Hari abahinzi bataka kwishyurwa intica ntikize n'ubwishingizi igihe bahuye n'ibiza! RAB irabivugaho iki?

Abakora imirimo y’ubuhinzi n’ubworozi bamaze kugana ubwishingizi bwabyo bavuga ko ibyo bahabwa nk’indishyi igihe bahuye n’ibibangiriza imyaka, bidahura n’ibyo bashoye. Bavuga ko byahindurwa ndetse n’uburyo babarirwamo kuko ibyo bishobora kuzitira abandi bataragana ubwishingizi. Icyakora RAB ivuga ko ingano y’indishyi ifite uko igenwa binajyanye n’ingano ya 40% ya nkunganire itangwa na leta.

Oct 12, 2023 - 20:33
 0
Hari abahinzi bataka kwishyurwa intica ntikize n'ubwishingizi igihe bahuye n'ibiza! RAB irabivugaho iki?

Kugeza ubu, hashize imyaka 4 mu Rwanda hatangijwe gahunda y’Ubwishingizi ku bahinzi n’aborozi.  Leta yakoze ubukangurambaga bugamije gushishikariza buri muhinzi-mworozi kuyoboka iyi gahunda inashyiramo nkunganire ingana na 40%, ndetse bamwe mu bahinzi barayitabiriye.

Gusa bamwe mu bagerageje gufatira ibihingwa byabo ubwishingizi harimo abagaragaza kutishimira ibyo bahawe nk’indishyi igihe baba bahuye n’ibiza ikangiza imyaka yabo.

Urugero rw’abahuye n’iki kibazo ni abahinzi 784 bibumbiye muri koperative ‘Ubumwe bugamije iterambere [COHABITE]’ bahinga mu Gishanga cya Bishenyi giherereye mu karere ka Kamonyi.

Nsekanabo Thomas uhinga mur’iki gishanga, yabwiye Ingeri ko “ubushinze imyaka yanjye yaragiye… muri saison ishize ariko nageze hano nsanga assurance [ikigo cy’ubwishingizi] yaje, mbarishije ngo barampa 3 180Frw! Urumva imiba itatu[imirima] ishobora kwera ibiro 800 ariko ubwishingizi bakaguha 3180Fr, n’ibiceri 80 bakabishyiraho! Ubwo ayo mafaranga yahura niyo miba itatu iba yaragiye koko?!”

 Avuga ko bahura n’iki kibazo mugihe baba batanze akayabo k’ikiguzi cy’ubwishingizi.

Ati: “iki kibazo rwose twese muri koperative turagisangiye! Ushobora gusanga nk’iyi koperative iyo batwatse amafaranga y’ubwishingizi, mu kigereranyo wenda wasanga nkanjye ku musaruro nshobora gutanga nk’ibihumbi 30 cyangwa 35 by’ubwishingizi. "

"Ubwo … mpita nkuba n’aba bantu 784 turi kumwe dukorana, urumva amafaranga dutanga ni menshi. Ariko iyo imyaka yacu yagiye kuko hano hagwa imvura nyinshi n’amazu menshi, byanga byakunda mu gihe cy’itumba imyaka yacu iragenda! Ariko ibyo ubwishingizi bukora birutwa nuko bayikuraho nuko amafaranga yacu tukajya tuyagumana, kuko rwose nta kintu bimara!”

Mu gahinda kenshi, Nsekanabo avuga ko akurikije igishoro cy’ibyo yari yakoresheje muri iyo mirima itatu yatwawe n’ibiza muri Mata (04) 2023 no muri 2022, ndetse n’ingano yayo yahawe n’ubwishingizi byatumye ahitamo kuyihorera.

Ati: “ubwishingizi babudukuriyeho twabyina kuko buraduhombya.  Banyishyuye 3 180f nagendesheje imirima itatu! Baraza barareba ibigori byaryamye, imvura yabyirunzeho ndetse na bagenzi banjye ari uko! Yanagumye hano narayihoreye! Urumva ahantu nari nashoye ibihumbi 400frw bakampa 3 180Frw?! Ubwo ayo mafaranga wayakira nuko ukavuga ngo ubwishingizi bwarakwishyuye? Ntacyo baduha ahubwo badutwarira amafaranga y’ubuntu!”

“ hari nuwagendesheje imirima ibiri, umwe ungana na Ari 20 [20a] nuko bamuha 180Frw!”

Avuga ko iyo umuhinzi yahuye n’ibiza abimenyesha koperative nuko nayo ikamenyesha ubwishingizi, ariko bukabagiraho butinze ndetse n’ibimenyetso by’ibyangiritse bitagihari.

Ati: “ urumva icyo gihe baraza bagasanga rimwe na rimwe ya myaka yagiye, mbese yashizeho ntabwo bikiboneka nuko bagatera intambwe bakagenda. Ubwo wajya kubona, ukabona bakubariye ibihumbi bitatu kandi hagiye iri hejuru y’ibihumbi 500! Rero rwose nta kintu batumariye, bazayikureho.”

