Kamonyi: Kutagira uburenganzira ku mahitamo y’imbuto y’ibigori bahinga, imwe mu mpamvu iteza igihombo abahinzi.
Abahinzi bahuriye muri koperative ubumwe bugamije iterambere (COHABITE) ihinga mu Mirenge ya Rugarika na Runda yo mur’aka karere, barasaba ikigo cy’igihugu cy’ubuhinzi n’ubworozi [RAB] kubafasha kubona amasezerano n’umushoramari ubaha imbuto y’ibigori yo gutubura abafasha igihe bahinze imbuto ikabateza igihombo. Bavuga ko bagerageze kuganira n’umushoramari ntibigire icyo bitanga, kandi hari ubwo bahabwa imbuto yo gutubura ikabatera igihombo bonyine.

Ubusanzwe iyi koperative ivuga ko mbere batarinjira mu buhinzi bwo gutubura imbuto y’ibigori, bahingaga imbuto y’ibigori bivamo kawunga n’ibiryo by’amatungo bahabwaga n’umushoramari bishakiye ariko akabaha imbuto irobanuye bagakuramo umusaruro,
Naho aho binjiriye mu butubuzi, batacyishakira umushoramari cyangwa ngo bagire uburenganzira mu mahitamo ku mbuto bagomba gutubura, rimwe bakisanga bahinze imbuto ikabateza igihombo, nkuko bitangazwa na Mukankusi Christine; umuhinzi akaba n’umwanditsi w’iyi koperative.
Asa n’utanga urugero mu kugaragaza imiterere y’ikibazo muri iki gihe, yagize ati: “Uwinjiye muri gahunda y’ubutubuzi ni umushoramari kandi akeneye inyungu ze. Kuva twinjira mu butubuzi hari imbuto twagiye twakira ikatubera imbuto nziza pe! Hakabaho n’indi yazaga mugihe cy’imvura ikagira ikibazo gikomeye, noneho ibizima bikangana n’ibiboze noneho ugasanga umuturage arahombye cyane.”
Abahinzi bo mur’iyi koperative COHABITE bavuga ko umushoramari uhaba imbuto y’ibigori bamuhabwa na RAB ndetse ntacyo n’ubuyobozi bw’Akarere bwabikoraho, cyane ko hari igihe igihombo gishobora kuba muri zone imwe mu 8 zigize iyi koperative.
Ati: “ niba baragerageje muri zone runaka tukabona ko iyo mbuto itagenze neza, umushoramari naza tugiye kugirana amasezerano ku y’indi saison y’undi mwaka tumwereka imbogamizi. Niba tumweretse imbogamizi we ntazumve, ntanazakire, ntabwo Akarere kazategeka umushoramari kuko ni business ye kandi Akarere kifuza ko abaturage bako duhinga tukunguka. Ariko iyo babonye ibintu byayoberanye baravuga bati nyabuneka nimugerageze murebe.”
Bavuga ko umushoramari yakagombye kwegera abahinzi no kuyikurikirana nyuma yo kuyibaha.
Mukankusi, ati: “Ahubwo byakabaye ba bantu bo kuri RAB batanga ya mbuto bagiranye amasezerano n’aba bantu […] bagiye babamenyesha uturere runaka n’uduce runaka bagiye guhingamo noneho bakegera twebwe abaturage turi hasi tugiye gukora ya mirimo, bakamenya ese imbuto iyi n’iyi babahaye, ese ko bimeze gutya na gutya hari umusaruro mubona cyangwa mufitemo nyungu ki?”
Aba bahinzi bavuga ko igisubizo cy’ikibazo bafite cyaturuka mu buyobozi bwa RAB nk’ikigo gitanga imbuto ku masezerano n’umushoramari Rumbuka, ari nawe ubaha iyo mbuto yo gutubura.
Ati: “ ubwo hagati aho keretse muri RAB batanga ya mbuto nuko badufasha, ubuvugizi bukabaho mbere yuko tugirana amasezerano naba bantu cyangwa se ko duhura na wa mushoramari.”
Ku ruhindi ruhande ariko, Nshimiyimana Claude, ukuriye koperative COHABITE ntabwo abyumva kimwe n’abahinzi bagenzi be. Yemeza ko umushoramari bamuhawe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi, RAB, kuburyo icyo bakora nka koperative ari ugukorana amasezerano nawe.
