Niger: Abashigikiye uwahiritswe ku butegetsi bakoze imyigaragambyo, bamwe batabwa muri yombi.

Abashyigikiye Perezida Mohamed Bazoum wahiritswe ku butegetsi muri Niger mu byumweru bibiri bishize, bakoreye imyigaragambyo mu gitondo wo kur’iki cyumweru mu murwa mukuru Niamey yamagara abahiritse ubutegetsi ariko iburizwamo.

Aug 14, 2023 - 00:40
Aug 19, 2023 - 20:17
 0
Niger: Abashigikiye uwahiritswe ku butegetsi bakoze imyigaragambyo, bamwe batabwa muri yombi.

Imibare igaragaza ko abantu 54 batawe muri yombi, ubwo hakorwaga iyi myigaragambyo itemewe, cyane ko bitemewe kwibumbira mu dutsiko cyangwa se kwigaragambya.

Ibi byabaye mugihe abashyigikiye abasirikari bahiritse ubutegetsi bo bemererwa gukora imyiyerekano ibahuriza hamwe.

Abigaragambije kur’iki cyumweru bavuga ko bahujwe no gushyigikira demikarasi, bagaragaza ko bamaganye ibijyanye no guhindura intekerezo z’abaturage, bagasaba ko itegeko nshinga ry’iki gihugu ryubahirizwa.

Ibi babivugaga bitwaje ibyapa byanditseho amagambo agaragaza ibyifuzo byabo. Icyakora imyigaragambyo yabo ntiyatinze kuko igipolisi cyahise kiyiburizamo, nk’uko bitangazwa n’umuryango utegamiye kuri leta uharanira uburenganzira bwa muntu ndetse na demokarasi.

Uyu muryango uvuga ko nibura abantu 54 batawe muri yombi mu murwa mukuru Niamey ndetse no mu karere ka Zinder.

Gusa mu mashusho yafashwe agaragaza ko abigaragambya bavugaga ko igihe Perezida Bazoum yari ku butegetsi bagiraga uruhare mu gutanga ibitekerezo no kuri Repubulika, kuri demokarasi, ndetse ko cyari igihugu bafite uburenganzira. Bavuga ko kubw’ibyo basaba ko itegeko nshinga ryasubira kubahirizwa uko bisanzwe.

Ibindi abigaragambya basabaga ni ukurekura uwo igisilikari cyafashe nk’imbohe, gusa abahiritse ubutegetsi banze iki cyifuzo cyakomeje gutangwa n’ibihugu nka Amerika yagaragaje ko ihangayikishijwe n’ubuzima bwa Perezida Bazoum.

Abakuriye abahiritse ubutegetsi bahise bibutsa ko imyigaragambyo yose cyangwa se ibikorwa byose bijyanye na Mohamed Bazoum  bibujijwe muri Niger.