Celine Dion agiye kugaruka mu muziki nyuma y’ibibazo by’ubuzima
Umuhanzi Celine Dion; ufatwa nk'umwamikazi w'amagambo y'urukundo, yatangaje ko ari kwitegura ibitaramo byinshi azakora muri Las Vegas nyuma yuko ijwi rye ritangiye kugaruka. Gusa ntiyatangaje igihe azasubukurira ibyo bitaramo.

Ubusanzwe mu Ukuboza (12) 2022 nibwo celine Dion yatangaje ko ahagaritse ibitaramo yakoraga byo kuzenguruka isi kubera ibibazo yavuze ko ari iby’ubuzima bwe.
Nyuma bamusanzemo indwara yitwa Stiff Person Syndrome (SPS); ni indwara ishobora kuhagarika ubushobozi bw’umuntu burundu. Nta muti wayo uzwi ubaho. Iva ku kuba amabwiriza ava mu bwonko ajya ku mikaya ntibikore neza.
Rimwe na rimwe iyo iyi ndwara yaramuzahaje, bigera aho no kunyeganyega bimugora.
Gusa avuga ko icyo gihe bitashobokaga ko aba ahagaritse ibitaramo yari yaratangiye kandi hashize umwaka n’igice abakunzi b’umuziki we baraguze amatike.
Ati: “Ibyo bitaramo byari byaraguzwe umwaka n’igice mbere, nagombaga kujya henshi ku isi. Maze rero nkabwira abantu ngo ‘Nimunyihangire kubera amakaraza yanjye? Nimunyihanganire kubera je ne sais quoi?'"
Celine yishyizeho igitutu yiyemeza gukomeza ibitaramo, nyamara atazi ikirimo gutera ibimenyetso yari afite. Rimwe na rimwe, kubera kugorwa byabaga ngombwa ko asaba uyoboye ‘band’ y’abacuranzi be ngo bamanure amanota amwe n’amwe mu bitaramo.
Ati: “Nari nkeneye gushaka uburyo naguma ku rubyiniro (stage/scene).”
Yari yizeye ko kuririmba amajwi yo hasi bishobora kuzatuma ijwi rye ryongera rikagaruka ahubwo bimubera bibi kurushaho. Mugihe abamukurikira bashoboraga kutamenya intambara arimo kurwana na yo inyuma y’urubyiniro.
Amaherezo nibwo abaganga baje kwemeza ko atari umunaniro aterwa n’ibitaramo, ahubwo ari iyi ndwara ya Stiff Person Syndrome (SPS) itari isanzwe imenyerewe.
Celine Dion wari umaranye igihe kinini iyi ndwara, avuga ko ubu amaze kuyimenyaho byinshi kandi abasha kumenya uko abyifatamo.
Ati: "Intego yanjye ni ugushakisha amafaranga y’ubukangurambaga no gushaka umuti wayo. Byaba ari ibintu byiza.”
Mu gihe amaze atagaragara, Celine yigaga kubana n’imiti afata, ndetse n’ubuvuzi bwifashisha igororangingo, no gufashwa n’inzobere nka Dr. Amanda Piquet.
Dr. Amanda uvuga koamaze imyaka myinshi yita ku barwayi benshi barimo Celine Dion kandi batari bazi ko bayifite ariko "Ubu iyi ndwara iragenda imenyekana, iri mu mboni za rubanda.”
Kumenyekana kwayo byatewe nuko Celine yatangaje urugamba ari kurwana na yo, nk’ikintu yizeye ko kizafasha n’abandi.
Dr Piquet ati: “Dukeneye kubona neza iyi ndwara. Nitubikora, bizatuma hakorwa ubushakashatsi kurushaho, no kwemeza imiti yayivura.”
Azabana n’iyi ndwara igihe cyose asigaje ku isi!
Avuga ko nubwo Celine azabana n’iyi ndwara igihe cyose asigaje ku isi, ariko ubuvuzi arimo guhabwa ari ubwo koroshya kugagara kw’imikaya ndetse buzamufasha guseruka ku rubyiniro akongera akaririmba.
Celine yagize ati: “Ijwi ryanjye riziyubaka. Nako hashize igihe bitangiye. Ijwi ryanjye ririmo kongera gusubirana, ubu tuvugana."
Uyu muhanzi avuga ko abafana be bazabasha kubona uburyo yibasiwe ariko agahangana n’iyi ndwara mu nkuru-mbarankuru (documentary) nshya yitwa ‘I Am: Celine Dion’.
Ubu Celine yabashije kubona uko azongera gusubukura ibitaramo, ndetse arimo kwitegura igitaramo gishya i Las Vegas.
Mu byishimo byinshi aseka, yagize:"Tumaze igihe dukora cyane ngo dutegure iki gitaramo, kuko ubu nagarutse."
Umuhanzi Celine Dion ugaragaza gukumbura cyane gutaramira abakunzi bibihangano bye, yagize ati: “Nzaba ndi ku rubyiniro, Sindamenya neza ngo ni ryari, ariko menya gusa ngo nzabivuga cyane. Sinkibashije gutegereza."
Celine Dion afite umuhigo w’ibitaramo byinshi cyane i Las Vegas nk’umuhanzi. Kugeza ubu yishimira urugendo rwe rwa muzika, ariko igihe amaze ataririmba avuga ko cyamuhaye amahirwe yo kwitekerezaho.
Nyuma y’imyaka akora ibitaramo hirya no hino ku isi, yaje gusanga ayiziho bicye cyane.
Ahuga ko hari n’ikiguzi cyo “kwishyura kubera guhora ugenda uri mu bitaramo.”
Ati: “Iminsi yanjye yose y’ikiruhuko, nabaga nitegura igitaramo gikurikiyeho. Nazengurutse isi ariko sinabonye byinshi. Gusa nk’umutaramyi n’umuririmbyi, nakiriye urukundo rwinshi rw’abafana."
Uyu mukanzikazi w’imyaka 56 asobanura ko ibibazo yahuye nabyo nk’umuririmbyi ubwo yatangiraga kubona impinduka mu ijwi rye mu bitaramo; Ati: “Numvaga ari ibintu bito nk’amakaraza, ariko bidasanzwe. Ijwi ryanjye nkumva riragowe, ngatangira gusunika kurushaho.”
Mu kugaragaza intambwe agezeho mu kwitegura ibitaramo ndetse n’ijwi rye uko rigenda rigaruka, BBC itangaza ko Celine Dion yaririmbye gato ku ndirimbo ‘Power of Love’ yakunzwe cyane mu myaka ya 1993.