Ati: “hari nka kampani Rumbuka yeguriwe na RAB kuba abatubuzi, ntabwo batubwira ngo mukorane nayo ahubwo barayitumenyesha twebwe tukaganira nayo. Iyo kampani tureba inyungu tuzayigiraho, nayo inyungu yayo iba iyizi.”
Mu gusa naho atemeranya n’abahinzi bagenzi be kandi ahagarariye, Avuga ko kuba imbuto yabateza igihumbo, umushoramari nawe nta ruhare aba yabigizemo.
Ati: “Uyu munsi hari imbuto zera ahantu runaka. Hari izera mu misozi migufi n’izera mu misozi miremire. Rero iyo kampani [Rumbuka] na RAB, bashobora kuvuga ngo tuzanye imbuto iyi n’iyi niyo tugiye kugerageza, wenda muri Bishenyi, turebe ko yahera. Baba barayigerageje kuko baraza bagakora uturima [utudemo].”
“uyu munsi iyo demo ushobora kuyikorera ahantu bitewe nuko ikirere kimeze noneho ikaza ikwereka ibyiza noneho ejo muri rusange ikaguhinduka, bijya bibaho bitewe n’ikirere. Ntabwo mvuga ko iyo mbuto [nkuko bagenzi banjye babitwaye mu mujyo utariwo] bayizana ari mbi kuko ariyo batugeneye, ahubwo ni uburyo ya mbuto bayizanye kuko yera mu misozi migufi cyangwa se miremire, bitewe naho turi bikazagira ikibazo.”
Yifashishije urugero, yongeyeho ko “ndatanga nk’urugero rw’imbuto twahinze ubushize, izo twahingaga 15-20 iyo mbuto yatubyariye umusaruro mwiza. Nyuma ibura isoko kuri kampani yayijyanaga kuyigurisha. Ibuze isoko nuko baravuga bati dufite iyindi mbuto 11-16- 11 nibura iri ku isoko. Barayizana turayigerageza ariko ikibazo cyayo twagize ni uko itafunikaga hejuru noneho imvura yajyamo ikabora. Yatangaga umusaruro ariko imvura yajyamo ikabora! ”
“RAB n’iyo kampani turaganira kuko hari bamwe mu bayobozi ba RAB baje bavuga ko bagiye guhindura ku buryo iyo mbuto izajya ifunika. Umusaruro yari yaduhaye mbere siwo yaduhaye ubu ngubu ifunitse. Nkeka ko nabo ubwabo bataba baje bavuga ngo tugiye kuyibahatira, ahubwo ni ibintu tuba twaganiriyeho.”
Bagerageje kuvugana n’umushoramari ku gihombo rubura gica!
Abahinzi ba koperative Ubumwe bugamije iterambere bavuga ko nk’abahinzi bagerageje kuvugana n’umushoramari Rumbuka ku bijyanye n’igihombo baterwa no kuba imbuto yabaye mbi ariko ntibigire icyo bitanga.
Umwe ati: “ yadusabye ko twavugana n’ubwishingizi kandi ubwishingizi bureba ku biza gusa, [mbese hari ibyo bishingira n’ibyo batishingira]. Ku mbuto yabaye mbi, ubwo umuhinzi arahomba nyine. [Umushoramari] imbuto twayimuhaye akaduha make [amafaranga] kuri wa musaruro wabonetse ariko igihombo cyacu ntacyo kimurebaho.”
Ubusanzwe aba bahinzi bahabwa imbuto y’ibigori yo gutubura ku buntu noneho umuhinzi akita ku bindi bisigaye birimo gutunganya umurima we, gushaka inyingeramusaruro n’ibindi….
Iyo byeze, umushoramari abagurira umusaruro ku giciro cyumvikanyweho n’impande zombi, aho ubuheruka baguriwe ku mafaranga y’u Rwanda 680 ku kilo.
Koperative ubumwe bugamije iterambere COHABITE igizwe n’abahinzi 784 barimo abagabo n’abagore bahinga mu bishanga bitunganyijwe bibarizwa muri zone 8 zo mu mirenge ya Rugarika na Runda yo mu karere ka Kamonyi, ku buso bungana na ha 110.
Muri saison y’ibigori iheruka, ibigori batubuye basaruyemo toni zirenga 300, nazo zigomba gukwirakwizwa mu bindi bice by’igihugu.
Ubu bahinze ibitunguru mu gishanga kimwe giherereye mu Murenge wa Rugarika.