Perezida Putin yatangaje ko abarwanyi ba Wagner bagomba kurahirira gukurikiza amategeko y’Uburusiya.

Prezida Vladimir Putin w’Uburusiya yatangaje ko abakozi bose b’umutwe w’abacanshuro wa Wagner n'indi mitwe yigenga ikorana n'igisirikare mu Burusiya bagomba kurahirira kubahiriza gukurikiza amategeko y'iki gihugu.

Aug 28, 2023 - 19:23
Aug 28, 2023 - 22:43
 0
Perezida Putin yatangaje ko abarwanyi ba Wagner bagomba kurahirira gukurikiza amategeko y’Uburusiya.

Uyu mwanzuro urareba umuntu wese uri  mu bikorwa bya gisirikare muri Ukraine, ufasha igisirikare cyangwa uri mu barwanira mu mitwe yashinzwe yo kurinda uturere Uburusiya bwigaruriye.

Perezida Putin aherutse gushyira umukono ku itegeko ribyemeza ndetse rihita rishyirwa mu bikorwa. Ibyo byabaye ku wa gatanu ushize, nyuma y’iminsi ibiri gusa hatangajwe ko indege yarimo umuyobozi wa Wagner, Yevbeny Prigozhin, hamwe n’abandi bantu icyenda barimo umuyobozi wari amwungirije, ihanutse ntihagire urokoka.

Ku munsi wakurikiyeho [ku  wa gatandatu],  uruhande rukaze cyane rwa Wagner ruzwi nka Rusich, rwavuze ko ruhagaritse ibikorwa bya gisirikare muri Ukraine.

Bifashishije urubuga rwa Telegram, Rusich yashinje Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga bw’Uburusiya kunanirwa kurinda uwashije uyu mutwe, Yan Petrovsky, yafatiwe muri Finland nyuma yo kurenga ku mategeko agenga abinjira n'abasohoka [visa], akaba ashobora koherezwa muri  Ukraine.

Abakurikiranira hafi ibibera muri aka karere bavuga ko  itegeko rya Putin rifite umugambi wo gusubirana ubutegetsi kuri iyo mitwe bitewe n’uburyo abacanshuro ba Wagner yagumutse muri Kamena (06).

Bavuga ko Putin agamije gushyiraho uburyo bwo kugenzura Wagner kugira ngo hirindwe ko hari indi migumuko yakongera kuba.

Iri tegeko kandi ryashyizweho rifatwa nk’irije kubaka inkingi z’igisilikari z’Uburusiya, cyane ko iyo ndahiro irimo kwiyemeza gukurikiza amategeko y’abayobozi b’igisilikari [komanda].

Gusa hari abavuga ryaba rinagamije gutanga ubutumwa bw’ibanga ku bashinzwe iperereza mu gisilikari bwo guhiga no gucira imanza abarwanyi ba Wagner, ndetse no ku barwanyi ubwabo.

Ibi kandi bibaye mugihe umutwe wa Wagner utagira ubuyobozi, nubwo hari abemeza ko Yevbeny Prigozhin ashobora kubatarapfuye, ahubwo ibyatangajwe ari uburyo bwa propaganda no kuyobya amahanga kubera ibyabaye.

Ibyo bigatuma uyu mugabo rukumbi wanengaga igisilikari cy’Uburusiya abaho mu buryo bw’ibanga cyangwa se agahindurirwa ibimuranga, nubwo Leta y’Uburusiya yamaze kwemeza ko Prigozhin ari umwe mu baguye mur’iyo ndege.

Icyakora ibyumweru bike mbere y'uko Prigozhin na bamwe mu barwanyi be bagumuka, ubutegetsi bwa gisilikari bwari bwahaye imitwe y'abacanshuro gushyira umukono ku masezerano ya gisilikari bitarenze ku ya 01 Nyakanga (07).

Ariko  Prigozhin yari yaranze gusinya kur’ayo masezerano bitewe nuko atifuzaga ko umutwe yashinze wa Wagner wagenzura na Leta y’Uburusiya. Ubwo Putin yabitangazaga, ni bimwe byatumye izi nshuto z’igihe kirekire [ kuva mu buto bwabo] zitumvikana.

Uko kutumvikana kwarakomeje kugeza aho Prigozhin agumukanye n’abarwanyi be.