Niger: Abanyeshuli barenga 450 biga mu Bufaransa baheze i Niamey bazira kubura viza.

Abanyeshuli 450 bo muri Niger basabye kwiga muri za kaminuza mu Bufaransa ndetse no mu mashuli yigenga yaho barabyemererwa. Ariko igihe cy'itangira kigeze, baheze mu gihirahiro, ntibazi niba bashobora kwiga.
Ibi byagizwemo uruhare rukomeye n'ihirikwa ku butegetsi rya Perezida Bazoum ryakozwe n'igisilikari mu kwezi kwa Nyakanga (07), kwatumye ibiro bya ambasade y'Ubufaransa muri iki gihugu ifunga imiryango.
Bavuga ko nta gihe kizwi izafunguriraho imiryango, ndetse nta zindi dosiye zisaba viza ziri gutegurwa. Bahuye n'ibi bibazo kuva igisilikari cyahirika ubutegetsi bwa Perezida Bazoum, muri Nyakanga (07), uyu mwaka.
Issa Ali, yiyandikishije mu ishuri ry'ubucuruzi i Paris. Kimwe n'abandi babarirwa mu magana biteguye kwerekeza mu Bufaransa kugira ngo bakomeze amasomo yabo ya kaminuza cyangwa mu mashuli yigenga. Ariko hashize ibyumweru batakaze icyizere cy'ejo hazaza.
Impungenge no guhangayika nibyo byibasiye aba banyeshuli, RFI ivuga ko nta magambo yo kuvuga bagifite mu rwego rwo kwerekana akababaro kabo.
Adama Nouredine w' imyaka 19 ashaka gukomeza amasomo ye mu by'amategeko muri kaminuza ya Caen, muri Normandy, ndetse yakagombye kugera mu Bufaransa mu mpera za Kanama(08) kugira ngo atangire umwaka we wa mbere muri kaminuza.
Gusa yahuye n'ikibazo mugihe kigoye, bituma hamwe n'abandi banyeshuli basabye kwiga mu Bufaransa bihuriza hamwe kugira ngo bashakire hamwe ibisubizo yaba ku ruhande rw'abayobozi b'Abafaransa cyangwa abo muri Niger.
Ntidushobora gusiga abo banyeshuri mu gihirahiro!
Perezida w'Inama y'Abanya-Niger baba mu Bufaransa, CONIF avuga ko "Ibintu ntabwo ari byiza. Ntidushobora gusiga abo banyeshuri mu gihirahiro no kuvuga ko ibiro bya Consul byafunzwe kugeza igihe bazabimenyeshwa, ntibishoboka."
Avuga ko ari gufatana nabo gushaka ibisubizo by'ibibazo bafite, ati: “Iyaba abategetsi b'Abafaransa babyemera, bashobora kohereza amadosiye y'abo banyeshuri mu gihugu cy'abaturanyi, urugero nka Benin, cyangwa ahandi."
Yongeraho ko “Ndumva ko ibyo atari byo byihutirwa ukurikije imiterere ya geopolitike, ariko tubabwiza ukuri ko kuza kwiga mu Bufaransa uyu mwaka bidashoboka."
Ku rundi ruhande, aba banyeshuri bizeye ko abategetsi b'Abafaransa bababwira ko babonainzira, inzira n'uburyo bashobora gutanga dosiye zabo kugira ngo babone visa.
Anavuga ko "Ikintu kimwe dushaka, kandi ndabisubiramo, ni igisubizo gisobanutse neza. Ibizemerera aba banyeshuri 450 bategereje. Ikibazo nuko igihe cyagiye. kandi ibintu birarushaho kugorana kubona igisubizo binyuze nk'urugero mu bindi bihugu."
Valize zari zarapakiwe hamwe n'ibindi nkenerwa!
Aba babyeshuli bavuga ko hari amafaranga y'ishuli bari baramaze kwishyura, baranaguze amatike y'indege, gushaka ubwishingizi cyangwa amacumbi, ndetse ababyeyi barakoze ibishoboka bagira ibyo batanga kugira ngo abana babo babone amashuli bigamo.
Gusa ubu bose barasabwa gukomeza kwihangana, bakigirira icyizere, bakarwana, ndetse bakitabaza itangazamakuru. Bavuga ko ibyo babiterwa no kuba batifuza gutakaza uyu mwaka w'amashuli.