Batandatu barimo Yaka Mwana bafunzwe bazira gushyira ibiteye isoni ku mbuga nkoranyambaga
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwafunze abantu batandatu bakurikiranyweho ibyaha bakoze mu bihe bitandukanye birimo icyo gushyira ku mbuga nkoranyambaga ibiteye isoni.

Abafunzwe bakurikiranyweho icyaha cyo gushyira amashusho yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina hakoreshejwe mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa, icyaha cyo gukora ibiterasoni mu ruhame n’icyaha cyo gutukana mu ruhame.
RIB ivuga ko abo bantu batawe muri yombi ku ya 16 Mata (04) n’iya 6 Gicurasi (05) 2024.
Abafunzwe barimo Gasore Pacifique uzwi nka ’Yaka Mwana’ w’imyaka 38 umenyerewe mu biganiro bitambuka ku miyoboro itandukanye, Mukamana Francine w’imyaka 24, akaba akoresha umuyoboro wa YouTube izwi nka Fanny TV250 na Iradukunda Themistocles uzwi nka T. Bless w’imyaka 27, ukoresha umuyoboro wa YouTube izwi nka Kigali Magazine.
Nanone hafunzwe Uwase Natasha w’imyaka 20, Uwimana Jeannette uzwi nka Gaju w’imyaka 20 ndetse na Mugwaneza Christian w’imyaka 26, ufata amashusho akanyuzwa kuri YouTube.
Ibi bibaye hashize igihe abantu benshi bavuga ko ku mbuga nkoranyaga, cyane ku miyoboro ya YouTube hashyirwaho ibiteye isoni, rimwe birimo amakuru yayobya urubyiruko akaba yatuma yishira mu busambanyi ndetse n'ibindi biteye isoni. Gabasaba RIB gukurikirana ababikora.
Gukora ibiterasoni mu ruhame ni icyaha giteganywa n’ingingo ya 143 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange [penal code 2018]. Uhamwe n’iki cyaha ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu, ariko nanone iki gihano ntikirenza imyaka ibiri.
Gutukana mu ruhame ni icyaha giteganwa n’ingingo ya 161 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Uhamwe n’iki cyaha ahanishwa igifungo kuva ku minsi 15 ariko ntarenze amezi abiri, ndetse n’amafaranga kuva ku bihumbi 100 Frw kugera ku bihumbi 200 Frw.
Ashobora kandi guhanishwa gukora imirimo y’inyungu rusange mu gihe kitarenze iminsi 15, cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
@umuseke, bwiza