Ambassadors of Christ yabujijwe kuririmba mu gitaramo cya Ewangelia Easter Celebration
Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi ryatangaje ko korari Ambassadors of Christ itazajya mu gitaramo ‘Ewangelia Easter Celebration’ cyateguwe n’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, kizaba ku ya 31 Werurwe (03) 2024. Ni umwanzuro ufashwe nyuma y’ibitekerezo bitandukanye byakurikiye itangazwa ry'uko iyi korari izitabira igitaramo cyo kwizihiza Pasika.

Pastor Gerard Karasira uyobora Itorero ry’Abadiventisiti mu gice cy’Uburasirazuba no Hagati mu Rwanda, yabwiye ikinyamakuru ITABAZA dukesha iyi nkuru, ko bamenyesheje abateguye iki gitaramo ko iyi Korari itazakiririmbamo.
Yagize ati “Ntabwo bazajyayo, twavuganye n’Umuryango wa Bibiliya ko batazajyayo.”
Uyu mwanzuro ufashwe nyuma y’ibitekerezo bitandukanye byatanzwe ku mbuga nkoranyambaga bigaragaza ko Korari Ambassadors of Christ idakwiye kujya kuririmba ahantu hizihizwa umunsi mukuru udahura n’imyemerere yabo.
Nimugihe abandi bagaragaje ko ari uburyo bwiza bwo kubwiriza ubutumwa abo bayizihiza.
Umwe yagize ati “Jyewe mbona nta kibazo gihari kuba Korali Ambassadors of Christ yajya mu gitaramo kirimo Korari zo mu yandi madini cyangwa amatorero. Kuvuga ubutumwa se hari aho bahejwe? Indirimbo bazaririmba zishobora gukiza benshi kuri uriya munsi.”
“ Jyewe aho nize Muri Collège y’Abadventistes b’Umunsi wa karindwi, twizihizaga Pasika na Noheli Kandi Directeur yari umuzungu. Ibyo bindi muzana biterwa n’abigisha badasobanukiwe Bibiliya. Igitaramo cyateguwe na nde? Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, kandi Bibiliya twemera!”
Gusa, Pastor Karasira avuga ko gufata uyu mwanzuro bitatewe n’igitutu bashyizweho n’Abizera, ahubwo ari uko ibiri mu ibaruwa Umuryango wa Bibiliya wanditse usaba Korari bitandukanye n’ibitangazwa.
Yagize ati “Umuryango wa Bibiliya udusaba Korari ntabwo bavugaga ko ari igitaramo cyo kwizihiza Pasika, ahubwo cyari igitaramo kigamije gushyigikira Bibiliya kandi natwe turayishyigikiye. Tubonye bahinduye ni cyo cyatumye tubuza Korari kujya kuririmba muri Pasika kuko tutayemera”
Gusa bamwe mu bizera b’Itorero ry’Abadiventisiti b’umunsi wa karindwi, bavuga ko kubuza korari kujya kuririmba ahantu nka hariya ari ukuyivutsa amahirwe yo kuvuga ubutumwa mu banyamahanga.
Ibi bibaye mugihe umuryango wa Bibiliya mu Rwanda uherutse gutangaza ko hashize igihe utangije ubukangurambaga bwo gushyigikira Bibiliya nyuma y’uko bigaragaye ko zabaye nke ku isoko.
Amafaranga agomba kuzatangwa mu kwinjira muri iki gitaramo azifashishwa mu gushyigikira Bibiliya nk’igitabo Abakisito benshi bifashisha.
Ewangelia Easter Celebration ni gitaramo kizabera i Kigali mu nyubako ya BK Arena guhera saa munani z’amanywa. Abazacyitabira bazataramirwa na James & Daniella, Alarm Ministries, Jehovah Jireh Choir, Shalom Choir na Christus Regnat n’andi makorari akomeye mu madini atandukanye.
Ijambo ‘Ewangelia’ ni iryo mu Gipolishi, risobanura ‘Gospel’ mu Kinyarwanda bikavuga ‘Ubutumwa bwiza’.
Umunsi mukuru wa Pasika ni umwe mu yizihizwa cyane n’Abakiristo aho baba bibuka izuka rya Yesu.