Minister Dr Bizimana yagarutse ku bwicanyi bwateguwe na Gatete muri komini Murambi

Mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kiziguro, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Dr. Bizimana Jean Damascene, yagaragaje uko ubwicanyi bwateguwe na Burugumesitiri Gatete Jean Baptiste bwatangiriye muri Komini Murambi mu 1991.

Apr 11, 2025 - 17:19
Apr 11, 2025 - 17:21
 0
Minister Dr Bizimana yagarutse ku bwicanyi bwateguwe na Gatete muri komini Murambi

Yagize ati: “Aha muri Murambi, Abatutsi b’i Rwankuba barishwe guhera mu 1991... Jenoside rero yabaye karundura muri 94, ariko yari yaratangiye.”

Minisitiri Dr. Bizimana yavuze ko Gatete yashishikarije urwango ashinja Abatutsi gusuzugura ishyaka MRND, ashingiye ku ngengabitekerezo yakomotse kuri politiki yo guheza Abatutsi kuva mu 1959.

Tariki 11 Mata (04) 1994, Abatutsi bahungiye muri Kiriziya ya Kiziguro biciwe aho, bajugunywa mu rwobo rurerure rwaje kuba urwibutso rushyinguwemo imibiri 20,183.

Minisitiri Dr. Bizimana yasabye gukoresha ukuri mu rugendo rwo gukira, ati: “Ababishe n’abo icyabakiza ni uguca bugufi bakavuga ukuri... Abarezi mutinyuke mwigishe aya mateka.”

Sibomana Jean Nepo, uyobora IBUKA mu Gatsibo, yashimangiye ko “Inkotanyi zaje kurokora, zitaje kwica”, avuga ko mu bajugunywe mu rwobo, 11 barokowe.