Mexique: Urukiko rukuru rwakuyeho itegeko ribuza abagore gukuramo inda.
Urukiko rukuru muri Mexique rwemeje ko gukuramo inda atari icyaha mu gihugu cyose. Iki cyemezo gifashe nyuma y’imyaka ibiri rufashe umwanzuro ushyigikira abarwanya itegeko ryo gukuramo inda mu ntara ya Coahuila, iherereye mu majyepfo y’iki guhugu.

Icyemezo cyafashwe kur’iyi nshuro kivuga ko ibihano mpanabyaha byahabwa abakuyemo inda bihabanye n’ibiri mu itegeko nshinga rya Mexique.
Intara ya Mexique naLeta y’iki gihugu byagiye bigenda biguru ntege mu gukuraho icyemezo cyo guhana abakuyemo inda. Gusa icyemezo gishya giha uburenganzira abifuza gukuramo inda mu ntara 32 zigize iki gihugu.
Urukiko rukuru rwatangaje ko kubuza abashaka gukuramo inda ari ukubangamira uburenganzira bw’abagore.
Arturo Zaldívar; ukuriye uru rukiko yagize ati: “Iyo habaye ibyo gusambanya ku ngufu, nta mukobwa n’umwe ushobora guhatirwa kuba nyina wa muntu: yaba Leta cyangwa ababyeyi , cyangwa umurera.”
"Hano, ukubangamira uburenganzira bwe ni ikintu kibi cyane, atari nk’uwakorewe ikibi gusa, ariko kandi kubera n’imyaka ye, bikaba ngombwa ko ikibazo gisuzumwa bashingiye ku gushyira imbere inyungu z’abana bakiri bato.”
Iki cyemezo cyafunguriye imiryango ibigo by’igihugu bishinzwe ubuzima ku gufasha abashaka gukuramo inda. Ni icyemezo cyakiriwe neza n’imiryango iharanira uburenganzira bw’abagore.
Mu mwaka w’2007, Imijyi ya Mexico ni wo wabaye uwa mbere wakuyeho itegeko rihana abakuyemo inda, ibindi bice by’igihugu bigenda bikurikiraho.
Ku rundi ruhande rw’abagore bakuramo inda mu buryo bunyuranyije n’amategeko cyangwa se bwa magendu, Sara Lovera; umwe mu baharanira uburenganzira bw’abagore, yabwiye AFP ko “abagore benshi ntibazi ko bafite ubu burenganzira kubera ubuyobozi bwo hasi butaratangira kubibigisha.”
Yongeraho ko “niyo mpamvu icyemezo cy’uyu munsi cy’urukiko rukuru rw’igihugu ari ingirakamaro.”
Icyamezo gishya cy’uru rukiko cyiteweho gutera uburakari abanyapolitiki bagitsimbaraye ku bya kera, hamwe na Kiliziya Gatolika, aho Mexique iza ku mwanya wa kabiri mu kugira abakirisitu Garolika bensho muri Amerika y’Amajyepfo.
Nimugihe mu myaka ishize imbaraga Kiliziya Gatolika nazo zigenda zigabanuka zigenda zigabanuka ndetse n’igihugu kikagaragaza ko nta dini gishingiyeho.
Iki cyemezo gifashe kandi nyuma y'imyigaragamyo y'abagore baharanira ko bahabwa uburenganzira bwo gukuramo inda, yarimaze igihe kinini muri iki gihugu.
Gusa Ibihugu bya Amerika y’Amajyepfo bimaze igihe bikuraho amategeko abuza abagore gukuramo inda yiswe "green wave".
Guhitamo gukuramo inda biremewe n’amategeko muri Colombia, Cuba, Uruguay na Argentina n’ubwo bari mu kwiyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu cya Argentina ateganyijwe mu kwezi gutaha kw’Ukwakira (10), Javier Milei, ashaka gukuraho iri tegeko.
Ibihugu bimwe na bimwe bitanga uburenganzira bwo gukuramo inda mu bihe bimwe bimwe nk’igihe uwayitwaye yafashwe ku ngufu cyangwa k’ufite ibibazo by’ubuzima.
Nimugihe muri El Salvador, Honduras, Nicaragua, Haiti na Republique Dominicaine, gukuramo inda bibujijwe cyane.
Izi mpinduka muri Mexique no mu bindi bihugu bya Amerika y’Amajyepfo ziratandukanye n’uburyo ibintu bimeze muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho mu mwaka ushize urukiko rukuru rwakuyeho itegeko ryo mu 1973 ryahaga uburenganzira umugore gukoramo inda.