Amajyepfo: Miliyari zisaga 19 nizo zakoreshejwe mu kwita ku mibereho myiza mu ngengo y’imari 2022-2023.

Ubuyobozi bw’intara y’amajyepfo bwatangaje ko miliyari zisaga 19 zashowe mu bikorwa bitandukanye bigamije kuvana umuturage mu bukene.

Aug 6, 2023 - 22:02
Aug 19, 2023 - 20:55
 0
Amajyepfo: Miliyari zisaga 19 nizo zakoreshejwe mu kwita ku mibereho myiza mu ngengo y’imari 2022-2023.

Alice Kayitesi; Guverineri  w’iyi ntara, avuga ko mu rwego rwo gufasha abanyantege nke, imiryango 128 635 yafashijwe binyuze mu buryo bwo gufata inkunga.

Yagize ati: “imiryango 128 635 yafashijwe binyuze mu buryo bwo gufata inkunga zitandukanye harimo ibyo bita ‘akabando ko mu za bukuru’, abahabwa imirimo y’amaboko iciriritse, abahabwa inguzanyo ku kigereranyo cy’amafaranga make ndetse no gufasha ababyeyi batwite. Ingengo y’imari yakoreshejwe mu ntara y’Amajyepfo ikaba isaga miliyari 19 yahawe imiryango.”

Imiryango isaga 600 yubakiwe amazu yo kubamo!

Iruhande rw’ibi ariko, mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2022-2023, hitawe no ku bibazo bibangamira imibereho myiza y’umuturage. Guverineri Kayitesi avuga ko imiryango 676 kuri 749 itaragiraga aho kuba, yubakiwe aho kuba.

Hari kandi ababaga mu mazu atujuje ibisabwa, aho mu miryango 2953 yari yaragaragajwe ko ikeneye kuvugururirwa amazu, 2666 yavugurirwe amazu yari ituyemo.

Hiyongeraho kandi n’imiryango 550 itaragiraga ubwiherero yabwubakiwe hamwe n’itari ifite ubwiherero butujuje ibisabwa isaga 15 630.

Hari kandi imiryango 4608 yabagana n’amatungo bitewe no kutagira ibiraro. Guverineri Kayitesi Alice avuga ko nyuma yo kwigishwa, iyi miryango yabashije kubaka ibiraro, maze ireka kubana n’amatungo mu nzu.

Mu bindi byakozwe, Guverineri Kayitesi avuga ko urwego rw’amakoperative narwo rwayewe inkunga ingana na miliyoni 41 500 000 z’amafaranga y’u Rwanda. (...)