Rwamagana-Muyumbu: Basangiye umuganura bishimira ubufatanye mu kwiyubakira ibikorwaremezo

Aug 2, 2024 - 20:29
Aug 2, 2024 - 20:33
 0
Rwamagana-Muyumbu: Basangiye umuganura bishimira ubufatanye mu kwiyubakira ibikorwaremezo

Abaturage bo mu Murenge wa Muyumbu bishimira uruhare rwabo mu kwiyubakira ibikorwaremezo birimo Umuhanda uri kubakwa ku bufatanye bw'abaturage ndetse no kugezwaho amazi meza. Ubuyobozi bw'umurenge wa Muyumbu bubasaba kubibungabunga ndetse no gukomeza gufatanya n'ubuyobozi.

Ubusanzwe buri wa gatanu wa mbere w'ukwezi kwa Kanama (08) buri mwaka, mu Rwanda hizihizwa umunsi w'umuganura. Mu murenge wa Muyumbu wo mu karere ka Rwamagana wabereye mu Mudugudu wa Marembo, mu Kagali ka Nyarukombe, aho basangiye amateka ndetse bagezwaho ibiganiro bitandukanye bigaruka ku iterambere ry'igihugu.

Aman MUHAMYA; Umuyobozi w'umurenge wa Muyumbu, yatangaje ko gusangira umuganura n'abaturage ba Mrembo biri mu rwego rwo kubashimira ubwitange bwabo mu matora ndetse n'uruhare rwabo mu kubaka ibikorwa remezo bitandukanye birimo no gushyira hamwe bakiyemeza gufatikanya n'ubuyobozi mu kubona amazi, hacukurwa imisingi amatiyo azacamo.

Yagize ati "ubundi abantu bumvaga ko gutura ku Muyumbu bivuze guca ukubiri n' amazi meza kdi ahoraho. Ariko ubu mugihe cya vuba turaza guhaza utugari hafi dutatu mu kubona amazi meza."

Yabasabye gukomeza kurangwa no kurushaho gutegereza ibisigaye bizatuma bagira Muyumbu ikeye.

Ati:Umuganura utwibutsa ko tugomba kwesa imihigo, aho mutabasha guhinga ndetse naho dufite bahinga twizeye ko ubutuha tuzeza byinshi bibasha guhaza umurenge wacu ndetse tukanasagurira amasoko arimo irya Kabuga ndetse n' ahandi."

Yabasabye kandi kubungabunga ibyagezweho ndetse bakita kubikorwa remezo birimo imiyoboro y'amazi, amashanyarazi ndetse n'imihanda.

AGABA Ambroise utuye muri Marembo ndetse ushinzwe ibikorwa byo kubaka umuhanda (phase 3) binyuze mu guhuza abaturage, avuga ko uyu mudugudu ufite gahunda yo kubaka hafi ibirimetero 3 by'imihanda.

Ati:" phase ebyiri zose zagenze neza nuko twiyubakira imihanda kdi neza. Ubu ikiriho ni ugukomeza, mu cyumweru gitaha tuzabyitaho tugire imihanda ijyanye n'igihe kdi byose biri gukorwa neza ku bufatanye n'abaturage."

Yongeraho ko "umwaka utaha, muri Marembo dushobora kwiha kamburimbo, tukagira umudugudu mwiza, usa neza ndetse ukaba icyitegererezo muri Muyumbu."

MURENZI Narcisse; Umuyobozi w'Umudugu wa Marembo, yatangaje ko abahatuye ari ikimenyetso cy'uburumbuke n'iterambere ry'abanyarwanda.

Yagize ati:" Muyumbu ya mbere yeraga ibigori, ibijumba, amasaka n'ibindi. Ariko ubu tweza ibitandukanye. Ubu twabonye abaturage benshi baje kuhatura nuko barubaka iterambere riraza kuburyo twumva twaravuye mu bwigunge bwibyo twari ducyeneye byose."

Yasabye abatuye umudugudu wa Marembo abereye umuyobozi, gukomeza gufatatanya, bakita ku mudugudu wabo kuko ari imboni y'umurenge wabo wa Muyumbu, nk'inyarurembo.

Umunsi w'umuganura muri Marembo waranzwe no gusabana, gusangira ndetse no kwibukiranya indangagaciro z'abanyarwanda zizabageza ku iterambere rirambye.

Dore uko byari bimeze mu mafoto:

@Baganizi Olivier