Intambara ya Israel- Hamas: ese koko amasezerano y’agahenge yaba agiye kugerwaho?
Ubutegetsi bw’umutwe wa Hamas bwasohoye itangazo rivuga ko buri hafi kugera ku masezerano y’agahenge muri Gaza, hamwe na Israel. Ni mugihe Netanyahu Benjamin; minisitiri w’Intebe wa Israel yarahiye ko bitabaho kuko byaba ari uguha umwanya uyu mutwe ngo wisuganye kandi umugambi ari ukuwurandura.

Ismail Haniyeh; umutegetsi wa Hamas uba muri Qatar, yoherereje ibiro ntaramakuru bitandukanye itangazo ribigarukaho.
Uyu mutegetsi avuga ko Hamas yagejeje igisubizo cyayo ku bahuza b'Abanya-Qatar, ari nabo bari muri dosiye yo kugaruza abatwawe bunyago babisabwe na Amerika.
Gusa muri iryo tangazo, Ntagaragaza imiterere yako gahenge uko kazaba kameze, ariko yabwiye Al Jazeera ko harimo ibijyanye no kugeza imfashanyo muri Gaza, no kurekura abashimuswe bakaguranwa imfungwa z'Abanya-Palestine.
Gusa ntacyo Israel iratangaza kubyavuzwe na Hamas. Gusa mu bihe byashize, Benjamin Netanyahu; Minisitiri w’intebe w’iki gihugu, yari yavuze ko igihugu cye kidashobora gutanga agahenge kuko bwaba ari uburyo bwo guha umutwe wa Hamas kwisuganya mu ntambara bahanganyemo.
Ibi yabitangaje ubwo amahanga n’imiryango mpuzamahanga yakomezaga gusaba ko Israel yatanga agahenge kugira ngo haboneke uburyo bwo kugeza imfashanyo mu banya-palestine bazikeneye, no gufasha indembe.
Icyo gihe, Netanyahu yatangaje ko igihugu cye kirashaka ubundi buryo bwo gushaka inzira ibyo yakorwa, harimo no guha inzira abanya-palestine bashoboye bagahunga.
Gusa birasa n’ibigoranye kwemeza ko agahenge Israel yirahiye gutanga kaba kagiye gutagwa, cyane ko yashatse inzira z’ubutabazi zakoreshejwe n’abifuza guhunga bakitandukanya na Hamas.
Ku rundi ruhande ariko, Ikinyamakuru Jerusalem Post cyo muri Israel, nacyo cyagarutse ku masezerano yatangajwe na Hamas. Ivuga ko amasezerano agiye kugerwaho ku bufatanye na Qatar icumbikiye ubutegetsi bw’uyu mutwe.
Jerusalem Post ivuga ko ayo masezerano akubiyemo kuba Hamas igiye kurekura abasivile 50 yafashe bugwate, na Israel ikarekura abagore n’abana bafungiwe muri icyo gihugu.
John Kirby, umuvugizi w'akanama k'umutekano w'igihugu mu biro bya Perezida w'Amerika, White House, yavuze ko nta kindi gihe cyigeze kibaho nk'ubu aho amasezerano ku bashimuswe yabaye hafi cyane yo kugerwaho. “Rero, turizeye, ariko haracyari ibyo gukorwa. Kandi nta kintu na kimwe kiba cyakozwe kugeza ubwo byose biba bimaze gukorwa, rero tugiye gukomeza kubikoraho.” Ismail Haniyeh; umutegetsi wa Hamas, yatangaje iby’aya masezerano nyuma y’uko uyu mutwe wari watangaje ko wikuye mu biganiro bigamije irekurwa ry’abashimuwe kubera igitero cyari cyagabwe n’ingabo za Israel [IDF] ku bitaro binini muri Gaza bya Al Shifa. BBC ivuga ko kugira ngo abashimuswe bave muri Gaza bizasaba ko imirwano iba ihagaze ndetse muri icyo gihe n’imfashanyo yinjire. Gusa kugeza ubu nta masezerano arakorwa, cyane ko no mu magerageza yayo ya mbere hagiye hatangazwa ko hatewe intambwe nziza. Icyakora mu mpera y'icyumweru gishize, abadiplomate ba Israel bavuze ko bizeye ko umubare munini w'abashimuswe bazarekurwa. Imwe mu miryango ifite abayo bashimuswe yagaragaje uburakari nyuma yuko mu ijoro ryacyeye ihuye n'abagize guverinoma ya Israel yo muri iki gihe cy'intambara, mu nama bagiranye i Tel Aviv, nyuma yo kuba hari abajyaga kwigaragambiriza hafi y’urugo rwa Netanyahu. Iyo miryango yavuze ko kuzana abayo bikwiye kuba ikintu cya mbere cyihutirwa kurusha gusenya Hamas. Minisitiri w'intebe wa Israel Benjamin Netanyahu yashimangiye ko uko umwanzi azarushaho gucibwa intege, ari na ko amahirwe yo kugarura abashimuswe azarushaho kwiyongera.
Nta masezerano yagezweho!