Havumbuwe uburyo bushya bwo kurwanya Malaria bwitezweho kuyirandura

Abashakashatsi bo muri Amerika batangaje ko kurwanya malaria bishobora kugenda neza kurushaho mu gihe hafatwa ingamba zo kwica akakoko ka malaria kaba mu mubu, aho kwibanda gusa ku kwica imibu.

May 22, 2025 - 20:58
May 23, 2025 - 11:36
 0
Havumbuwe uburyo bushya bwo kurwanya Malaria bwitezweho kuyirandura

Malaria ni indwara yandurira ku kurumwa n'umubu w'ingore iyo yanyweye amaraso, ikaba ihitana ubuzima bw’abantu basaga 600,000 buri mwaka, cyane cyane abana bato.

Ubusanzwe, inzego z’ubuzima zifashisha imiti yica imibu (insecticides) mu kuyirwanya. Ariko ubu, itsinda ry’abashakashatsi bo muri kaminuza ya Harvard ryavumbuye ko hari imiti ishobora kwica agakoko gatera ka malaria uri mu mubiri w’umubu.

Iyo miti ishobora gushyirwa mu nzitiramibu, ku buryo igihe imibu yicayeho igahumeka iyo miti, maze bigatuma itabasha kwanduza malaria kuko agakoko kawo kaba kaciwe intege hakiri kare.

Kuryama mu nzitiramibu yatewemo iyo miti byagaragaye nk’uburyo bushobora gutanga igisubizo kirambye mu guhashya malaria, cyane ko imibu itera iyi ndwara iryana nijoro.

@bbc