Bime Amatwi: Hatangijwe urugamba ku bujura n’ubushukanyi bwo kuri SIM card n’ikoranabuhanga
Urwego Ngenzuramikorere (RURA ) hamwe n’abandi bafatanyabikorwa batangije ubukangurambaga bwiswe “Bime Amatwi” bugamije gukumira ubujura n’ubushukanyi bukorwa hifashishijwe SIM card n’ikoranabuhanga. Abaturage barasabwa kugira amakenga igihe hari ubasabye kugura ibyo bakora bifitanye isano no kohereza amafaranga.

Ubu bukangurambaga buhuriye mo n'ibigo bitandukanye birimo ibitanga serivise z'itumanaho n'ikoranabuhanga: MTN Rwanda, Aitel Rwanda na KTRN. Harimo kandi Urwego rw'ubugenzacyaha (RIB), Polisi y'u Rwanda, Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) n'Urwego Ngenzuramikorere (RURA).
Ubukangurambaga bwahagurukije ibi bigo byose bya Leta n'iby'abikorera bugamije kurwanya no gukumira ikibazo cy'ubujura n’ubushukanyi bukorwa hifashishijwe SIMUKADI hamwe n'ubukorwa hakoreshejwe ikoranabuhanga.
Ubujura n’ubushukanyi bikorerwa kuri telefone bikomeje kwiyongera muri iki gihe, aho bigoye gusanga nta muntu utarohererezwa ubutumwa cyangwa ngo ahamagarwe n'abakora bene ibi bikorwa.
RURA yasabye abaturarwanda bose, by’umwihariko abakoresha serivisi z’itumanaho zifashisha SIMUKADI, kugira amakenga no kwitwararika, mugihe cyose bahamagawe cyangwa bohererejwe ubutumwa bugufi bubasaba kugira ibyo bakora bifitanye isano no kohereza amafaranga.
Ubwo yitsaga ku bakomeje kwibasirwa n'abifashisha uburiganya mu kwiba abaturage binyuze kuri telefoni, simcard, cyangwa kubikuza amafaranga kuri konti ya banki, Dr Murangira B. Thierry; umuvugizi wa RIB, yavuze ko abafite nimero za 078830 aribo bibasirwa cyane.
Yifashishije urugero, yagize ati:" iyo tuganira n'aba bantu bafashwe, uramubaza uti ese kukI 078830 ariyo mwibasiye? Arasubiza ati icya mbere bariya bantu tuba tuzi ko hariho amafaranga. Ikindi 078830 ni abantu bafite inshingano nyinshi baba bahuze, iyo umubwiye ngo ID yawe ibaruyeho numero nyinshi kandi izo nimero zakoreshejwe mu bujura. Ati akubwira ati' none nkore iki? Ati' izo nimero urabona zirakwicira izina kandi nimero yawe bayifunze hamwe na MoMo yawe!' Umuntu akibagirwa ko bayifunga gute kandi ariyo bari kuvuganiraho?!"
Yongeraho ko" Iyo avuze ngo "none nkore iki? " noneho uba umushyize ahantu ashaka kuko ahita akubwira ngo kanda *182..., ubwo aba akuganisha ngo aguhinduze Pin Code y'amafaranga yawe. Iyo yamaze kuyiguhinduza, ubwo MoMo yawe niwe uba ayifite. Igikurikira, amafaranga ayakuraho noneho nkaho bidahagije, urabizi ko za MoMo ziba zihuje na Konte zacu zo muri Banki, akinjira muri banki akabikuza. Urumva ko aho nyir'ukwibwa niwe watanze icyuho."
Bamwe mu baturarwanda bashimye ubu bukangurambaga, bavuga ko iki kibazo cyari giteje inkeke.
Uwiyise "Uziko bikaze" ku rubuga rwa X, yagize ati:"Ubujura bwo kuri SIM na internet busaba ubufatanye bukomeye, iki gikorwa ni intambwe ikomeye. Kwitonda ni ubwenge, kwigisha ni ingamba."
Naho uwitwa Niyonizeye Benjamin yagize ati: “Ubujura bwo mu buryo bw’ikoranabuhanga burahari cyane, ariko abantu bose bagomba gufatanya kurwanya ubu bushukanyi kugira ngo buzarangire vuba.”
Ku rundi ruhande ariko, hari n'abanenze imitangire ya serivisi ya bimwe mu bigo by'itumanaho basaba ko ari byo byagahereweho kuko nabwo ari ubujura. Ikigo cyashyizwe mu majwi cyane ni MTN Rwanda, aho bavuga ko ugura ama-unite yo guhamagara cyangwa internet y'ukwezi ariko mu kanya gato ugahabwa ubutumwa bukubwira ko igiye kurangira!