Abayobozi b’inzego zibanze barasabwa kudatererana inzego z’ubuzima mu rugamba rwo kurwanya SIDA.
Inzego z’ubuzima zirasaba abayobozi bo mu nzego zibanze kureka kuzitererana mu rugamba rwo guhangana n’ubwiyongere bwa virusi itera SIDA. Ibi byatangajwe nyuma yo kubona ubwandu bushya bukomeje kwiyingera, cyane cyane mu rubyiruko.

Ubwiyongere bushya bwa Virus itera SIDA mu gihugu bukomeje buhangayikishije inzego z’ubuzima, mugihe zidasiba gukora ibishoboka byose kugira ngo bugabanuke ariko ntibitange umusaruro wifuzwa.
Kugeza ubu imibare igaragaza ko mu turere icumi twiganjemo ubwandu bwa SIDA ku gipimo kiri hejuru, hazamo tune two mu ntara y’Iburasirazuba, aho abugarijwe cyane kurusha abandi ari urubyiruko.
Nimugihe mu bantu 218 314 bafata imiti igabanya ubukana nw’ubwandu, imibare yerekana ko hafi kimwe cya kabiri cyabo [49.5%] ari abo mur’iyi ntara.
Uburemere bw’iki kibazo, bugaragazwa nk’ubuterwa no kuba hari ubukangurambaga bukorwa n’inzego z’ubuzima ariko inzego zindi za leta ntigaterera agate mu ryinyo, kuko zibufata nk’ubureba inzego z’ubuzima gusa.
Ikuzo Basil ; Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya SIDA mu kigo cy’igihugu cy’ubuzima [RBC] avuga ko hakenewe uruhare rw’inzego zibanze kugira ngo nazo zishyiremo akazo, ubukangurambaga bujyanye na Virusi itera SIDA nabwo bwibandweho kimwe n’ubundi.
Avuga ko mu bukangurambaga bushya bwiswe’ Tujyanemo’ inzego zindi za leta nazo zigomba kubugira ubwazo, aho kubiharira abanganga gusa.
Ati: “ubusanzwe twari tumenyereye ubukangurambaga usanga bukorwa na Minisiteri y’ubuzima, ugasanga nitwe tubukora nk’abaganga. Ariko ubukangurambaga bwiswe ‘tujyanemo’ kuko noneho tugiye gushyiramo n’izindi nzego za Leta. Uturere n’intara nabo bakabigira ibyabo, noneho ntibibe bya bindi dukora ubukangurambaga ngo niba RBC ihavuye usange birarangiye, ahubwo ni ubukangurambaga buzahoraho, nabo bakaba abishyira mu mihigo yabo”
Asa n’utanga urugero ku bukangurambaga bwo kurwanya igwingira mu bana,
Ikuzo Basil yavuze ko “musigaye mwumva ubutumwa bw’abana bagwingira, ahubwo hakajyamo na HIV kandi tuyishyire muri gahunda. Kuko dushobora kurinda abantu kugwingira ariko ntitubarinde virusi itera SIDA nuko ugasanga nta kintu kigaragara dukoze.”
Urubyiruko rwugarijwe rugiye kwibarwaho!
Dr. Nyirahabimana Jeanne; Umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara y’Iburasirazuba, avuga ko ubwiyongere bukabije bw’ubwandu bwa virusi utera SIDA mur’iyi ntara nutakiri ubwo kwihanganirwa.
Anavuga ko bagiye gukora ubukangurambaga ahantu hose, bibutsa abaturage uko bakwiye kwirinda iyi Virus, ndetse bakazibanda ku rubyiruko kuko arirwo rwugarijwe cyane.
Ati: “ni ugusubira mu baturage kwigisha ibijyanye na SIDA, uko yandura, uko yirindwa, ndetse tugashishikariza n’abantu kwipimisha ku bushake.(…) Rero turaza gushyira imbaraga muri ibyo byose, ariko twibanda no ku bukangurambaga ku rubyiruko kugira ngo rwongere rumenye ko SIDA ihari kandi ko bagomba kuyirinda.”
Dr. Nyirahabimana avuga ko n’ ibigo by’urubyiruko bizongererwa imbaraga, ati: “ bizajyana no guha imbaraga ibigo by’urubyiruko ariko kandi bamenye no kwirinda ndetse no guhakana imibonano idakingiye.”
Kugeza ubu Ubushakashatsi bugaragaza ko nyuma y’umujyi wa Kigali, mu turere 11 twa mbere mu gihugu tugaragaramo abafite Virusi itera SIDA harimo tune two mu Ntara y’Iburasirazuba.
Utwo turere ni Rwamagana, Bugesera, Kirehe , Kayonza, ndetse na Gatsibo iri ku mwanya wa 11.
Mugihe ibivugwa byakorwa ariko nanone bikaza bigamije no gutanga umuti ku bibazo by’urubyiruko rukunze kugaragaza ko rubogamirwa no kuba abakora muri serivise z’ubuzima ku bigo by’ubuzima ari abakuze, ndetse hakiyongeraho n’abajyanama b’ubuzima hatabamo uw’urubyiruko bisangaho bituma batitabira gukenera serivise batanga.