Abitabiriye irushanwa ry’ubwiza rya Miss Universe Indonesia bavuga ko bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Abagore benshi bitabiriye irushanwa ry'ubwiza Miss Universe Indonesia ryo gushaka uzahagararira iki gihugu mu irushanwa ryo ku rwego rw'isi, bagejeje ibirego kuri polisi bashinja abariteguye ihohotera rishingiye ku gitsina. Nimugihe hari n'abandi biteguye gutanga ibirego byabo.

Aug 9, 2023 - 12:17
Aug 19, 2023 - 20:14
 0
Abitabiriye irushanwa ry’ubwiza rya  Miss Universe Indonesia bavuga ko bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Abatanze ibirego bavuze ko basabwe gukuramo imyenda yabo yo hejuru kugira ngo bagenzurwe umubiri ndetse bafatwe n'amafoto, habura iminsi ibiri ngo finale y'irushanwa ibe ku ya 3 y'uku kwezi kwa Kanama (8), nk’uko umwe mu babunganira mu mategeko yabivuze.

Amarushanwa y'ubwiza aremewe muri Indonesia ariko abayategura baritwararika kugira ngo batava aho bababaza umuryango mugari w'iki gihugu ukomeye ku bya kera.

Mu mwaka wa 2013, irushanwa rya Nyampinga w'isi (Miss World) ryakuyeho icyiciro cyo kwiyereka abarushanwa bambaye imyenda y'imbere (bikini) ubwo ryari ryabereye muri icyo gihugu cyiganjemo abayoboke b'idini rya Islam.

Polisi yo mu murwa mukuru wa Indonesia, Jakarta, yavuze ko ibyo birego bizakoreshwa nk'ishingiro y'irindi perereza. Nimugihe mu mategeko y’iki gihugu, ihohotera rishingiye ku gitsina rihanishwa igifungo kigera ku myaka 15.

Mellisa Anggraeni; umunyamategeko wunganira abagore batatu muri abo bitabiriye iryo rushanwa, yemereye ishami rya BBC muri Indonesia ko icyo kirego cyatanzwe. Yanavuze ko abandi benshi na bo bazatanga ibirego byabo.

Reuters yatangaje ko abakobwa batandatu bari bahatanye muri iryo rushanwa batanze ibirego kuri polisi.

Anggraeni yabwiye AFP ko babwiye abagore bahatanye ko amagenzura y'umubiri yari agamije gusuzuma inkovu iyo ari yo yose, ibinure bitera ibice bimwe by'umubiri kubyimba cyangwa kwishushanyaho [tattoos] ku mibiri yabo.

Mu itangazo, icyamamare Poppy Capella, nyir'ikigo Miss Universe Indonesia Organisation gitegura iryo rushanwa, yavuze ko kizakora iperereza kuri ibyo birego.

Ubuyobozi bwo ku rwego rw'isi bw'irushanwa rya Miss Universe na bwo bwavuze ko burimo gukurikirana icyo kibazo kandi ko bufata mu buryo butajenjetse na gato ibirego by'imyitwarire mibi ku bijyanye n'igitsina.

Ku wa mbere nimugoroba, bamwe mu batanze ibirego bavugiye mu kiganiro kuri televiziyo zo muri icyo gihugu zashyize igihu mu maso yabo mu kurinda imyirondoro yabo.

Umwe muri abo bagore, yagize ati: "Nk'umugore, numva uburenganzira bwanjye bwarahonyowe, kandi byangizeho ingaruka mu bitekerezo. Nagiye ngira ingorane mu gusinzira kubera gutekereza cyane bikabije".

Yanavuze ko nubwo uko kugenzurwa imibiri kwakorewe mu cyumba gifunze, yavuze ko hari abagabo bamwe bari bahari.

Yanavuze ko umuryango utari ufunze neza, bigatuma abantu bari hanze babona ibirimo kuba.

Maria Harfanti, wahoze ari Miss Indonesia wasoje ari ku mwanya wa gatatu mu irushanwa rya Miss World ryo mu 2015, yavuze ko amagenzura y'umubiri asanzwe abaho muri icyo gihugu, ariko ko akenshi abari mu irushanwa badasabwa kwiyambura imyenda.

Ibi bibaye mugihe Anne Jakrajutatip, Umunya-Thailand w'umugore w'umu-'transgender' ari nawe nyir'iri rushanwa muri iki gihe, yashatse kuvugurura iri rushanwa kugira ngo rirusheho kwitabirwa n'abantu bo mu byiciro bitandukanye, uretse kwitabirwa n’abakobwa batarashaka, aryongeramo abagore bashatse, aba-transgender [abihinduje ibitsina]  n'abagore batabana n'abagabo, na bo bemererwa kurihatanamo.