Khamenei yihanangirije Perezida Trump: Iran ntiyemera ibyo gusabwa kumanika amaboko
Mu gihe igitutu cya politiki n’umutekano gikomeje kwiyongera hagati ya Iran, Israeli na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Umuyobozi w’ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei, yahaye gasopo Perezida Donald Trump, avuga ko Iran itazigera yemera “kumanika amaboko” nk’uko Amerika ibyifuza.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 18 Kamena (06) 2025, mu gihe ibisasu bikomeye byarashwe mu nkengero za Tehran na Israeli.
Khamenei yavuze ko amagambo ya Trump yerekana agasuzuguro no gushaka kugenera Iran amabwiriza, ashimangira ko igihugu cye kitazigera cyemera guhabwa amabwiriza n’amahanga.
Mu ijambo rye ryatambutse kuri televiziyo ya leta, yagize ati: "Iyo bavuga ko Iran igomba kumanika amaboko, baba bagerageza gukoresha imvugo y’ubukoloni. Iran si igihugu gicishwa bugufi.”
Ubu butumwa buje nyuma y’uko Perezida Trump asabye Iran guhita imanika amaboko, kugira ngo biyirinde ibitero bikomeye bishobora gukurikiraho. Khamenei yavuze ko ibi ari ugusuzugura igihugu gifite ubusugire n’ubwigenge.
Agira ati:“Iran ntiyigeze yemera gukandagirwa mu mateka yayo, kandi ntizigera ibikora. Dukomeye ku mahame yacu, kandi tuzakomeza kwirwanaho uko byaba bimeze kose.”
Ni ijambo ryatambutse kuri televiziyo y'igihugu mu masaha make nyuma y’ibisasu byaturikiye hafi y'umurwa mukuru, Tehran, bisiga abaturage mu bwoba ndetse nta makuru aremeza umubare w’abahakomerekeye.
Ibinyamakuru bya Leta ya Iran bivuga ko hari ibitero by’indege byagabwe ku nyubako zifite agaciro mu rwego rw’ubwirinzi.
Khamenei yaburiye Amerika n’abambari bayo ko Iran ifite ubushobozi bwo kwirwanaho no gusubiza mu buryo bukomeye igihe cyose izagabwaho ibitero.
Yagize ati: "Nta gihugu gishobora gushyira Iran ku gitutu ngo tuyoboke ibyo kidusaba. Turiteguye guhangana n’ingaruka zose zaturuka ku kwihagararaho.”
Abasesenguzi mpuzamahanga bavuga ko aya magambo ya Khamenei yerekana ko Iran iri mu mwanya wo kwerekana ko itazemera icyemezo na kimwe gishingiye ku gitutu cya politiki cyangwa igisirikare.
Ibi kandi bije mu gihe imbaraga z’amahanga zirimo Ubufaransa, Uburusiya, Ubushinwa na Turkey zisaba impande zose kwirinda intambara ishobora kugira ingaruka ku karere kose ka Moyen-Orient.
Iyi mvugo ya Khamenei kandi irumvikanisha ko Iran ishyira mu majwi Amerika na Israeli ko bashaka gutuma igihugu cyabo gihinduka indiri y’umwiryane n’ubukene binyuze mu gusenya ubusugire bwacyo.
Mu gusoza ijambo rye, Umuyobozi w’ikirenga wa Iran yavuze ko nubwo Iran itari mu rugamba rwo gushotora, itazigera yemera kuba igihugu gitotezwa n’abandi.
Ati:" Amahoro si ibyo tubwirizwa, ni ibyo twihitiramo, kandi ntituzemera amahoro ashingiye ku busumbane.”
Iyi mvugo izanye igitutu gishya ku mubano wa Iran na Amerika, mu gihe abaturage bo mu karere k’Abarabu, Islam n’amahanga bategereje kureba niba ibi bidasiga urugendo rushya rw’intambara cyangwa ibiganiro by’amahoro bigifite amahirwe.
Icyakora Perezida Erdogan wa Turkey yavuze Iran ifite uburenganzira mvukanwa bwo kwirwanaho, mugihe na Israeli ivuga ko ibitero yatangije biri mu mugambi wo guhagarika Iran ku gukora intwaro kirimbuzi, ikibazo gikomeye ku busugire bwa Israeli.
Ni mugihe ariko, igisasu cya missile cyihuta kurusha ijwi cyamuritswe muri 2023, gufatwa nk'ikije kurangiza Israeli.
@rfi, @The guardian, @ Reuters...