bikorwa by’amategeko mur’iki gihugu.

Mu mezi yashize, Uburusiya bwashyizeho itegeko risaba abagabo bari mu myaka bagifite imbaraga kujya mu gisilikari ku gahato, kugira ngo bongere umubare w’abasilikari boherezwa ku rugamba muri Ukraine.

Icyo gihe, abagabo n’abasore benshi bahunze iki gihugu bajya kuba mu mahanga ndetse bamwe bahitamo kujya kuba mu mashyamba bahunga iryo tegeko. ibinyamakuru bitandukanye bivuga ko hari n’abakoze urugendo rurerure n’amaguru bahunga kujya mu gisilikari.

Gusa iri tegeko ryatowe kur’iyi nshuro ribuza abari mur’iyo myaka kuva ku butaka bw’Uburusiya igihe ibiro bishinzwe gukora ibarura bimaze kubasaba kujya kwiyandikisha.

Mbere y’uko iri tegeko rikurikizwa, rigomba kwemezwa n'Inama ya Federasiyo, inteko ishinga amategeko, ndetse ugashyirwaho umukono na Perezida Vladimir Putin.

Rigamije kongera umubare w’abasirikare!

Iki cyemezo kizongera cyane umubare w’abasirikare bashobora kujya mu ngabo z’Uburusiya, mu gihe leta ya Moscou yasabye hafi abagera 300 000 muri Nzeri (09) 2022 bitewe n’igitero cyagabwe muri Ukraine.

Abarusiya benshi bagombaga gukora umurimo wabo wa gisirikare w’umwaka umwe ku gahato kugeza ubu barabihunze kugeza ubwo bahamagarwa, bakimuka aho bizwi ko batuye cyangwa bagatanga ruswa kubashyizwe kwandika ndetse no ku 

Muri mata (04), Inteko ishinga amategeko y’Uburusiya yari yemeje itegeko ryorohereza ikorwa ry’ubukangurambaga buhamagarira abarusiya kujya mu gisirikare mu rwego rwo kwagura uburyo bwo kuboherereza amahamagara.

Iri tegeko kandi ryatumye ubuzima bugorana cyane ku batubahiriza inshingano zibabuza amahirwe yo gukora nka rwiyemezamirimo cyangwa umuntu w’ikorera ku giti cye, guhabwa inguzanyo cyangwa kugaragaza amacumbi yabo n'imodoka zabo.

Ibiro bya Perezida Putin [Kreml] bimaze amezi bihakana ko bishaka gutangiza umurongo mushya wo gukora ubukangurambaga kubera ibitero byo muri Ukraine. Ku nshuro ya mbere, ibihumbi n’ibihumbi by’abarusiya bahunze igihugu cyabo.