Hari abakatiwe n’inkiko bashobora kugabanyirizwa ibihano!
Minisiteri y’ubutabera iravuga ko hari abakoze ibyaha bagakatirwa n’inkiko bari mu magororero bazagirwaho ingaruka bakagabanyirizwa ibihano nyuma yuko itegeko riteganya ibyaha n’ibihano mu Rwanda rizaba rivuguruwe. Iyi minisiteri yabigarutseho ubwo mu nteko nshingamategeko, umutwe w’abadepite basuzumaga uko umushinga w'itegeko rihindura itegeko riteganya ibyaha n’ibihano mu Rwanda wahinduka, harebwa uburyo ibihano binini kuri bimwe mu byaha bugabanuka.

Itegeko n° 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano riri gusuzumwa ko ryahinduka rigaragaramo ibyuho, aho hari ibihano biremereye bihabwa uwakoze icyaha cyoroheje cyangwa se ibyoroheje bitewe n’uburemere bw’icyaha yakoze. Ibi ni bimwe mu byatumye iri tegeko ryongera gusuzumwa n’inteko ishingamategeko, umutwe w’abadepite kugira ngo rihindurwe.
Icyakora Hon Depite UWAMBAJE Aimée Sandrine; umwe mu bagize Komisiyo ya Politiki, Uburinganire n'Ubwuzuzanye bw'Abagabo n'Abagore mu Iterambere ry'Igihugu, yibaza niba ubwo iri tegeko rizaba rihinduwe, bizagira ingaruka ku bafungiye mu muri za gereza, cyane ko u Rwanda ruhanganye n’ibibazo by’ubucucike buri hejuru.
Ati: “Nibazaga nti ‘ko politike ari nziza kandi izadufasha, harimo ibizagenda bishingirwaho n’abacamanza muri ya gahunda yo bimwe na bimwe mu bihano bitewe n’uburyo icyaha cyakozwemo, Nyakubahwa Minisitiri hazakorwa iki? Hari indi room ihari kubagiye bagaragarwaho n’ibyaha iri tegeko ritari ryaza?”
Yongeraho ko “Mu rwego rwo gukemura ibibazo bimwe na bimwe igihugu gihura nacyo cy’abantu benshi muri za gereza kandi wasesengura mubyo bagiye bakora iri tegeko turi kuvugurura iyo riza kubaho mbere, hari kubaho buryo ki bakoroherezwa ibihano nubwo iri tegeko ryacu ridasubira inyuma bizagenda bite”
“ariko kuri bya byaha tubona, kuri bya bihano twagiye dutanga ku byaha bifite buryo ki byakozwemo kuko ntabwo umuntu yajya kuvuga ngo bakoze jenoside, bagize bate! Ariko kuri bya bindi….”
Icyakora Amb. Solina Nyirahabimana; Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutabera, ushinzwe itegeko nshinga n’andi mategeko, avuga ko uretse abari kuburana, iri tegeko rireba n’abari mu magereza.
Ati: “abantu bose bategereje kuburana bazaburanishwa bakurikije iri tegeko. Ariko ikindi …ni ukuvuga ngo hariho ingingo zorohereza abamaze kuburana bari mu magororero. Ubwo icyo gihe rero twageze muri bya bindi bya procedure penale, iri ngiri nirisohoka rizahita rikoreshwa, rishyirwe mu bikorwa, byubahirizwe mu ngingo zaryo zose zishyirwe mu bikorwa.”
“Noneho abamaze kuburana, ntabwo twagarukiye ku itegeko riteganya ibyaha n’ibihano gusa, itegeko rigena imiburanishirize y’imanza nshinjabyaha naryo rifitemo ingingo abamaze gukatirwa bari mu magororero rishobora kubagabanyiriza igihe bashobora gusabira kuba babona irekurwa ry’agateganyo.”
Kugeza ubu, imibare yerekana ko mu Rwanda abagororwa basaga ibihumbi 89 600 aribo bagororerwa mu magororero 13 ari hirya no hino mu gihugu. Ibi bivuze ko mu gihe iri tegeko ryakwemezwa, iyi mibare izagabanuka.
Ni mugihe leta y’u Rwanda ikomeje gushaka uko yagabanya umubare w’imanza zijya mu nkiko n’abafungwa, bikajyana no kuba hari abazaba bakurikiranyweho imanza nshinjabyaha RIB izajya ibanza gukora ubuhuza, nk’uko itegeko rigena ubwo bubasha inzego zibishinzwe ziherutse gutangaza ko riri mu mushinga.
Ibi kandi byiyongeraho ibikorwa by’ubuhuza bikorwa no kubamaze gukatirwa kugira ngo bagabanyirizwe ibihano cyangwa se bisubikwe bitewe n’imiterere y’icyaha, abagikoze ndetse n’abagikorewe.