kibeho: Uko ubuke bw’ibikorwaremezo byabaye imbogamizi ku bakirisito ibihumbi 70.
Ibibazo by’ubuke bw’ibikorwaremezo birimo amacumbi, ubwiherero, aho gufatira amafunguro ndetse n’ibindi byagaragaye ubwo abakirisitu Gatolika bajyaga kwizihiza umunsi w’ijyanwa mu ijuru rya Bikiramaliya usanzwe uba buri 15 Kanama (08).

Kuri iyi taliki, buri mwaka abakirisitu benshi bajya gusengera ku ngoro ya Bikiramaliya ku munsi witwa uw’amabonekerwa, aho abantu bava imihana itandukanye byajya gusengera I Kibeho.
Uyu mwaka, abakirisitu basaga ibihumbi 70 barimo abanyarwanda, abarundi, abavuye Uganda, Kenya, Tanzania, RDC, Gabon ndetse n’ahandi bari baje gusura ingoro ya Bikiramaliya.
Umubare munini w’aba balikisitu watumye amacumbi aba ikibazo, aho kurira haba hake, ndetse n’ ubwiherero buba ikibazo ndetse n’ibindi bijyanye n’iby’ibanze nkenerwa mu buzima bwa muntu biba uko.
Nyiricyubahiro Celestin MUSABYIMANA; Musenyeri wa Diyosezi ya Gikongoro, yagaragaje ko uyu mwaka ari bwo bwa mbere bari babonye imbaga y’abakirisitu iruta iyo babonye mu yindi minsi kuburyo byagoranye kubona amacumbi, ubwiherero ndetse n’ibindi….
Icyo gihe yagize ati: “abantu baje uyu munsi ni ubwa mbere twari tubabonye, bari benshi cyane batabona aho bikinga, aho barara, aho barya ndetse batabona naho bituma.”
Ni ikibazo gikomeye mugihe Kibeho ibarizwa mu karere ka Nyaruguru yakira abahasura benshi cyane ndetse barimo abanyamahanga.
Ibi ndetse binashimangira na Murwanashyaka Emmanuel; Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, yemeza ko bari basanzwe bakira abantu benshi.
Ati: “mu buryo bundi busanzwe atari kur’uyu munsi w’amabonekerwa, kuva ku wa gatanu kugeza ku wa mbere, haba hari abanyamahanga nibura 700, hakiyongeraho abanyarwanda bagera ku 1 200. Ni ukuvuga ngo muri weekend iyo ari yo yose hano tuba dufite abantu 2 000.”
Murwanashyaka avuga ko kuba kur’iyi nshuro haraje abakirisitu benshi bakabura aho barara ndetse n’ibindi bikorwaremezo by’ibanze nkenerwa bitatuma bigaragaza ko habayeho uburangare.
Avuga ko ahubwo ibikorwa bijyanye n’ubwiyongere bw’abahakorera ingendo nyobokamama.
Ati: “Ninacyo rero ubona abantu bubaka, bakavuga bati reka dushake iby’ibanze abantu bakenera, nibura bashobore kubona ibiryo no kubona aho barara. Ndumva rero nta burangare burimo, ahubwo uyu munsi ni umukoro kugira ngo buri muntu wese wumva yashora imari mu bijyanye n’amaresitora, ninacyo dukangurira abantu kugira ngo baze bashoremo imari.”
Ku ruhande rwa Kiliziya Gatorika, Nyiricyubahiro Celestin MUSABYIMANA; Musenyeri wa Diyosezi ya Gikongoro, avuga ko mu rwego rwa kiliziya nayo yabaye nto kuburyo butari busanzwe.
Icyakora mu rwego rwo gukemura ikibazo, Kiliziya igiye kuvugururwa ikongererwa ubushobozi burenze ubwo yari ifite.
Ati: “ Mu rwego rwo kwagura ingoro muri rusange, tuba dushaka kwagura. Ubwo nihaguka Kiliziya izaba irimo imyanya ibihumbi 10 kubicaye, hanze hari imyanya ibihumbi 100. Buri rurimi rugira aho rusengera.”
Diyosezi ya Gikongoro inavuga ko I Kibeho igiye kuhashyira umushinga mugari ukubiyemo ibikorwaremezo 21, birimo kiriziya nini ijyamo abantu 10 000 bicaye n’abandi 100,000 ba zajya basenga bicaye hanze.
Biteganyijwe ko kandi hazubakwa n’ivuriro rigezweho, hotel, amacumbi n’ibindi…..bizaba biri ku buso busaga 10 ha.
Gusa Kiliziya Gatolika mu Rwanda igaragaza ko ikeneye miliyari 3,5 Frw zo kwishyura abaturage nk’ingurane z’ubutaka bw'izi hegitari zo kwaguriraho Ingoro ya Bikira Mariya iri i Kibeho ku Butaka Butagatifu n'ibyo bikorwaremezo bindi.
Icyakora mugihe ibi byakorwa bishobora kugabanyea uburemere bw’ikibazo mugihe aha I Kibeho hakongera kuganwa n’umubare munini w’abakilisitu, cyane ko muri centre y’ubucuruzi i Kibeho,haba hageze ibikorwaremezo bitandukanye ndetse bigateza imbere abahatuye.