Kenya: Umuyobozi w'idini yatumye abantu bicwa n’ inzara yarezwe ibyaha 191
Paul Mackenzie; Umukuru w'urusengero rwa Good News International Church rwo muri Kenya rwapfiriyemwo abantu amagana bazize kwisonzesha igihe kinini yashinjijwe ibirego 191 bijyanye no kwica.

Paul Mackenzie hamwe n'abandi 29 bo muri urwo rusengero bahakanye ibyaha imbere y’urucamanza bwo mu mujyi wa Malindi.
Aba bantu batawe muri yombi muri Mata (04) 2023, nyuma yo kumenya ko hari abantu bapfa barimo abana babyirwa ko uburyo bapfamo baba bagiye mu ijuru.
Nyuma y'iperereza ryakozwe hatahuwe imibiri y'abantu basaga 400 barimo abana bashyinguwe mu byobo rusange birebire byari mu ishyamba bivugwa ko ari iry'uwo muvugabutumwa.
Bwari ubwa mbere Mackenzie arezwe ibyaha bijyanye n'iterabwoba, guhohotera abana no gukora iyicarubozo, gusa ibyaha byise arabihakana.
Uyu mugabo kandi ari mu gihano cy'igifungo cy'umwaka umwe nyuma yo guhamwa n'icyaha cyo gukwirakwiza amashusho y'inyigisho ze zitavugwaho rumwe kandi nta ruhushya abifitiye.
Abarokotse ibyo bikorwa byaguyemo abo bantu 400 babwiye BBC bahatirwaga kwiyiriza ubusa/kwisonzesha kugeza bageze mu ijuru.
Icyakora Paul Mackenzie avuze ko nta muntu n'umwe yigeze ahatira kwisonzesha/ gufata amasengesho.
'Abana barizwaga no gusonza, ati bareke bapfe.
Mu mashusho yafashwe arenga za mirongo ntabwo agaragaza niba koko uyu muvugabutumwa yarahatiraga abayoboke be kwiyicisha inzara, ariko hari ibyo ababwira bijyanye no kwitanga kucyo bemera.
BBC dukesha iyi nkuru, ivuga ko hari aho yagize ati:"Hari abantu batanashakaga kuvuga Yesu. Bakavuga ngo abana babo bari kurira kuko bashonje, bareke bapfe. Aho hari ikibazo?”
Nanone mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru Nation cyo muri Kenya, Mackenzie yavuze ko adahatira abayoboke be kwiyicisha inzara.
Icyo gihe hari aho yasubije ati"Hari inzu cyangwa uruzitiro basanze ahantu runaka aho abo bantu bafungiye?”
Abakora iperereza bagiye basaba kenshi kongera igihe cyo kumufunga kuko hari amakuru bagikomeje guperereza.
Abafunzwe bakurikiranyweho ibyaha birimo ibyo kwica, ihohotera, gufasha mu gikorwa cy'iterabwoba.
Bashobora kandi gukurikiranwaho ibyaha birimo ibyakorewe abana nkuko bikubiye mu itangazo z'ubushinjacyaha.
Ibyo byaha byashyizwe ku rutonde mu gihe cy'icyumweru gishize, ubucamanza busabwe ubushinjacyaha kubigaragaza cyangwa abafunzwe barekurwe.
Mu mibiri y'abantu 400 bagaragaye, harimo 95, 64 bakuwe muri Shakahola kandi ubwa mbere bafatwa nk’abahuye n'amahano bajyanwa mu kigo cy’ubutabazi.
Ariko nyuma abakora iperereza basanze benshi muri bo bari bafite abana bapfiriye muri iryo shyamba.
Bamwe muri bo bari batanze amazina atari yo n’imyirondoro itari yo, bakanga no kwemera ko abana bari ababo.
Mu kwezi k'Ugushyingo (11), nibwo Mackenzie yashinjwe icyaha cyo kuba yari afite ikigo gitunganya ama firime (film) kitemewe n'amategeko cyakoranaga n'urusengero rwe hamwe no gukwiragiza izo filime kandi batabifitiye uruhusha rwemewe n'amategeko.