Hari gutekerezwa uko abafata ibinini bigabanya ubukana bwa SIDA bazajya baterwa urushinge.

Dr. Nsanzimana Sabin; Minisitiri w’Ubuzima, yatangaje ko u Rwanda ruri gutekereza uburyo bushya bwaruhura abantu bafata imiti bya buri munsi bigabanya ubukana bwa virusi itera SIDA, bakazajya baterwa urushinge rushobora kumara amezi ari  hagati y’atatu n’atandatu. Nimugihe abarwayi 5% bafata imiti igabanya ubuhakana bayifataga bidakurikije amabwiriza ya muganga.

Dec 1, 2023 - 16:17
Dec 1, 2023 - 16:21
 0
Hari gutekerezwa uko abafata ibinini bigabanya ubukana bwa SIDA bazajya baterwa urushinge.

Gufata imiti buri munsi ni imwe mu mpamvu ituma bamwe mu barwaye cyangwa ababana nubu bwandu barambirwa ku buryo bayifata binyuranye n’amabwiriza ya muganga cyangwa bakanahagarika kuyifata.

Uretse abayifata, iyo uganiriye n’abatarayandura, bavuga ko ariwo mutwaro wa mbere uwanduye virus itera SIDA aba yikorewe, ndetse bagashimangira ko bituma nk’uyanduye yaragerageje kwirinda ashobora guhitamo kureka gufata iyi miti kugeza abuze ubuzima.

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, igaragaza ko mu gihugu hose, abafata imiti igabanya ubukana bwa Virusi itera SIDA ari 218 314.

Nubwo ubu imiti isigaye itangirwa ku bigo nderabuzima byose byo mu gihugu, RBC igaragaza ko mu bafata imiti 100, 5 muribo gusa batayifata neza, mu gihe 10  batagaragaza impinduka nziza z’igabanyuka ry’ubukana bwa virusi itera SIDA.

Mu rwego rwo korohereza benshi bagorwa ndetse bumva gufata imiti igabanya ubukana ari nk’umutwaro, ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wo kurwanya SIDA, Dr. Sabin Nsanzimana; Minisitiri w’Ubuzima, yavuze ko kunywa imiti igabanya ubukana bwa SIDA imyaka irenga 20 ari umutwaro ariko hari gutekerezwa uburyo umuntu yajya afata urushinge ruzamara amezi menshi.

Yagize ati: “Nk’uko twabashije gushyiraho gahunda yo kunywa ikinini kimwe ku munsi, dukwiye no gutekereza uko umuntu yajya afata urushinge rumwe mu mezi menshi.”

“Igihe tuzaba tumaze kugera kuri ubu buryo bushya bwo kwita ku barwayi, urushinge rumwe rushobora kuzajya rumara ukwezi cyangwa se rufatwe kabiri mu mwaka, wenda rumwe umuntu aruterwe muri Mutarama urundi muri Kamena cyangwa Nyakanga, aha ni ho twerekeza.”

Minisitiri w'ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana

Minisitiri Dr. Nsanzimana yavuze ko iyi ntambwe ari ikimenyetso cy’ihumure ku bantu bamaze imyaka myinshi bafata imiti igabanya ubukana bwa Virusi itera SIDA, kugira ngo batazagera igihe cyo kurambirwa.

Ati “Mboneyeho no gusaba abafata imiti gukomeza kuyifata buri munsi kugeza igihe ubu buryo bushya buzatangirira.”

Yagaragaje ko ku bufatanye bwa Leta n’abafatanyabikorwa, bari gukora ku buryo ubu buryo bwo gutera urushinge abafata imiti igabanya ubukana bwa Virusi itera SIDA bwihuta.

Ati: “Ni umukoro kuri twe abayobozi, gukora ku buryo ibi bigerwaho vuba bishoboka kuko twabonye impinduka.

Gufata imiti igabanya ubukana virus itera SIDA ni uburyo bwafashije umurwayi w’iki cyorezi kongera kugira icyizere cy’ubuzima, igihe ashoboye gukurikiza amabwiriza ya muganga ajyanye no kuyifata ndetse n’imyitwarire.

Ibi kandi bikabasha kumufasha kubaho, kugira umuryango ndetse akaba muri sisiyete nta gihunga, agakora akiteza imbere… bitandukanye na mbere aho benshi batekereza ko biba birangiye.

Urugaga Nyarwanda rw’Abafite Virusi itera SIDA, RRP+ rugaragaza ko ubu nta muntu ufite ubwandu ugiheranwa n’agahinda kuko bakora ibikorwa bibateza imbere ndetse bajya no mu myanya y’ubuyobozi badakorewe ivangura.

Imibare y’uru rugaga igaragaza ko bamaze kugira koperative 500 n’amashyirahamwe 756 byose bibafasha mu rugamba rw’iterambere.

Urubyiruko rukwiye kurindwa byihariye.

Kugeza ubu, ubwandu bushya bugeze kuri 0.08%, mu gihe 35% by’ubwandu bushya bari mu cyiciro cy’urubyiruko, cyane ururi munsi y’imyaka 24.

Minisitiri w’ubuzima yavuze ko urubyiruko rugomba kurindwa mu buryo bwihariye agakoko gatera SIDA kuko ari rwo ruzavamo abayobozi, abakozi n’ababyeyi b’ejo hazaza.