Nigeria: Abantu barenga 50 bashimutiwe mu gitero gikomeye
Abantu barenga 50 bashimuswe n’abagizi ba nabi bitwaje intwaro mu gace ka Sabon Garin-Damri, kari mu ntara ya Zamfara, mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Nigeria.

Iki gitero cyabaye ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 1 Kanama (08) 2025, nk'uko bikumue bikubiye muri raporo y’inzobere zakoreye Umuryango w’Abibumbye (ONU), igaragaza impungenge ku miterere n’ubukana bw’ibikorwa by’ubushimusi muri aka gace.
Iri ni ryo shimutwa rya mbere rinini ribaye muri uyu mwaka muri Sabon Garin-Damri, ariko inzobere zivuga ko riri mu murongo w’izamuka ry’ubukana bw’iterabwoba n’ubujura bukoreshejwe intwaro muri Zamfara.
Raporo igaragaza ko abitwaje intwaro bise “abajura" bagaragaje ihinduka ry’imikorere, bakava ku bikorwa bitoya bagakora ibitero binini byibasira abaturage benshi icyarimwe.
Zamfara ni imwe mu ntara zimaze igihe zugarijwe n’ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro, aho abaturage bashimutwa bagasabwa amafaranga kugira ngo babarekure, bagasahurwa, ndetse bamwe bagahatirwa gutanga.
RaRaporoa ONU igaragaza ko leta ya Nigeria itagaragara mu bice byinshi by’iyo ntara, bityo iyo mitwe ikahagira uko ishaka.
Ibibazo by’umutekano muke muri Nigeria byatangiriye ku makimbirane y’ubutaka n’amazi hagati y’abahinzi n’aborozi, ariko byaje gufata indi sura aho imitwe y’ubugizi bwa nabi yihuje n’imitwe y’iterabwoba, barimo n’abayoboke ba Boko Haram na Lakurawa. Iyi mikoranire igaragara nk’ikomeje kuzamura urwego rw’ibitero bikorwamo.
Mu kwezi gushize, aya mabandi yishe abantu 33 bari barashimuse muri Gashyantare(02), nubwo imiryango yabo yari yishyuye amadorari 33,700 kugira ngo babarekure. Abaturage batangaje ko harimo n’abana batatu bapfiriye mu bunyage.
Uretse ibi, raporapoa ONU inavuga ko hari abapolisi n’igisirikare bagabye ibitero bikomeye ku mitwe y’iterabwoba mu minsi ishize, aho abarwanyi 95 bishwe muri Leta ya Niger, naho abandi 45 bagahitanwa n’igikorwa cyihariye cy’inzego z’umutekano mu gice cy’Iburu. Ariko ibi bikorwa by’umutekano ntibiratanga umusaruro ugaragara ku buryo abaturage bumva batekanye.
Nubwo hari imbaraga za gisirikare ziri gushyirwa mu kurwanya aba bagizi ba nabi, raporo yerekana ko ingabo za Nigeria ziri kurushwa imbaraga, cyane cyane mu bice by’icyaro aho ubuyobozi butagera. Icyakora ibura ry’imikoranire ihamye n’iyinjiza ry’intwaro mu karere ka Sahel biri gutiza umurindi ikibazo.
Mu gihe Leta ya Nigeria, abafatanyabikorwa bayo n’Umuryango mpuzamahanga batagize icyo bakora ku buryo bufatika, abaturage b’amareshyamugeni bazakomeza kuba ibitambo by’ubushimusi, iterabwoba, n’umutekano mucye. Afurika y’Uburengerazuba, cyane cyane Nigeria, ihanganiye urugamba rutoroshye rurasaba ubushishozi, ubushake bwa politiki, n’ubufatanye mpuzamahanga.
@ rfi, France 24