Barasaba leta kubanza kububakira ubushobozi mbere yo kubasaba kwiyishyurira ubwisungane mu kwivuza!

Abatishoboye bo mu murenge wa Muhanda mu karere ka Ngororero barasaba leta kububakira ubushobozi mbere yuko ibasaba kwiyishyurira ubwisungane mu kwivuza kuko bo nta bushobozi bafite. Bavuga ko bibahangayikishije nyuma yaho bakuwe ku rutonde rw’abazishyurirwa ubwisungane mu kwivuza [mituelle de Sante].

Jul 19, 2023 - 11:05
Aug 19, 2023 - 20:54
 0
Barasaba leta kubanza kububakira ubushobozi mbere yo kubasaba kwiyishyurira ubwisungane mu kwivuza!

Abatishobowe bakuwe ku rutonde rwabahabwa ubufasha na Leta baravuga ko bibahangayikishije nuko batazabona ubushobozi bwo kwiyishyurira ubwisungane.

Bavuga ko hari bagenzi babo byatangiye kugiraho ingaruka kuburyo utarembeye mu rugo ahitamo kujya kwivuza magendu.

Umuturage umwe yagize ati “ukuntu tubayeho, iyo tutabonye ntabukozi ntaho tujya kandi niyo wayibonye izana 200Frw kandi ntiyavamo mituweli. 3000Frw ntabyo twabona kuko twirirwa tutariye, tukaryama. Aho umuntu aboneye imboga niho azirira.”

Undi ati “reba naho turi, ntacyo kurya dufite, kurya ni hariya mu ishyamba, aho twajyaga mu ishyamba ni mwa Gatera, ibiti babitemye babimaze n’udushari turi hasi ngo ni ifumbire yo gushyigikira icyayi! None twajyahe, tugakora hehe? Mituweli tukayikura kuki? Nta kundi, abenshi tudafite nk’ingufu ni uguca ibyatsi byo kwikandisha.”

Bavuga ko iyo nk’umwana arwaye bakajya kwa muganga, indangamuntu zifatirwa, kuyibona bigasaba kubanza kwishyura ibihumbi 10.

Umwe ati: “hariya iyo mpagiye irangamuntu isigarayo ikajya gukurwayo n’amafaranga ibihumbi 10! Nzabikura he? …ni ukureka wa mwana nuko irangamuntu ikaba aho.”

aba baturage bashimangira ko bakomeje guhura n’ingaruka, bityo bagasaba ko basubizwa ku rutonde rw’abafashwa na leta, cyangwa se bakubakirwa ubushobozi kugira ngo babone uko babasha kujya biyishyurira ubwisungane mu kwivuza.

Umwe yagize ati: “Turasaba leta ko yakongera kuturwanira kuri mituweli kandi ikanaduha n’amazi. “

Undi ati: “ bagomba kutugumisha ku rutonde, ahubwo bakajya batwishyurira nkuko batwishyuriraga kuko nta kintu dufite twebwe! Nonese twayakura he? niba bashaka ko twiyishyurira mituweli, nibarebe ukuntu batugenza nuko baduhe  iisigara noneho nanjye mvuge nti iki gisigara kiri munsi y’iwanjye reka mpungikemo uturayi, udushyimbo n’utugori….”

HABAMENSHI Jean Maurice; Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muhanda, avuga ko hari abatishoboye batoranyijwe kugira ngo bishyurirwe ubwisungane mu kwivuza [Mituelle de santé].

Ati:“Twarabitangiye, twatoranyije mu miryango yabo tuzishyuriramo mituweli abantu bageze kuri 80 bababaye kurusha abandi, kuko nabwo nabo barakora kuko harimo abashoboye gukora, hari n’ abazigama bakiyishyurira. Ariko urumva ko intambwe ya mbere twateye ni uko twabanje kureba muri iriya miryango yabo kugira ngo tubafashe, kimwe n’indi kuko sibo gusa.”

Anavuga ko hari n’ abafite ubushobozi buke bongererwa kuyo Babura, ati: “Hari n’abandi tuba tubona dushobora gufasha, yabona icya kabiri, yabona bitatu, yabona angahe(…)umuturage wese utishoboye uko ameze tumwitaho kugira ngo turebe ko nawe yashobora kubona ubwisungane mu kwivuza.”

Ibi bibaye nyuma yuko hirya no hino mu gihugu, leta yagabanyije abishyurirwa ubwisungane mu kwivuza kuko hari abo byagaragaye ko bamaze kwiyubaka. Gusa hari n’abagaragaza ko ntacyo barageraho kuburyo bisaba ko byakoranwa ubushobozi kugira ngo hatagira abacutswa kandi bataragira amikoro.