Ibitero ku mato y'abacuruzi mu nyanja Itukura: abatwara ibicuruzwa bazamuye ikiguzi cy'ubwikorezi

Ibintu bikomeje kuba ikibazo mu Nyanja itikura [Mer Rouge]. Ibitero byinshi bikomeje kugabwa ku mato ndetse bamwe mu bafite ubwato nka Maersk yo muri Danemark bahisemo gusubika ingendo zabo zinyura mu nyanja Itukura. Nimugihe indi kampani yo mu bufaransa yitwa CMA CGM, bahisemo kuzamura ibiciro byabo.

Jan 3, 2024 - 21:02
Jan 4, 2024 - 10:47
 0
Ibitero ku mato y'abacuruzi mu nyanja Itukura: abatwara ibicuruzwa bazamuye ikiguzi cy'ubwikorezi

Ku mugoroba wo ku wa kabiri, Ikigo cy’Ubwongereza gishinzwe umutekano wo mu nyanja (UKMTO) cyatangaje ko ibisasu byaturikiye hafi y’ubwato butwara imizigo mu gace ka Bab el-Mandeb, gahuza ikigobe cy’abarabu na Africa.

Ibiturika bitatu byaturikiye hafi y’amato yagendaga muri iyi Nyanja, ahita yerekeza mu ruhande rwa Erythrea na Yemen. Gusa mu butumwa  Ikigo cya UKMTO cyacishije ku rubuga rwa X [rwahoze ari Twitter] cyatangaje ko nta byangiritse kandi abakozi bari bafite umutekano.

Mu byumweru bishize, nyuma y'intambara hagati ya Israel na Hamas, inyeshyamba z’aba-Houthis bo muri Yemen zongeye ibitaro byazo mu Nyanja itikura ndetse no mu gace ka Bab el-Mandeb binyuramo 12% by'ubucuruzi bukorwa ku isi, nk'uko byatangajwe n'Urugaga mpuzamahanga rw'abacuruzi bo bakorera mu nyanja (ICS).

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryasohotse ku wa kabiri, igihangange cyo muri Denmark cyafashe icyemezo cyo guhagarika ibikorwa kugeza igihe hazamenyeshwa inzira zose zinyura mu nyanja itukura no mu kigobe cya Aden.

Muri uwo munsi kandi, Umudage witwa Hapag Lloyd, nawe uhafite ubwato, yatangaje ko amato ye azakomeza kwirinda gukorera mu nyanja Itukura kimwe n'Umuyoboro wa Suez, nibura kugeza ku ya 9 Mutarama (09), 2024. Avuga ko nibura icyo gihe ibintu bizaba bigenda neza.

Ikiguzi cy’ubwikorezibwo mu nyanja cyiyongereye

Ibitero by’inyeshyamba z’aba-Houthis zibasira ubwato bwikoreye za kontimeri z’ibicuruzwa bunyura mu Nyanja itikura byatumye igiciro cy’ubwikorezi kizamuka, kuva mu byumweru bishize.

Abayobozi b’amato bavuga ko uko kwiyongera kwatewe no kuba barahinduye inzira banyuramo, aho bakora urugendo rurerure, bajya kunyura mu majyepfo ya Afrika mu rwego rwo kwirinda izo nzira zirimo ibibazo.

Ibi kandi byiyongeraho kuba ibikenerwa muri urwo rugendo byariyongereye bikagira ingaruka ku biciro by’ubwikorezi.

Ubuyobozi bwa CMA CGM yo mu Bufaransa bwatangaje ku ya 3 Mutarama (01) bwakubye kabiri ibiciro by’imizigo guhera ku ya 15 z’uku kwezi. Gutwara kontineri ya metero 40 kuva muri Aziya  kunyura mu Nyanja ya Mediterane ku ruhande rw’Iburengerazuba , ibiciro byavuye ku bihumbi 3 by’amadolari bigera kuri bitandatu.

Kubikoresho bya metero 20, bizatwara amadorari 3.500 ugereranije n’amadolari 2000 kugeza ubu. Ku bucuruzi hagati ya Aziya n’iburasirazuba bwa Mediterane, igipimo cyiyongera kiva ku $ 3,200 kigera ku $ 6.200 kuri kontineri ya metero 40. Naho kontineri ya 20, bazayitwarira 3 500 by’amadolari, bivuye kuri 2 000.

 Amato atwara za contineri ava muri aziya akanyura muri Medeterane y’Iburasirazuba, ibiciro bavuye ku madolari 3 200 agera kuri 6 200 kuri contineri ya 40.

Nimugihe kandi amato y’ikigo cya MSC yazamuye ibiciro by’ubwikorezi kuva uyu mwaka watangira [ku ya 1 Mutarama (01)], aho ibiciro byiyongereyeho kuva ku madolari 1 00- kugeza kuri 2000 kuri kontineri inyura mu Nyanja ya Mediterane, mu kigobe cy’Abarabu, Africa y’Iburasirazuba ndetse no mu Nyanja y’Ubuhinde.

Ukwiyongera kw’ibi biguzi bishobora kugira ingaruka ku kiguzi cy’ibicuruzwa  biva cyangwa bijya ku mugabane w’Afrika no mu bindi bice bikenera kunyuza ibicuruzwa byabyo mu Nyanja ya Mediterane, iy’Ubuhinde….