Club Rafiki: Perezida Kagame yashimangiye ko ishoramari muri siporo ari ingenzi ku rubyiruko (Amafoto)
Perezida Paul Kagame yasuye urubyiruko ruri mu mwiherero wa Basketball kuri Club Rafiki i Nyamirambo, ashimangira uruhare rukomeye rw’ishoramari muri siporo mu guha urubyiruko amahirwe yo gutahura impano zabo no kuziteza imbere, kugaragaza ibyo rukunda no kubiteza imbere bikabagirira umumaro ndetse n'igihugu muri rusange.

Ibi yabigarutseho ubwo kuri iki cyumweru, tariki ya 3 Kanama (08) 2025, yasuraga uru rubyiruko ruri mu mwiherero wateguwe na Giants of Africa, ku bufatanye n’icyamamare muri NBA Kawhi Leonard.
Prezida Kagame yasuye uru rubyiruko ari kumwe n’uwashinze Giants of Africa, Masai Ujiri, Kawhi, na Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire.
Mu ijambo rye, Perezida Kagame yavuze ko igikorwa nk'iki gifite agaciro kanini ku gihugu, cyane ko cyubakira ku gufasha urubyiruko guteza imbere ibyo rukunda no kubishyira mu bikorwa.
Yagize ati: “Reka mbanze nshimire Kawhi kuba yaraje hano, guhura n’aba bana no kubafasha guteza imbere impano bifite mo. Bivuze byinshi kuri bo, no kuri twe, kuko dukomeje gushora imari mu rubyiruko: kubafasha gutahura ibyo bakunda no kubikurikira mu buryo bufite ubuhanga.”
Perezida Kagame yagaragaje siporo zitandukanye, nk’inzira ikundwa n’urubyiruko, by' umwihariko Basketball.
Ati: “Kuri benshi, uwo muhamagaro bawusanga mu mikino itandukanye, aha rero bakawugaragaza muri Basketball."
Perezida Kagame yavuze ko mu myaka 25 ishize, ubwo Club Rafiki yatangizwaga mu buryo buyogaragaza mu cyerrekezo ifite uyu munsi, Masai Ujiri yarahari kandi yabigize mo uruhare.
Kubera uruhare rwe mu guteza imbere siporo ndetse gushyiraho ibikorwaremezo byayo kuva kera, Perezida kagame yamushimiye ndetse anavuga ko "U Rwanda ni urugo… twabahaye ikaze. Ikibazo ni mwe guhitamo aho mugomba kuba."