Gukoresha nabi imiti runaka ni ukwikururira urupfu
Impuguke mu by’ubuzima zigaragaza ko mu gihe nta gikozwe, muri 2050, nibura buri masegonda atatu (3) umuntu umwe azajya yicwa n’ indwara ziterwa n’udukoko. Bavuga ko ibi bizaterwa no kuba abantu batanywa imiti neza bandikiwe na muganga harimo nk’imiti ivura indwara ziterwa n’udukoko (antibiotics) n’ibindi bishobora gutuma udukoko tuba tutagishoboye kwicwa n’iyo miti.

Inzego z’ubuzima mu Rwanda zivuga ko ibi ari bimwe mu bikomeje kongera ibyago bituma indwara ziterwa n’udukoko zigira ubudahangarwa ku miti yari isanzwe izivura.
Bavuga koibyo biba kubakoresha imiti icyo itagenewe, kuyinywa utayandikiwe na muganga [abanyura iy’ubusamo muri za pharmacy cyangwa kuzibona mu bundi buryo] ndetse no kuyifata bitandukanye n’uko muganga yabigennye.
Dr. Gahamanyi Noel, ukuriye agashami gashinzwe gupima udukoko muri laboratwari mu kigo cy'igihugu cy'ubuzima [Rwanda Biomedical Center], yagize ati "umuti bivugwa ko ukoreshejwe nabi iyo wawukoresheje icyo utagombaga gukoreshwa. Muganga yawukwandikiye hanyuma uwufata nabi, imiti ntabwo ariyo gupfa kugura uko wishakiye".
Ku ruhande rw’abaturage babwiye Isango Star, ko ibyo biterwa no kuba batarasobanukirwa ibijyanye no gufata imiti, ndetse bemeza ko babikora ariko batazi ingaruka zabyo.
Umwe yagize ati "njye ntabwo nzi ingaruka zo kuba utamaze imiti, hari ubwo umuntu afata imiti avuga ati reka nyifashije ngire vuba wenda ndakira bitewe n'ubuzima abantu babayemo".
Undi ati "bijya bimbaho, nshobora kuba ndwaye wenda nka malaria, muganga akampa imiti nuko nakumva maze gutora imbaraga maze kunywa n'igikoma ngahita mbireka nkigira mu kazi. Ubwo nakongera gufatwa nkongera nkayinywa, ntabwo nzi ingaruka, mbona nkize gusa".
Icyakora Dr. Gahamanyi Noel asobanura ko ibi bishobora gutuma indwara ziterwa n’udukoko zinanirana mu kuvurwa n’imiti yari isanzwe izivura, ndetse bikaba byakururira umuntu urupfu cyangwa uburwayi budakira bitewe nuko yanyoye nabi ya miti.
Ati "muganga akwandikiye umuti iminsi 7 ni uko aba aziko umuti nuwufata iyo minsi twa dukoko tuba turi mu mubiri wawe turapfa tugashira ariko nuyifata iminsi 3, twadukoko tuba dusa n'udusinziriye nyuma y'igihe twa dukoko turongera tugakanguka. Kandi iyo ubikoze kenshi, twa dukoko tugira bwa budahangarwa kuri wa muti, bigera ku rupfu iyo nta miti ishobora kuvura ka gakoko".
Ubushakashatsi butimbitse bwakozwe muri 2019, bwakozwe ku rwego rw’isi bwagaragaje ko mu Rwanda, abantu bangana 9 800 bapfuye bazize ubudahangarwa ku miti. Nimugihe ku rwego rw’isi, miliyoni hafi 5 nibo bapfuye.
Ibi bivuze ko hatagize igikorwa muri 2050, ku rwego rw’isi, buri masegonda 3 umuntu azajya apfa azize ubudahangarwa ku miti, naho miliyoni 10 nibo bazajya bapfa buri mwaka bazira udukoko dufite ubudahangarwa ku miti.
Ubusanzwe imiti ya Antibiotics ni imiti ikomeye ivura indwara ziterwa n’udukoko iyo wayifashe neza, aho itwica ndetse no kutubuza kororoka.
Impuguke zivuga ko ari ngombwa ko umuntu anywa imiti igihe bikenewe gusa. Uwinyweye kandi akamenya ko yishe udukoko twashoboraga kororoka ndetse tugakwirakwira mu mubiri.
Icyakora imiti nk’iyi ishobora kutica udukoko bitewe nuko bitewe nuko wayifashe, utwo dukoko twabashije kugira ubudahangarwa kuri iyi miti, umuntu yayifasha ntibigire icyo bimumarira kandi byari bisanzwe bimuvura.