Kenya: umugabo n’umugore bahanganye n’intare yashakaga kubivugana

Umugabo n’umugore bo muri Kenya mu gace kitwa Isiolo bahanganye n’intare yashakaga kwivugana ubuzima bwabo ariko Imana ikinga akaboko. Iyi couple ivuga ko bari bamaze kwakira ko birangiye, ariko ubu hibazwa amaherezo y’iyo ntare.

Feb 12, 2024 - 10:37
Feb 12, 2024 - 10:43
 0
Kenya: umugabo n’umugore bahanganye n’intare yashakaga kubivugana

Ibi byabaye ku wa kane w’icyumweru gishize, ubwo, Michael Apaiyu n’umufasha we, Susan Chebet, bavuga ko nubwo bafite ibikomere ariko kuba bakiri bazima ari amahirwe akomeye.

Michael avuga ko yabonye intare ikurikirana umugore we, Susan wari wagiye gutashya inkwi mu gace ka Maili Nane, yahise mo kwiruka nk’uburyo bwo kwitangira ubuzima bw’umukunzi akaba n’umugore we, agerageza guhangana n’intare.

Michael Apaiyu ashimangira ko guhitamo guhangana n'intare, yari abizi neza akaga gakomeye yishoyemo.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Nation cyo muri Kenya, ubwo cyamusuraga mu bitaro bya Isiolo bari barwariyemo, yagize ati: “nabonye intare yiteguye umugore wanjye wari wuzuye ubwoba nuko atangira guhunga. Sinashoboraga kwihanganira kureba uko imufata, rero niyo mpamvu nahisemo guhangana nabyo.”

MichaelApaiyu yabaye intwari arwanya intare gusa biza kurangira imukomerekeje.

Ati: “ intare yandushaga imbaraga, yizingira ku mubiri yanjye inshinga inzara mu  mugongo.”

Muri uwo mwanya,  ubwo umugabo yarwanaga n’intare hasi ku butaka, umugore yareberaga kure, asengera umugabo ngo Imana ikore igitangaza imurokore iyo ntare.

Michael yari hagati y’urupfu no kubaho. Gusa mu mirwano yahanganyemo n’intare mu minota 20 yose, avuga ko yari yacitse intege cyane, ari hafi kurekeraho, nuko intare igakora ibyo ishaka. Gusa yaje kubona imbaraga zo guhamagara umugore we kumuha umuhoro  yari yajyanye gutemesha inkwi.

Apaiyu yagize ati: "Yihutiye gukubita kabiri mu jisho ry’inyamaswa.”

Gusa nubwo byagenze gutyo, intare yanze kureka Michael, kuko yari yamufashe akaguru ndetse yakutsikamiye hasi.

Yongeraho ko umugore we yongeye gukubita intare,nuko nayo irahindukira imukomeretse  mu gituza. Intare yaje kurekura  Michael Apaiyu, nubwo umugabo n’umugore biruka kibuno mpa amaguru, bakiza amagara yabo.

Susan Chebet yakomeretse mu gituza no ku kaguru. Uyu mubyeyi w’abana babiri, The EasterAfrican ivuga ko iyo asubiramo ibyamubayeho aba yuzuye umubabaro.

Gusa Susan yavuze ko “ndishimye, kandi ndababaye, icyarimwe. Ndashimira Imana yaturokoye ariko mpangayikiye abana bacu. Ninde uzabitaho mugihe twembi turi hano mu bitaro , n’ibikomere bikomeye dufite? “

Kugeza ubu, ntiharamenyekana niba intare niba yari yarashyizweho akuma ka tracker. Gusa birakekwako iyi ntare yaba yarinjiye hafi y’agace ka Lewa, ikaba yarapfuye cyangwa ikarokoka ibikomere yatewe.

 Susan na Michael bagize ati: “Twayisize iryamye hasi.”

Hellen Nakutun, ufitanye isano n’uyu muryango, yatangaje ko ukwiye guhabwa indishyi, avuga ko ikigo gishyinzwe kwita ku nyamanswa cya Kenya (KWS) cyananiwe kwita ku mutekano muri parike z’igihugu,  bigateza ibibazo ku buzima bw’abantu.

Yagize ati: “KWS igomba kurinda parike kugira ngo tutazongera gutakaza ubuzima. Ikibabaje ni uko bemereye intare kuzerera mu midugudu."

 Yahamagariye ubuyobozi bwatowe kugira icyo bukora, ndetse bagafasha n’uyu muryango.