Prince Kid yakatiwe gufungwa imyaka 5. Ese arahita afungwa?
Urukiko rukuru rwakatiye Ishimwe Kagame Dieudonne uzwi nka Prince igifungo cy'imyaka itanu n'ihazabu ya miliyoni ebyiri. Ni nyuma yo kumuhamya ibyaha biriri muri bitatu yarakurikiranyweho. Gusa ashobora kudahita afungwa.

Kur'uyu wa gatanu, ku ya 13 Ukwakira (10) 2023, nibwo urukiko Rukuru rwamuhamije ibyaha byo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato no gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina.
Urubanza rwagombaga gusomwa kuri uyu wa Gatanu, saa tanu z’amanywa ariko rushyirwa saa Saba ku mpamvu umucamanza yavuze ko zatunguranye.
Amakuru dukesha Igihe avuga ko isomwa ry'urubanza ryabaye Ishimwe Dieudonné n’abamwunganira mu mategeko badahari, uretse Ubushinjacyaha gusa bwari buhagarariwe.
Umucamanza yatangiye yibutsa abari mu cyumba cy’iburanisha ko Ishimwe Dieudonné [ Prince Kid] yarezwe ibyaha birimo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, icyaha cyo gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina ndetse n’icyaha cyo guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.
Perezida w’Inteko iburanisha yavuze inshamake y' uko urubanza rwagenze kuva ku munsi wa mbere w'urubanza kugeza ubwo uregwa aheruka kuburana.
Rwanzuye ko inyandiko z’abakobwa batanze babazwa ari zo zifite agaciro, rutesha agaciro izo bakoreye kwa noteri kuko zitavugisha ukuri, mugihe ubwo yagirwaga umwere zari zashingiweho.
Umucamanza yavuze ko Prince Kid ahamwa n’icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato kuko urukiko rusanga yarasambanyije uwahawe kode ya VMF amufatiranye n’intege nke ze.
Rwamuhamije kandi icyaha cyo gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina kubera uwahawe kode ya VKF wabimushinje ko yamukoreye icyo cyaha inshuro eshatu.
Ku rundi ruhande, Prince Kid yagizwe umwere ku cyaha cyo guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina yashinjijwe n’uwahawe kode ya VBF wamushinjaga kumuhamagara mu ijoro amusaba kuryamana na we undi akamuhakanira.
Iruhande rw'ibi, Urukiko rwanavuze ko rusanga ikimenyetso gishingiye ku majwi gitandukanye n’ibiteganywa n’itegeko.
Hashingiwe ku kuba urukiko rwasanze ari ubwa mbere Prince Kid yakoze icyaha, rwamugabanyirije igihano, maze rumukatira imyaka itanu n’ihazabu ya miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.
Ntabwo ahita afungwa!
Nubwo Prince Kid yakatiwe gufungwa ndetse no gutanga ihazabu, ntabwo umwanzuro w'urubanza wagizwe itegeko.
Kugeza ubu afite iminsi 30 yo kujurira mu 'rukiko rw'ubujurire [ court of appeal]', natabikora muri iyi minsi nibwo azajyanwa mu igororero kurangiza igifungo yahawe.
Ingingo ya 186 y'itegeko ryerekeye imiburanishirize y'imanza z'inshinjabyaha No. 027/2019 ryo ku wa 19/09/2019 ivuga ko 'igihe uregwa aburana adafunze agakatirwa igihano cy'igifungo, akomeza kuburana adafunze iyo yajuririye icyo cyemezo'.
Icyakora, urukiko rushobora gutegeka ko uwakatiwe waburanye adafunze ahita afatwa agafungwa iyo Ubushinjacyaha bwabitangiye impamvu zumvikana kandi ababuranyi barazigiyeho impaka.
Iyi ngingo kandi ivuga ko ku byerekeye ikirego cyihutirwa, urukiko rwajuririwe rushobora gutegeka ko uregwa afungwa iyo habonetse impamvu zikomeye kandi zidasanzwe zagaragajwe n'Ubushinjacyaha.
Ibi biragaragaza ko Prince Kid waburanaga adafunze ashobora kudafungwa igihe yajurira ndetse ubujurire bwe bukemerwa, nanone Ubushinjacyaha ntibugaragaze impamvu zikomeye kandi zidasanzwe zatuma asubizwa muri gereza, nibwo yafungwa bidasabye ko urukiko yajuririye rufata undi mwanzuro.
Kugeza ubu Prince Kid yemerewe kujurira nk'ubujurire bwo ku rwego rwa kabiri kuko ubwa mbere bwakoze n'ubushinjacyaha.
Gusa arasabwa kugaragaza ko yaba yarakorewe akarengane cyangwa se ko hari nk'ibimenyetso byirengangijwe cyangwa se ibishya bishobora guhabwa agaciro.
Ibi bibaye mugihe Prince Kid; umuyobozi wa Inspiration Back Up yateguraga irushanwa rya Miss Rwanda, aherutse gukora ubukwe na Miss Elsa Iradukunda wabaye Nyampinga w'u Rwanda 2017[ ku ya 1 Nzeri (09) 2023], wanamubaye hafi muri uru rubanza.