Batewe uburakari n’ umugabo w'imyaka 63 washatse umukobwa w'imyaka 12

Umugabo witwa Nuumo Borketey Laweh Tsuru XXXIII w’umunyedini gakondo ukomeye w'imyaka 63, yateje uburakari bwinshi muri Ghana nyuma yo gushaka umukobwa w'imyaka 12.

Apr 2, 2024 - 17:04
 0
Batewe uburakari n’ umugabo w'imyaka 63 washatse umukobwa w'imyaka 12

Uyu mugabo wagereranywa na padiri gakondo yashyingiranywe n'uwo mukobwa ku wa gatandatu mu muhango gakondo.

Gusa nyuma yo kunengwa, abayobozi gakondo bavuze ko abantu badasobanukiwe n'imico n'imigenzo yabo.

Ubusanzwe imyaka micye ishoboka yo gushakiraho muri Ghana ni 18 ndetse ubwiganze bw'ugushyingirwa kw'abana bwaragabanutse mu gihugu, ariko biracyabaho.

Icyakora Polisi ya Ghana kur’uyu wa kabiri yasohoye itangazo rivuga ko yamenye amakuru yaho uwo mukobwa w’imyaka 12 wari washatswe aherereye kandi ko we na nyina barinzwe na polisi.

Muri iri tangazo yanyujije  ku mbuga nkoranyambaga, polisi ya Ghana yanavuze ko  irimo gukorana na minisiteri y'uburinganire, abana no kurengera imibereho hamwe n'ishami ry'imibereho myiza mu rwego rwo kumuha ubufasha bwa ngombwa mu gihe iki kibazo kirimo gukorwaho iperereza.

Umuryango mpuzamahanga utari uwa leta uvuganira abakobwa, witwa Girls Not Brides, bivuze ngo abakobwa si abageni, uvuga ko 19% by'abakobwa bo muri Ghana bashakwa mbere yuko buzuza imyaka 18, mugihe 5% bashakwa mbere yuko buzuza imyaka 15.

Amashusho n'amafoto y'uwo muhango wo ku wa gatandatu agaragaza ko witabiriwe n'abantu babarirwa muri za mirongo bo muri ako gace, byahererekanyijwe cyane ku mbuga nkoranyambaga, biteza uburakari bwinshi mu Banya-Ghana benshi.

Muri uwo muhango kandi, abagore bavuga mu rurimi rwaho basabye uwo mukobwa kwambara mu buryo bukurura umugabo we.

Banumvikana bamugira inama yo kwitegura inshingano za kigore no gukoresha imibavu bamuhaye nk’ impano mu kongera uburyo akurura umugabo we mu mibonano mpuzabitsina.

Ayo magambo yateje uburakari bwinshi kuko yafashwe nk'asobanuye ko ubwo bukwe butari ubw'umuhango gusa. Ababunenze basabye abategetsi gusesa ubwo bukwe no gukora iperereza kuri Tsuru.

Ubusanzwe amategeko ya Ghana yemera ubukwe gakondo, ariko ntiyemera gushakwa kw'abana kwiyoberanyije mu muco cyangwa mu migenzo.

Abayobozi b'ubwoko bw'abasangwabutaka bwa Nungua, ari na bwo uwo mukobwa n'umunyedini gakondo bakomokamo, bamaganye uko rubanda yarwanyije ubwo bukwe bwabo, bavuga ko uko kubunenga guterwa n'ubujiji.

Nii Bortey Kofi Frankwa II;  umuyobozi gakondo wo muri ako gace, ku cyumweru yatangaje ko inshingano z'uwo mukobwa nk'umugore w'uwo munyedini ari iy'umuco n'umugenzo gusa.

Yongeyeho ko mu myaka itandatu ishize, ari bwo uwo mukobwa yatangiye imigenzo yo kuba umugore w'uwo munyedini, ariko ko ibyo bitabangamiye kwiga kwe.

Gusa uwo mukobwa yitezwe gukorerwa undi muhango gakondo wa kabiri wo kumusukura ku bw'inshingano ye nshya nk'umugore w'umunyedini wo ku rwego rwo hejuru. Nkuko byatangajwe n'ibitangazamakuru byaho, uwo muhango uzanamutegurira inshingano z'abashakanye nko kubyara.

Tsuru ni uwo bita ‘Gborbu Wulomo’, cyangwa padiri gakondo wo ku rwego rwo hejuru mu bwoko bw'abasangwabutaka bwa Nungua, mu murwa mukuru Accra, ndetse ibyo bimugira umwe mu bayobozi gakondo bo ku rwego rwo hejuru cyane bo muri ubwo bwoko.

Mu nshingano ze mu dini gakondo ryabo zirimo gukoresha imihango yo gutura ibitambo mu izina ry'ubwo bwoko, gusengera kurindwa kwabwo, kugenzura iyubahirizwa ry'imigenzo ijyanye n'umuco ndetse akanayobora imihango gakondo mu birori birimo nko gushyiraho abatware gakondo.