Aba bahinzi ntibumva impamvu bahabwa amafaranga y’intica ntikize kandi baba barashoye menshi mugihe ubwishingizi bustagwa hagendewe ku gishoro nk’uko amasezerano y’ubwishingizi bahabwa abigena.

Ati:“izaveho cyangwa iduhe amafaranga y’ibyacu byagiye! Cyangwa bajye baduha ku nyungu y’ibyo tugezeho!”

Hari n’ushobora kutagira icyo ahabwa kandi yahuye n’ibiza!

Niwemugeni Marie Grace; umuyobozi wungirije wa koperative ‘Ubumwe bugamije iterambere [COHABITE]’ avuga ko n’uburyo bushingirwaho mu kubarira uwahuye n’ibiza ubwabwo ari ikibazo.

Avuga ko amasezerano bahawe n’ikigo cy’ubwishingizi yashingiye ku murumbuko, kandi biteza ikibazo abahinzi bagendesheje imyaka yabo.

Ati:”twebwe icyo twifuza ni uko bajya bishyura umuhinzi uko bikwiriye, ntibavuge ngo hari umurumbuko twavuganye nuko waba wagezweho kandi hari abandi bagendesheje. Twifuza ko mugihe haba habayeho Ibiza runaka bazajya bishyura umuhinzi. Hari igihe hari nk’abantu bahinze ku mugezi bikagenda, abahinze ku butumburuke bakeza neza. Noneho icyo gihe bakavuga ngo umurumbuko wabaye kandi bitabujije yuko abahinze ku mugezi imyaka yagiye.”

Mu rwego rwo kugaragaza uburemere bw’ikibazo, yifashishije urugero yagize ati: “ nk’urugero niba mu masezerano y’ubwishingizi nko ku murima wa ari 10 hazeraho nk’ibiro 400, ubwo uburumbuko ni ibiro 400 bafashe. Iyo habayeho kugendesha kw’ibiza bakareba bagasanga twaragemuye toni 300 kuri za 110ha duhinga[ za koperative yose], bakareba ku murumbuko bagasanga warabonetseho, kuri bo icyo bishingiye kiba giteshejwe agaciro, njyewe niko nabibonye! Iyo zitabonetse, ibyabuzeho nibyo bishyura! “

Aba bahinzi bemeza ko ubu buryo bwo kubara hari ubwo butuma umuhinzi wahuye n’ibiza atishyurwa bitewe nuko abahinzi bagenzi be bejeje, ahubwo akisanga mu gihombo kandi yari yaratanze ubwishingizi bw’imyaka ye.

Banashimangira ko ibyo bisa no guhomba ndetse ko bishobora guca intege n’abataragana iyi gahunda y’ubwishingizi bw’ubuhinzi n’ubworozi.

Umuhinzi ati: “abahinzi, twebwe ntabwo ubwishingizi bwacu bari kubwitaho cyane, ariyo mpamvu bigoranye ko na wa mufashamyumvire azagera ku muturage amubwire ibintu ari kubona abandi bari kubibonamo igihombo, nawe kubyumva biragoranye.”

Bavuga ko bagaragaje izi mbigamizi ariko ntibyagira icyo bitanga, Niwemugeni, ati: “ntacyo byatanze! Icyifuzo ni uko igihe ibiza byabaye [umuntu yagendesheje imyaka] bazajya bishyurwa batabanje kuvuga ngo bagendeye ku murumbuko runaka!”

Undi muhinzi ati: “hakenewe ubuvugizi, bakadufasha kujya batwishyura imyaka yacu ku kigero gikwiriye ibyo twatakaje.”

Ese RAB irabivugaho iki?

Ibivugwa n’aba bahinzi bikubiye mu masezerano bahabwa ariko bitabujije ko bibagiraho ingaruka kandi byakababereye igisubizo, cyane ko baba bahuye n’ibiza batangiye ubwishingizi.

BARARUHA Evariste; Umukozi ushinzwe Ubuhinzi mu murenge wa Rugarika wo mu karere ka Kamonyi, yigeze kubwira Isango Star ko ikibazo akibona mu kuba abahinzi badasoma neza amasezerano.

Yagize ati:”iki kibazo twagiye duhura nacyo ariko ku muhinzi we, akenshi na kenshi ntabwo aba yasobanukiwe n’amasezerano yasinye, ubundi nicyo kibazo. Aba yumva nyine agomba guhabwa amafaranga menshi.”

“ ariko uburyo ariya masezerano asinywa n’uburyo igishoro kibarwa ni ibintu tuba dufite, tubereka bakisomera.

