Putin yasabye komanda wahoze ari umujyanama wa Prigozhin kuyobora abacanshuro ba Wagner!
Ibiro bya Perezida w’Uburusiya byatangaje ko Perezida Vladimir Putin w'Uburusiya yasabye Andrei Troshev; umwe mu bahoze ari ba komanda bo ku rwego rwo hejuru b'itsinda ry’abacanshuro ba Wagner, kuyobora imitwe y’abarwanyi b’abacanshuro ba Wagner. Ibi yabimusabiye mu muhuro Perezida Putin yagiranye n’uyu mukomanda.

Andrei Troshev yahoze ari umujyanama wa Yevgeny Prigozhin; wahoze ari umuyobozi mukuru wa Wagner, waguye mu ndege yari arimo yahanutse muri Kanama (8) uyu mwaka.
Uyu mugabo wari igihangange yapfuye hashize amezi abiri abakomando ba Wagner bigometse ku butegetsi bwa Perezida Putin, bagakora urugendo rw'igihe gito rwerekeza ku murwa mukuru Moscow, icyo bise ko bashakaga gufata ubutegetsi bwe.
Ibiro bya Perezida w’Uburusiya [Kremlin] byavuze ko Perezida Putin yasabye Troshev usigaye akora muri minisiteri y'ingabo, kugenzura amatsinda y'abarwanyi b'abakorerabushake ba Wagner.
Ubwo yavuganaga nawe, Perezida Putin yavuze ko Troshev ashobora gutanga amatsinda y'abakorerabushake ashobora gukora imirimo itandukanye yo kurwana, kandi ko hejuru ya byose byumvikana ndetse no mu karere k'igikorwa cya gisirikare cyihariye.
Yakomoje kandi ku kuntu Uburusiya bwita igitero gisesuye bwagabye kuri Ukraine kuva muri Gashyantare (2) mu 2022.
Putin ati: ”Urabizi ibibazo bikeneye gukemurwa mbere na mbere kugira ngo umurimo wo kurwana ugende neza cyane kandi mu buryo butanga umusaruro cyane.”
Dmitry Peskov; Umuvugizi w’ibiro bya Pereizda Putin, yabwiye ibiro ntaramakuru bya leta y'Uburusiya [RIA ] ko Troshev ubu akora muri minisiteri y'ingabo.
Iyi nama yahuje aba bagabo bombi ibaye mu gihe Perezida Putin arimo kugerageza kongera gushimangira ububasha bwe nyuma yo kwigomeka kwa Wagner kwabaye muri Kamena (6) uyu mwaka.
Icyo gihe Prigozhin yarigometse mu gihe cy’amasaha 24, yohereza abasirikare be bavuye mu mujyi wa Rostov uherereye mu majyepfo, bakomeza berekeza i Moscow, icyakora baza gusubira inyuma. Uko kwari uguhangara bikomeye n’ubutegetsi bwa Putin kwa mbere kwari kubayeho mu myaka 20 ishize.
Nyuma yo kumara amezi abiri agenda bamwita umupfu wigendera kubera kwigomeka kwe, Prigozhin hamwe n’uwari umwungirije, n’abandi bantu 8 bose baguye mu ndege ku ya 23 Kanama (08) 2023. Gusa Kremlin yahakanye kugira uruhare urwo ari rwo rwose mu ihanuka ry'iyo ndege.
Mu kwezi gushize, Perezida Putin yasabye abakozi bose ba Wagner n'abandi Barusiya bakora ibiraka bya gisirikare bitari ibya leta kurahira ko bayobotse leta y'Uburusiya ndetse bazubahiriza amategeko ya gisilikari.
Ibi kandi byabaye nyuma yuko Perezida Putin atangarije ko umutwe wa Wagner itakibaho!
Troshev azwi ku izina rya Sedoy/ Sedoi, risobanuye ‘ ufite umusatsi w'imvi’. Ni umugabo w'imyaka 61 wubashye cyane kuko yarwanye mu ntambara z'Uburusiya zo muri Afghanistan no muri Chechnya.
Mu mwaka w’ 2015 no muri 2016, nka komanda wa Wagner, yahawe ibihembo nk'intwari y'Uburusiya kubera uruhare rwe mu gufasha ingabo za leta ya Syria ndetse no muri Chechnya.
Ni umwe mu bafatiwe ibihano n'ibihugu byo mu Burengerazuba bw'isi ndetse na Ukraine yabimufatiye muri Gashyantare (02) uyu mwaka.