“ntitwakabaye dufite igwingira rizamuka ku bana bafite ibiryo by’amashereka: Machara-NCDA

Ikigo cy’igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana (NCDA) kiravuga ko kwiyongera kw’abana bagwingiye kandi bataramara amezi atandatu bavutse guterwa n’imyumvire no kuba abantu batamenya akamaro k’amashereka ngo umwana yonke bikwiriye. Nimugihe umwana wo muri iki kigero, konka amashereka gusa kuva mu isaha ya mbere uretse gukuramo intungamubiri zose zikenewe, bikanamubera urukingo.

Aug 1, 2024 - 20:44
 0
“ntitwakabaye dufite igwingira rizamuka ku bana bafite ibiryo by’amashereka:  Machara-NCDA

Ubusanzwe umwana ukivuka kugera ku mezi atandatu aba agomba gutungwa n’amashereka gusa, nta kindi avangiye, nkuko bigaragazwa na Faustin Machara, ushinzwe imirire y’umubyeyi n’umwana muri NCDA.

Avuga ko kugeza ku mezi atandatu avutse, umwana abona intungamibiri zose akeneye ku kigero cy’100%. Naho abana bari hagati y’amezi 6- 12 bakura mu mashereka 50% by’ibikenerwa mu mirire. Mugihe abafite umwaka kuzamura bakuramo 1/3 gusa.

Nubwo bimeze bitya ariko, ubushakashatsi buheruka gukorwa ku buzima n'Imibereho y'Abaturage (DHS 2020) bugaragaza ko abana 16.2% bagwingiye bataramara amezi atandatu bavutse, bavuye ku 10.5% bariho muri 2015. Ibi bivuze ko bari biyongereyeho 5.7%. Nimugihe abari hagati y’amezi 6-8 bagwingiye bari 22.7% (bavuye kuri 18.2%).

Faustin Machara; ushinzwe imirire y’umubyeyi n’umwana muri NCDA, avuga ko iki ari ikibazo gikomeye.

Ati: “uyu munsi ntitwakabaye dufite igwingira rizamuka ku bana bafite ibiryo by’amashereka. Ibindi twabyumva ariko hariya rwose abantu nibatubabarire. Na program zacu… ariko hariya ntitubona uko tubisobanura.”

Nubwo nta bushakashatsi burakorwa bugaragaza impamvu ituma imibare y’abana bari munsi y’amezi atandatu n’umwaka bagwingiye yiyongera, Machara avuga ko harimo ikibazo cy’imyumvire no kuba abantu benshi bataratekereza ku kamaro ko konsa.

Ati: “turatekereza ko abantu benshi nta mwanya (…). Dore imibare yuko inshuro umwana yakagombye kurya igenda igabanuka, hari n’ubundi bushakashatsi bwakozwe dusanga tugaburira abana gake ugereranyije n’inshuro bakagombye kurya. Turimo turatekereza ko ababyeyi bitwaza ko babuze umwanya wo kwita ku bana.”

“Mu biturage, ababyeyi bazinduka bajya guhinga umunsi wose nuko abana bagasigara. Ibyo byose tubishyira mu kintu kimwe cyo kuba tutarabona akamaro ko gushora mu mwana, mu mikurire y’umwana nuko ukakirutisha kujya guhinga …ariko byose biraza mu myumvire. Dufite ingero z’abantu babyumvishe neza bakamira abana. Ikibazo cyose kiri uko tubyumva, uko tubiha agaciro.”

Avuga ko iyi myumvire irimo kuba abantu badafite ubumenyi buhagije ku konsa ndetse n’akamaro k’amashereka ku mwana, iyamamazwa rya infant formula ndetse n’ibindi.

Amashereka ni urukingo rwa mbere ku mwana!

Mu kugaragaza akamaro k’amashereka mu mwana wonse neza, Faustin Machara avuga ko konka mu isaha ya mbere ari urukingo rukomeye ku buzima bwe. Ndetse ari ingenzi ko umwana yonka amashereka gusa mu gihe cy’amezi atandatu.

Ati: “Leta yagiye ikora byinshi mu kugabanya impfu z’abana, ariko konsa nabyo byagize uruhare mu kugabanya impfu z’abana.”

Amashereka kandi arinda umwana kuzagira allergy ku kintu runaka, amufasha kugira ubudahangarwa ku dukoko (virus), akagira n’imisemburo izamura ubwirinzi ndetse akongera n’ ikigero cy’ubwenge bwe.

Atuma kandi umubiri w’umwana ugira ubushobozi bwo guhangana na za parasites (facteurs anti-parasites)….

Akamaro kayo n’intungamubiri ziba mu mashereka, bituma nta gihe runaka cyo guhagarika konka, kabone n’iyo umuntu yaba ari mukuru.

Ashingiye ku bushakashatsi bwakozwe, anavuga ko umwana utaronse neza bimugiraho ingaruka zirimo kurwaragurika, kujya kwa muganga inshuro nyinshi ndetse no kwandikirwa imiti myinshi.