Amajyepfo: Abahawe inkunga batayikwiye bari gukurikiranwa!
Ubuyobozi bw’intara buravuga konyuma yo gukora impinduka mu bazishyurirwa ubwisungane mu kwivuza [mituelle de santé] basanze hari abahabwaga inkunga ya Leta batayemerewe kandi urwego rw’ubugenzacyaha ruri kubakurikirana.

Ubusanzwe, kimwe n’ahandi hirya no hino mu gihugu, no mu ntara y’Amajyepfo, Leta iha abaturage batishoboye inkunga zitandukanye zirimo kwishyurirwa ubwisungane mu kwivuza, inkunga y’ingoboka ihabwa abasaza n’abakecuru batishoboye, ndetse n’ubundi bufasha bunyura muri VUP.
Kayitesi Alice; Guverineri w’iyi ntara, avuga ko mu kugabanya umubare w’abahabwa ubufasha, byagaragaye ko hari n’amanyanga yagiye akorwa, cyane cyane mu bufasha bwahabwaga abagore batwite n’abonsa.
Ati: “raporo yakozwe yagaragaje ko harimo abagenerwabikorwa batari babikwiriye bagiye muri iyi gahunda, ndetse barimo gukurikiranwa n’urwego rw’ubugenzacyaha, ubwo twareka tukazareba ikizavamo.”
Guverineri Kayitesi ntagaragaza uburyo ayo manyanga yagiye akorwa cyangwa se umubare w’abashobora kuba bari gukurikiranwa. Icyakora yemeza ko iki kibazo nabo ubwabo nk’ubuyobozi hari aho bagisanze.
Ati:“Ikindi ni uko nkatwe ubuyobozi n’uturere, turi kugenda dusubira inyuma, tureba abo twafashije kuko ni abantu bazwi bari muri system. Harimo bimwe twagiye tubona ndetse twanakwishimira ko harimo abateye imbere bahereye kuri ya nkunga. Ariko ugasanga umuntu hari ibyo yabonye agenda aguramo amatungo, yiteza imbere ariko hakaba ikibazo ko atigeze ashaka gucuka cyangwa kuvuga ngo iyi nkunga ndabona ntakijyanye nayo reka nyiveho Abo turababona…”
“ariko ukabona hari n’abagiye bayibona mu buryo bw’amanyanga, bakajya ku rutonde batari bakwiriye. Ibyo ngibyo urwego rwa RIB rurimo kubikurikirana, ndetse no mu turere twose tugize intara y’Amajyepfo, twazategereza ibizava mu bugenzuzi.”
Ku rundi ruhande, intara y’amajyepfo ituwe n’abaturage basaga miliyoni eshatu [3 000 000], aho mu turere 8 tuyigize, habaruwe abaturage basaga 347 381 nk’abazahabwa ubufasha, yaba ubuvuye muri Leta, cyangwa mu bafatanyabikorwa binyuze muri gahunda yo guha umuntu ubufasha mu gihe runaka ariko akazacucutswa.