Madagascar: Amatora ya Perezida yahagaritswe habura icyumweru kimwe gusa!

Christine Razanamahasoa; Perezidante w’inteko ishingamategeko muri Madagascar yasabye ko amatora y’umukuru w’iki gihugu ahagarara mugihe haburaga icyumweru kimwe gusa akaba. Icyakora icyishyirwa mu bikorwa ry’iki cyemezo rizabaho igihe guverinoma y’iki gihugu yacyemeza.

Nov 10, 2023 - 00:41
Nov 10, 2023 - 00:48
 0
Madagascar: Amatora ya Perezida yahagaritswe habura icyumweru kimwe gusa!

Icyemezo cyo gusubika icyiciro cya mbere cy’amatora y’umukuru w’igihugu wa Madagascar cyatangajwe kur’uyu wa kane ,ku ya 9 Ugushyingo (11), 2023 habura iminsi 7 gusa kugira ngo amatora abe.

Amakuru dukesha RFI avuga ko Razanamahasoa yafashe iki cyemezo ari kumwe nabo mu istinda rishinzwe gukora ubuhuza, nyuma yuko abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Andry Rajoelina bamaze ukwezi kurenga bakora imyigaragambyo.

Abagize iri tsinda bayobowe na Perezidante w’inteko ishingamategeko Christine Razanamahasoa babwiye itangazamakuru ko ryasabye inzego zishinzwe gutegura amatora gusubika ay’umukuru w’igihugu yarateganyijwe ku ya 16 Ugushyingo (11) 2023.

Iri tsinda ririmo abo mu buyobozi bw’amadini ya Gikirisitu, yinjiye mu buhuza nyuma y’icyumweru haba ubushyamirane bukomeye ndetse n’abigaragambya bakorerwa ihohoterwa rikabije, nk’uko RFI ibivuga.

Uretse igikorwa cy’amatora cyasubitswe, Christine Razanamahasoa yabwiye itangazamakuru ko harimo n’ibikorwa byo kwiyamamaza ndetse n’imyigaragambyo yose. Yanavuze ko iki cyemezo cyafashwe kugira ngo habeho ibiganiro byiza ndetse hashakwe n’igisubizo gihuriweho n’impande zihanganye.

Gusubika aya matora kandi byatangajwe nyuma yo kwemezwa n’imiryango 60 idaharanira inyungu ndetse na za syndika zitandukanye, mu gitondo cyo ku wa kane, zemeza ko kuba kwayo bitazaba biri mu mucyo, nta kwigenga ndetse atakwemerwa n'impande zose.

Ubusanzwe kwemeza candidatire ya Perezida Andry Rajoelina nk’umukandida-perezida byatumye abandi bakandida 10 ku mwanya wa perezida banga kujya mu bikorwa byo kwiyamamaza, bavuga ko ibyakozwe bidahura n’ibisabwa kugira ngo hazabe amatora ashingiye kuri demokarasi ndetse no mu mucyo.

Si ubwa mbere Madagascar yugarizwa n’ibibazo bya politike, kuko no mu kwezi k’Ukuboza k’umwaka ushize, hibasiwe guverinoma ya Ntsay, bigaragaza gucikamo ibice hagati ya Perezida Rajoelina n’umuyobozi bw’inteko ishingamategeko. Gusa ibi bibazo byashyizweho iherezo.

Nimugihe mu byumweru bishize, hatangijwe ibihe bidasanzwe, Perezidante avuga ko kumva ijwi ry’umuturage bizashimangira ko igihugu kiri mu gihirahiro. Ibi byatangajwe nyuma yaho abagize guverinoma ubwabo bahoraga banga kuganira ku kibazo cy’amatora.

Uku kwinangira kandi kuri mu byatumye hafatwa icyemezo cyo gusubika amatora ya Perezida, mugihe itegeko nshinga rya Madagascar ntaho ritegenya ifatwa ry’icyemezo nk’icyo. Bityo, kugira ngo iki cyemezo gishyirwe mu bikorwa bisaba ko kigomba kubanza kwemezwa na guverinoma.

Ubu, Perezida w’umutwe w’ibanze yatumiye abafatanyabikorwa bose b’amatora mu nama iteganyijwe ku  wa gatanu, ku ya 10 Ugushyingo (11) mu Nteko ishinga amategeko.