Benshi mu barwara bakanicwa na kanseri batabizi

Minisiteri y’ubuzima itangaza ko abarenga kimwe cya kabiri cy’abarwayi ba kanseri bapfa batazi ko ari yo ibahitanye. Iyi minisiteri ikangurira abaturarwanda kwipimisha bakamenya uko bahagaze kuko byaborohereza kubona ubuvuzi hakiri kare.

Feb 7, 2024 - 17:00
Feb 7, 2024 - 20:44
 0
Benshi mu barwara bakanicwa na kanseri batabizi

Mu nama nyunguranabitekerezo yahuje minisiteri y’ubuzima, ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima n’abandi bafatanyabikorwa bafite aho bahuriye no kwita ku buzima, yarebewemo uko u Rwanda ruhagaze mu guhangana n’indwara za kanseri, Dr. Sabin NSANZIMANA; minisitiri w’ubuzima, yavuze ko benshi mu barwaye kanseri babimenya batinze, kenshi yaramaze no kubarenga.

Yagize ati: “abantu barware cancer mu Rwanda, hafi kimwe cya kabiri ndetse gishobora kuba kirenga baba batanabizi bikamenyekana bitinze cyangwa se bikamenyekana indwara iri hafi guhitana ubuzima bw’abantu.”

“ ni ikibazo gikomeye cyane, haba mu Rwanda no ku isi hose. Bigarura kwibaza ngo twagikoraho iki, tudategereje ko umuntu agera kwa muganga cancer yarakwiriye umubiri wose.”

“ icya mbere ni ukumenya uburyo bwo kwirinda cancer kuko inyinshi, hafi nka 40%  abantu bashobora kuzirinda bakoresheje uburyo bw’imirire n’imibereho.”

Philippa Kibugu Decuir umaze imyaka 30 akize kanseri y’ibere avuga yababajwe cyane nuko mukuru we yamuhitanye kuko nta makuru yarayifiteho. Avuga ko ibyo byabaye  impamvu yatumye akangurira abantu kwimenya, kwikunda no kwisuzumisha.

Ati: “ nakize cancer y’ibere, na mukuru wanjye yishwe niyo ndwara, nicyo cyanatumye ngaruka I Rwanda ngo ndebe icyo nakora kuko icyamwishe ni uko atarazi ikintu cyose kuri iyo ndwara, kandi aho yarari nta bufasha buhari. Nigisha uwo ari we wese, namwe ndayibahaye iyi nyigisho. Nigisha amagambo atatu: ikunde, imenye, isuzumishe. Iyo ibyo bintu bitatu ubyiyizeye ukabishyira mu mutima wawe ukavuga uti ‘uyu muntu aravuga iki’ iyo wikunda umenya ibintu byose by’umubiri wawe, iyo wimenye, iyo hagize igihindutse uragenda ukajya kwa muganga kwisuzumisha.”

Dr. Francois UWINKINDI, ukuriye ishami rishinzwe kurwanya indwara zitandura zirimo na kanseri mu kigo cy’igihugu gushinzwe ubuzima RBC, avuga ko ubumenyi ku ndwara ya kanseri mu Rwanda bwazamutse ndetse n’ibikoresho biyipima byiyongereye.

Yagize ati: “mu mwaka wa 2007 twabonaga abarwayi bagera kuri 650 barwaye cancer, ariko ubu imibare dufite y’abantu baza kwivuza mu Rwanda , mu bitaro byo mu Rwanda, bitereka ko dufite abantu bagera ku 5 300 bashyashya barware cancer. Twavuga ko bigenda bizamuka ariko twabijyanisha nuko n’ubumenyi bw’abantu bw’izi ndwara za cancer bwarazamutse ndetse n’uko ubu ubushobozi bwo kuyisuzuma nabwo bwarazamutse.”

“ imyaka 10 ishize twagiraga laboratwari imwe gusa ibasha gupima indwara ya cancer, ariko ubu difite eshanu. Twagiraga umuntu umwe nawe utari umunyarwanda ubasha gupima indwara za cancer ariko ubu dufite abarenga 22, cyane cyane ko tubahugurira ino mu Rwanda. Twavuga ko ari ibyo byose bigenda bituma tubona uko imibare izamuka ndetse twashyizeho na system igamije gukusanya amakuru ku ndwara za cancer ku barwayi bose baza kwivuriza ku bitaro byo mu Rwanda.”

Abaturarwanda bakangurirwa gukora sporo no kwipimisha bakamenya uko bahagaze mu rwego rwo kwirinda kanseri kuko  kugeza ubu Kanseri niyo ndwara ya kabiri izahaza ikanahitana abantu benshi ku isi nyuma y’indwara z’umutima. Nimugihe buri mwaka mu Rwanda habarurwa imfu 7 662 ziterwa na kanseri buri mwaka.