Gaza: Netanyahu ntavuga rumwe n'igisirikare ku cyerekezo cy'intambara

Hagaragaye kutahuza hagati ya Minisitiri w’Intebe, Benjamin Netanyahu n’ubuyobozi bw’ingabo za Israel ku gishobora gukorwa ku rugamba mu ntara ya Gaza.

Aug 6, 2025 - 09:06
 0
Gaza: Netanyahu ntavuga rumwe n'igisirikare ku cyerekezo cy'intambara

Minisitiri w’Intebe Benjamin Netanyahu yongeye kugaragaza ko ashyigikiye igikorwa cyo kwigarurira burundu agace ka Gaza, avuga ko ari bwo buryo bwo kurandura burundu umutwe wa Hamas. Yabitangaje ku wa kabiri, tariki ya 5 Kanama (08) 2025, ashimangira ko Israël igomba gutsinda Hamas burundu.

Ariko umugaba mukuru w’ingabo za Israel, Jenerali Eyal Zamir, agaragaza impungenge ku ngaruka z’igitero gikomeye cyagabwa mu bice bituwe cyane bya Gaza, harimo umujyi wa Gaza n’inkambi ziri hagati muri Gaza nk'uko Netanyahu abivuga, we akavuga ko aho hacyekwa ko ariho hari ingwate zigera kuri 22 zikiriho.

Jenerali Zamir yavuze ko Israel ishobora kuba iri “kwisunikira mu mutego” nibaramuka binjiye muri Gaza yose, anaburira ko kwagura imirwano byatuma zimwe mu ngwate zitongera kuboneka.

Iruhande rw'ibi, hari n’ibihuha bivuga ko ashobora kwegura mu gihe kabine y’umutekano yemeje kugaba igitero cya burundu, we atabyemera.

Aba bategetsi bombi bagiranye ibiganiro awriko nyuma yaho ibiro bya Minisitiri w’Intebe bisohora itangazo rivuga ko igisirikare kigomba gukora ibyo akanama gashinzwe umutekano kagomba kwemeza.

Ihuriro ry’imiryango y’abafite ababo bafashwe bugwate naryo ryagaragaje impungenge ku babo bakiri mu maboko y'umutwe wa Hamas. Ryatangaje ko kwigarurira Gaza yose ari "urupfu rutaziguye ku ngwate zikiriho".

Biteganyijwe ko ku wa kane saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (ku isaha ya Israel), kabine y’umutekano izaterana kugira ngo ifate umwanzuro wa nyuma ku cyerekezo cy'iyi ntambara yo muri Gaza. Iyo kabine irimo abaminisitiri b’intagondwa ni yo ifite ububasha bwo kwemeza cyangwa gutesha agaciro icyifuzo cya Netanyahu.

@ Rfi