Ibitaro bya Mibirizi bigiye gukemura ikibazo cy’imbangukiragutabara
Ibitaro bya Mibilizi byatangaje ko bigiye gukemura ikibazo cy’imbangukiragutabara nyinshi zapfuye, bituma haba icyuho cyazo kuri ibyo Bitaro.

Ibi Bitaro bya Mibirizi bifite Ibigo Nderabuzima 11, bivuga ko Imbangukiragutabara zirindwi zapfuye zirimo eshatu zo mu bwoko bwa Pick up ariko ntizakoreshwa.
Musenyeri Sinayobye Eduard wa Diyoseze ya Cyangugu aherutse gutangariza ikinyamakuru UMUSEKE dukesha iyi nkuru, ko n’ubwo barimo kurwana urugamba rugoye, bafatanyije na Minisiteri y’Ubuzima kugira ngo ikibazo cy’ibura ry’imbangukiragutabara gikemuke mu gihe gito.
Mu kwezi gushize, Dukuzumuremyi Anne Marie; Umuyobozi ushinzwe iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Rusizi, yavuze ko Minisiteri y’ubuzima yahaye ibi Bitaro izindi mbangukiragutabara nzima ebyiri ziyongera ku zindi enye, arizo ziri kwifashishwa.
Yagize ati”Izo Ambulance Mininfra yatanze uburenganzira ziri gutezwa cyamunara, ubu Minisante yatanze izindi ebyiri nzima ziyongera ku zindi enye nizo ziri kwifashishwa muri zone ya Mibirizi”.