Yemeza ko iki kibazo kigaragara mu gihugu hose ariko kiba gishingiye ku kutanyurwa kw’abahinzi akenshi bifuza guhabwa n’inyungu, mugihe ubwishingizi bw’ubuhinzi n’ubworozi bureba igishoro gusa.

MUSERUKA Joseph; Ushinzwe gahunda y’ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, MINAGRI, avuga ko “kugeza ubu twishingira igishoro. Ni ukuvuga ngo kugira ngo usarure toni enye z’umuceri kuri Ha, wari washoye amafaranga angahe?”

“ Hari igihe bamwe babigereranya na toni enye kuri Ha. Tuvuge niba ikiro kigura 300frw [ni urugero nihaye] wakuba toni enye urumva ko bigera muri niliyoni 1 na 200 kandi akirengagiza ko uwo yishingiye ibihumbi hafi 650, ibyo aribyo azashumbushwa. Azashumbushwa igishoro, ntabwo azashumbushwa umusaruro.”

Kuba hari abahinzi bo mu gishanga cya Bishenyi bishyuwe amafaranga make bavuga ko batari bakwiye guhabwa, Dr. Telesphore Ndabamenye; umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, RAB, yabwiye TV10 ko atumva impamvu abahinzi bahuye n’ibiza batishyurwa kandi leta itangamo 40% ya nkunganire.

Ati: “ batabagoboka se gute kandi leta itangamo 40%? Urumva ubundi bishingirwa kubera iki? bishingirwa kubera Ibiza bishobora gutungurana, mbere byari ubusa! izuba ryaje, imyuzure yaje…byose byahwaniyemo biba zero!  Ariko noneho ubu leta iri kuguha 40% .”

Icyakora avuga ko uko ubushobozi bugenda buboneka, ariko ubwishingizi mu rwego rw’ubuhinzi bugenda butera imbere.

Ati: “ni uburyo buri kugenda bunoga dukurikije uko bari kugenda babyitabira nuko ubushobozi bugenda buboneka. Ariko aho biba bigeze ni uko leta hari uruhare iba yashatse gushyiramo kugira ngo wa muturage adahomba burundu kubera ko wenda yashoye miliyoni, yaguze ifumbire, yaguze imbuto byose biraje biragiye.”

“Uwo byagenze gutyo haba hari n’ikibazo cyo gusonza  ariko ni urugendo, ni gahunda nsha imaze iminsi ariko izagenda inoga dukurikije uko ubushobozi bwa leta buboneka ariko n’uruhare rw’umuhinzi ukora ibyo agomba gukora. Imyuzure izaze ariko nibura washyizemo ya fumbire, wabagaye, ibihingwa byari bimeze neza.”

Gusa  ku kibazo cy’abahabwa intica ntikize,Dr. Ndabamenye avuga ko hari uko uwahuye n’ibiza abarirwa, ati”uko nkunganire ibarwa birazwi biturutse ku makosa. Ubwo niba nkunganire ya leta igera ku bihumbi 30, aba agomba kuyabona [umuhinzi]. Ubwo niba igeza ku gihumbi, ubwo ni ayo agomba guhabwa. Ahubwo naringize ngo hari umuntu wamuriganyije, aho kuba yamuha 30 000 nk’uko ayagomba akamuha 1000!ariko ubwo niba nkunganire ya leta iri ku 1000 ubwo ni ya 40% ya leta ku bihingwa bitandukanye!”

Ku bisa n’ibisubiza icyifuzo cy’abahinzi ba koperative Ubumwe bugamije iterambere, Dr. Ndabamenye avuga ko kuzamurirwa ubwishyu bizaterwa n’umusaruro uva mu buhinzi ndetse nka Nkunganire ya Leta. Ati: “ Ni uburyo bushobora kugenda buzamuka dukurikije uko ibihingwa bizamura umusaruro n’uko ubwo bushobozi buhari.”

“Gusa niba ari igihumbi aba agomba kukibona, niba ari bya 30 akabibona. Noneho cyaba ari gitoya ari 1000, iyo gahunda igakomeza yigwaho kugira ngo turebe ibyo abahinzi bifuza n’ubushobozi dufite. Ubundi turabihuza! Iyo ujya kunganira ureba nyine icyo umwunganiraho icyo cyamufasha.  Twibwira ko niba baramuriganyije twabikurikirana, ariko niba ariko byagombaga kugenda, iyo ni gahunda ikomeza kwigwa!” 

Abahinzi bagaragaza ibi bibazo ku bwishyu bahabwa igihe bahuye n’ibiza, mugihe gahunda yo gutanga ubwishingizi bw’ibihingwa cyangwa amatungo yashyizweho igamije gufasha abahinzi n’aborozi kuva mu gihirahiro n’igihombo baterwaga no kuba ibiza bishobora kubaho bikangiza imyaka cyangwa amatungo yabo.

Gusa hari bamwe bahamya ko bigira akamaro n’ubwo bataka guhabwa intica ntikize.