Intsinzi ya Keir Starmer yaba isobanuye iherezo ku kohereza abimukira mu Rwanda?
Keir Starmer uyobora ishyaka ry’abakozi, Labour Party] yabaye minisitiri w’intebe w'Ubwongereza nyuma yo gutsinda amatora rusange yabaye ku wa kane, ku ya 4 Nyakanga (07) 2024, ndetse bishyira iherezo ku butegetsi bw’ishyaka ry’abaconservatives bwari bumaze imyaka 14 cy’ abaminisitiri b’intebe 5. Gusa ushobora kwibaza icyo iyi ntsinzi isobanuye ku masezerano yo kohereza abimukira mu Rwanda!

Ubutegetsi bwa Rishi Sunak wamaze kwemera ko yatsinzwe aya matora, bwari bufite gahunda yo guhagarika ubwato bw’abimukira binjira mu buryo bunyuranyije n’amategeko mu Bwongereza, binyuze mu masezerano bwagiranye na Leta y’u Rwanda.
Igihe yagenaga ko aya matora yagombaga kuba muri Kanama (08) akaba muri Nyakanga (07), byari biteganyijwe ko natorwa aribwo indege ya mbere yagombaga kohereza abimukira ba mbere mu Rwanda yari kuguruka.
Gusa ubu birasa nkaho uyu mugambi wo kohereza abimukira mu Rwanda ushyizweho iherezo, kuko ubwo yiyamamazaga, Keir Starmer, yavuze kenshi ko natorwa atazawukomeza kuko udakemura burundu ikibazo cy’abimukira.
Aya masezerano yatangijwe muri Mata (04) 2022, Leta y’aba-Conservateurs yavuga ko umuntu uwo ari we wese yinjiye mu buryo bunyuranyije n’amategeko mu Bwongereza nyuma y’uwa 01 Mutarama (01) 2022, azajya yoherezwa mu Rwanda kugira ngo ajye gusabirayo ubuhungiro.
Yateganyaga ko uwari kwemera yari guhabwa ubuhungiro nyuma akaguma mu Rwanda. Naho uwabyanze, yagombaga gusabwa kujya mu Rwanda ku zindi mpamvu, cyangwa naho yahagera agashaka ikindi gihugu gitekanye yasabamo ubuhungiro ariko atari Ubwongereza.
Ubwongereza bwagaragazaga aya masezerano nk’azahagarika abagerageza kwinjira mur’iki gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko bakoresheje utwato duto tunyura ku muhora w’Ubwongereza (Manche/Channel), iyi ikaba yari intumbero nyamukuru ya Rishi Sunak.
Inshuro nyinshi hageragejwe ko indege ya mbere itwaye abimukira yoherezwa mu Rwanda, ariko bikaburizwamo n’amategeko. Icyakora, iyo Rishi Sunak atorwa, abambere bari kugera I Kigali muri uku kwezi.
Gusa Keir Starmer yemereye abongereza ko natorwa azahita ahagarika iyi gahunda. Yavuze ko idatanga umuti w’ikibazo uhereye mu mizi, ahubwo bahera mu kurwanya iterabwoba.
Nk’uko byagaragajwe n’ikigo kigenzurauburyo Leta ikoresha amafaranga y’igihugu, National Audit Office, ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’Ubwongereza n’u Rwanda agomba gutwara miliyoni 370 z’amafaranga y'Ubwongereza, pound (£) mu gihe cy’imyaka 5, ndetse hakiyongeraho izindi miliyoni 120 mugihe hakoherezwa abasaga 300. Hari kandi ibihumbi 20 by’amapound agomba guhabwa buri muntu woherejwe mu Rwanda.
Keir Stamer n’ishyaka rye, yavuze ko uhagaritse aya masezerano, ashobora kuzigama miliyoni 75 z’amapound akazikoresha mu bikorwa by’iperereza kugira ngo ahagarike utwato duto tunyura kuri Manche.
Keir avuga kandi ko ashaka gukoresha ububasha bwo kurwanya iterabwoba mu gutuza amatsinda y’abantu binjiza abimukira mu ibanga.
Ku bwe, afata iyi gahunda y’aba-Conservateurs nkidashobora guhagarika abantu bagerageza kwinjira mu gihugu.
Igihe yabazwa niba ishyaka rye rya Labour rizahita rihagarika aya masezerano, Keir Stamer yabwiye itangazamakuru ko “ ubwo nyine uzahita uhagarita imyiteguro.”
Ati: “Sinshobora gukomeza iyi gahunda mbona ntacyo izamara, ahubwo uzatwara amafaranga menshi. Tuzashyiraho ubutegetsi bukomeye ku mikapa yacu, dushakire umuti iki kibazo ku isoko yacyo hanyuma dusimbuze burundu aya masezerano ku Rwanda”.
Ibi bisobanuye ko itorwa rye nka Minisitiri w’intebe ndetse n’ubwiganze mu nteko ishingamategeko, nyuma yahoo abaconservatives bahombye imyanya 170 yose mu nteko y’Ubwongereza, aya masezerano ku bimukira n’u Rwanda ashobora gushyirwaho iherezo, mugihe yashyira mu bikorwa ibyo yasezeranyije abongereza.