Ingaruka zo gutwita inda zititeguwe ku bashakanye
Gutwara inda ititeguwe/itateganyijwe ku bashakanye bishobora guteza ingaruka zitandukanye ziri mu byiciro bitatu, birimo izigira ingaruka ku buzima bw'umubyeyi n'umwana.

Gahire Hubert; ushinzwe ubuzima bw’imyororokere n’uburere ndangagitsina mu muryango w’abanyeshuli biga ubuvuzi mu Rwanda [Medisar], avuga ko kubyara inda zititeguwe bishobora guteza ingaruka zijyanye n’imibanire, ubuzima bw’umubyeyi n’umwana ndetse no ku bukungu.
Izijyanye n’ubuzima bw’umubyeyi n’umwana zirimo izo mu buryo bukurikira:
Ati: “kuba umugore ashobora gutwita atabishakaga bishobora gutuma atabigaragaza noneho agaheranywa n’agahinda akaba yagira ibibazo birimo uburwayi bwo mu mutwe, ndetse bikaba byatuma atita ku mwana yabyaye, nabyo bikaba byateza igwingira kuko atari kumwitaho neza cyangwa ntamuhereze urukundo rwa kibyeyi, nawe bikaba byabaviramo guhungabana.”
“ reka turebe nk’uburyo umugore yasamyemo nk’umugabo aramutoteza akaba yamufata ku ngufu agatwita. (…)Mu nda zisamya zitifuzwa hari izizavamo: hari n’abazajya kwa muganga, ndetse n’abazirwanaho kuko badafite amakuru ahagije. Nibakoresha uburyo butizewe nko kwa muganga bishobora kuba byavamo urupfu cyane cyane ku mubyeyi.”
“Ikindi gutwita umugore atari abiteganyije, ntabwo aba yabyakiriye bituma imisemburo ye itangira gukora nabi cyane. kuko iyo umugore atwite aba ashobora kurwara indwara nyinshi cyane zirimo umuvuduko, diyabete…noneho kuza kumufatirana nuko yatwise atabyifuzaga bizongera ibyago cyane byo kuba izo ndwara zamuzahaza cyangwa yazandura…urumva ko ubuzima bw’umugore buzaba buri mu kaga cyane.”
Anavuga ko bitewe n’uburyo umugore yasamyemo, bishobora gukurura n’amakimbirane aganisha ku gutandukana kw’abashakanye.
Ati: “nk’umugore ufite umugabo ukunda gufata isafari, umugabo ashobora kuza agasiga umugore yasamye noneho bikazagorana kumva uburyo yasamyemo. Icyo gihe bishobora gukurura amakimbirane aganisha ku gutandukana.”
Ubundi buryo bw’ingaruka ni ubushingiye ku mutungo, aho Gahire avuga ko gutwita inda itateguwe bidindiza iterambere ry’umuryango, cyane mu gihe baba barateguye gukurikiza umwana mu gihe runaka bakisanga babyaye abo bita indahekana.
Nimugihe kandi, umwana nawe wagwingiye, impuguke zivuga ko bimugiraho ingaruka mu mikurire n’ubwenge, aho niyo yakwiga usanga atanga umusaruro muke mu kazi ugereranyije n’uwakuze ataragwingiye.
Iruhande rw’ibi kandi, avuga ko mu rwego rwo kwirinda ibi bibazo, hakenewe ko abashakanye bumvikana uburyo bwo kuboneza urubyaro bubanogeye bombi ndetse igihe bibaye ngombwa umugore akaba yabigiramo uruhare cyane, igihe bigaragara ko umugabo ari impamvu y’ikibazo.
Gahire avuga ko ari ngombwa ko kwihugura ku buzima bw’imyororokere, n’umugabo akamenya igihe umugore ashobora gusamira.
Ati: “ akamenya igihe umugore yasamira nuko akirinda inda itateganyijwe. Akamenya ese iyo asamye agakenera gukuramo inda bigenda gute? Ese ikinini cy’ingoboka gifatwa ryari? …kugira ngo niyo bagwa mu mutego watuma basama batari babyiteguye bakamenya icyo gukora kandi ku gihe.”
“ ikindi baramutse birinze, tunyweless nk’uko minisiw’ubuzima ahora abivuga, cyangwa tunywe izo dushoboye, nabyo byafasha cyane mu muryango kuko iyo umuntu yanyoye ibisindisha cyangwa ibiyobyabwenge ashobora gukora ibintu atateganyije kandi bishobora kuba byagira ingaruka no ku muryango we.”