Konsa neza ni ishoramari mu buzima bw’umwana n’igihugu
Konsa neza umwana si igikorwa gisanzwe, ahubwo ni inkingi ikomeye mu buzima bwe kuva akivuka. Amashereka ni indyo yuzuye kandi ikungahaye kubyo umwana akenera byose bigatuma akura neza mu bwenge no mu gihagararo, akagira ubudahangarwa bwo kwirinda indwara zandura n’izitandura.

Ibi ni impamvu ikomeye ituma Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) rihamagarira ababyeyi kuganira n’inzobere mu bijyanye no konsa nibura inshuro esheshatu, guhera igihe batwite kugeza basubiye ku kazi. Ibi biganiro bituma bamenya uko babigenza kugira ngo konsa kugende neza kandi gukomeze igihe cyose bikenewe.
Mu kiganiro n'abanyamakuru, Ntimugura Jean Yves, ushinzwe imirire myiza muri gahunda ya Enough Campaign mu kigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana-NCDA, avuga ko mu bana 100 bafite munsi y'amezi atandatu, 16 muri bo bagwingiye kubera ko ababyeyi babo batabonsa uko bikwiye.
Avuga ko ubusanzwe umwana uri muri icyo kigero agomba guhabwa amashereka nta kindi avangiye bikamufasha kubona intungamubiri zose, proteins, agakura neza mu bwenge no mugihagararo ndetse akagira abasirikare b'umubiri bafite ubushobozi bwo guhangana n'indwara cyangwa microbes zinjira mu mubiri we.
OMS -ishami rya Africa ryongera ho ko iyo konsa gukozwe neza, birinda umwana indwara nka asima, diyabete, indwara z’umutima ndetse no kuzagira umubyibuho ukabije. Ku ruhande rw’ababyeyi, konsa bifasha kugabanya ibyago byo kurwara kanseri y’ibere n’inkondo y’umura, ndetse n’indwara zirimo iz’umutima.
Nubwo konsa neza bifite akamaro kenshi cyane ku mubyeyi n'umwana, ariko Ntimugura avuga ko ibirimo amakimbirane yo mu ngo, umuhangayiko, ubumenyi buke by'ababyeyi ku buryo bwo konsa umwana bukwiriye, ndetse n'imigirire ku konsa, kuvangira umwana uri munsi y'amezi atandatu- bikomeje kuba imbogamizi ku konsa neza.
Avuga ko hari ababyeyi bavangira abana bakabaha amazi, amata n'ibindi bitwaje ko amashereka yabuze, bonkeje umwana ntahage, ndetse n'ibindi bidakwiye. Hari kandi n'abonsa umwana bagahora bahindurira umwana ibere kandi yarakwiye konka ibere kugera rihumuje.
Isaac Bikorimana, Impuguke mu biribwa n'imirire muri NCDA, nawe avuga ko umwana agomba gushyirwa ku ibere mu isaha ya mbere kugira ngo abashe kubona umuhondo, kuko ari ingenzi ku buzima bw'umwana.
Yagize ati:" Ni ukumushyira ku ibere, ntabwo ari ukumwonsa. Ariko uko umushyiraho amashereka ageraho akaboneka, umwana akonka. Umuhondo rero ni utuntu tuza ari udutonyanga ariko dufite ubushobozi bwo gutuma umwana ahaga."
Ntimugura Jean Yves avuga ko igifu cy'umwana aba ari gito, bityo kumuvangira bimugira ho ingaruka mbi.
Inzego z'umuzima zirimo RBC, NCDA ndetse na OMS zihuriza ku kuba umubyeyi agomba gushyigikirwa akabasha konsa neza uko bikwiriye kuko konsa bitareba umuntu umwe gusa, ahubwo ari ibya buri wese. Aha ni ukuvuga umugabo, umukoresha ( inzego za leta n'iz'abikorera) amadini n'amatorero, abaganga ndetse na kominote muri rusange.
Konsa neza rero ni ishoramari rikomeye ku mwana n’igihugu, kuko bituma umwana akura neza, agira ubuzima bwiza n’ubushobozi bwo kwiga no gukora, bityo akazatanga umusaruro ku gihugu. Ni uburyo kandi buhendutse kandi bwizewe bwo kurinda indwara no guteza imbere ubwonko bw’umwana, bikazamufasha mu kubaka ejo hazaza h’abaturage bazima, igihugu kikagira abaturage bazima batarwaragurika ahubwo bakora bakagiteza imbere.