Inkomoko y'ababyeyi be yamuteje ikibazo mu irushanwa ry'ubwiza

Chidima Vanessa Adetshina ni umwe mu bahatanira kuba 'Miss South Africa 2024' ari kuvugwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga muri Afurika kubera ibyo arimo gukorerwa muri Afurika y’Epfo bitewe n’inkomoko y’ababyeyi be.
Chidimma ari mu bakobwa 16 ba nyuma bazatoranywamo 'Miss South Africa 2024' mu birori bizaba tariki 10 z’ukwezi gutaha kwa Kanama. Ariko abantu barenga 6,000 bamaze gusinya inyandiko isaba ko avanwa mu irushanwa.
Bavuga ko nubwo yavukiye muri Afurika y'Epfo ariko afite inkomoko muri Nigeria na Mozambique bishyira mu kibazo ishema rya Afurika y'Epfo.
Icyakora abategura iri rushanwa ry’ubwiza babwiye ikinyamakuru The South African ko bemereye Chidimma Vanessa kuko nk'uwujuje ibisabwa byose kugira ngo yitabire iri rushanwa.Ibyo birimo kuba ari Umunyafurika y’Epfo ufite indangamuntu cyangwa pasiporo.
Banavuga ko nyina wa Chidimma ari umu-Zulu wo muri Afurika y’Epfo, naho Se akaba ari umunya-Nigeria.
Gusa kuva byamenyekana ko Se akomoka muri Nigeria, Nyina akaba umunyafurika y'epfo ukomoka muri Mozambique, abantu benshi bibasiye Chidimma bakoresheje imbuga nkoranyambaga, basaba ko avanwa mu irushanwa.
Ariko hari abandi bagaragaje ko kumwibasira kandi yaravukiye muri Afurika y’Epfo, ari ikindi kimenyetso cy’urwango rukabije ku banyamahanga rukunda kuvugwa muri Afurika y’Epfo.
Ku wa mbere, Chidimma yongeye kuvugwa cyane nyuma y'amashusho yerekanywe ari kwishimana n’umuryango we wiganjemo abo muri Nigeria.
Ntitwakwemerera abanya-Nigeria guhatana muti Miss SA
Minisitiri w’imikino n'umuco wa Afurika y’Epfo, Gayton McKenzie, kuri X yahoze ari Twitter, yabajijwe icyo abivugaho nuko asubiza ko ashaka kubanza kumenya amakuru yose mbere yo gusubiza, gusa ati: “Mu kuri ntitwakwemerera abanya-Nigeria guhatana mu irushanwa ryacu rya Miss SA”.
Umunyapolitike, Julius Malema, aherutse kumvikana ashyigikira uyu mukobwa, yagize ati: "Ubwenegihugu bwawe bugenwa n’aho wavukiye, niba yaravukiye hano ni Umunyafurika y’Epfo…ntabwo ari ababyeyi be, ni we ubwe. Kuki wavuga ngo ni umunya-Nigeria, cyangwa Mozambique [kandi] yaravukiye hano!…ntabwo twahana abantu kubera aho ababyeyi babo bakomoka."
Malema avuga ko ibirimo gukorerwa Chidimma bikorwa n’abantu bakwiza urwango hagati y’abanyafurika.
Undi wababajwe no kuba Chidimma arimo kwitwa umunyamahanga, yatangaje amafoto abiri imwe iriho Chidimma, indi iriho umwe mu badepite ba Afurika y’Epfo, maze ati: "Ifoto ya mbere: Umwana w’Umunyafurika wavukiye muri Afurika y’Epfo arimo kwitwa umunyamahanga. Ifoto ya kabiri: Umugore wo muri Aziya wavukiye mu Bushinwa ku babyeyi b’Abashinwa, akimukira muri Afurika y’Epfo akabona ubwenegihugu, yitwa Umunyafurika y’Epfo ndetse yagizwe umudepite.
kugeza ubu, umwirondoro wa Chidimma Vanessa onwe Adetshina, ugaragazwa n’abategura 'Miss South Africa' uvuga ko afite imyaka 23, avukira mu gace ka Soweto mu ntara ya Gauteng, akaba ari umumurikamideli, umukinnyi wa netball, n’umunyeshuri muri kaminuza mu ishami ry’amategeko.
Chidimma Vanessa anakunda cyane imikino kandi ukangurira impinduka ku rugomo rukorerwa abagore n’abana ndetse n’ihohoterwa rushingiye ku gitsina.