Byinshi ku rupfu rwa Mr. Ibu, umukinnyi wa filime w'umunyarwenya
Abanya-Nigeria bari mu cyunamo nyuma y'urupfu rw'umukinnyi wa filime w'icyamamare John Okafor, wamenyekanye cyane nka Mr. Ibu w’ imyaka 62, waguye mu bitaro bya Evercare Hospital by’I Lago.

Emeka Rollas, umukuru w'ishyirahamwe ry'abakinnyi ba filime muri Nigeria, ku wa gatandatu, yatangaje ko “Ntangaje n'agahinda kenshi ko Mr. Ibu yapfuye.”
Yavuze ko uwo mukinnyi wa filime n'umunyarwenya yagize ikibazo cy'umutima.
Ibibazo by'ubuzima bwa Mr Ibu byatangiye kumenyekana muri rubanda mu mwaka ushize. Aho yagiraga ikibazo cy’imitsi ahagana ku kirenge ‘ankle’ bituma agira ibibazo by’ubuzima byaje kuvamo gucibwa ukuguru kumwe mu Ugushyingo (11) 2023, nyuma yuko abafana be bakusanyije amafaranga y'inkunga yo kumurihira kwa muganga, nyuma yuko umuryango we watse ubufasha.
Muri Mutarama (01) 2024, umuhungu we Daniel Okafor n'umukobwa we (ariko utari umwana we w'amaraso) Jasmine Chioma, batawe muri yombi bacyekwaho kwinjira muri telefone ye no gutwara amadolari y'Amerika 60 700 (angana miliyoni 78z’amafaranga y’u Rwanda).
Gusa kuva batabwa muri yombi ntacyo baratangaza ndetse biteganyijwe ko kongera kwitaba urukiko ku ya 11 Werurwe (3).
Ibitangazzamakuru byo muri Nigeria bivuga ko imyaka ya nyuma y'ubuzima bwa Okafor “Mr. Ibu” yabaye umuvurungano, aho yavuze ko yagiye arokoka amagerageza menshi yo kumuroga.
Kugeza ubu, umuryango we nturatangaza icyamuhitanye, nubwo hari abavuga ko ashobora kuba yahitanywe n’umutima, abandi bakemeza ko yarafite cancer ndetse n’ibindi.
Gusa kurwara imitsi “deep vein thrombosis” bishobora gutera ibibazo byatuma uyirwaye abura umwuka wo guhumeka bigateza urupfu [iyo akabumbe k’amaraso yavuze kagiye mu bihaha] cyangwa se umutima ugahagarara [iyo kagiye mu mutima].
Okafor yatangiye kwamamara mu myaka 20 ishize muri filime yitwa “ Mr Ibu” yasohotse muri 2004, ndetse yahindutse izina rye ry'irihimbano. Uburyo yayikinnyemo buracyafatwa nka kumwe mu gukina kwiza cyane kurimo urwenya muri filime zo muri Nigeria, cyane ko asanzwe afatwa nk’umukinyi wa Filime, unaziyobora ndetse akana umunayrwenya.
Nyuma yakinnye mu zindi filime zigera kuri 200 zo muri sinema ya Nigeria (izwi nka Nollywood), zirimo nka filime Keziah, 9 Wives na Mr Ibu in London, aho yavangaga gukina n’urwenya.
Mu kumuha icyubahiro, umukinnyi wa filime Mercy Johnson-Okojie yagize ati: "Ruhuka neza, nyakubahwa."
Amakuru dukesha BBC, avuga ko Joy Ezeilo; umwarimu w'amategeko muri kaminuza wigeze no gukorera Umuryango w'Abibumbye, yatangaje ko uwo mukinnyi wa filime yari umuntu ukunzwe cyane wazaniye ibitwenge benshi.
Ibitangazamakuru byo muri Nigeria bivuga ko Mr. Ibu yasize abana 13.