Sénégal: Utavuga rumwe n’ubutegetsi yajyanwe kwa muganga igitaraganya!
Ousmane Sonko, umwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’iki gihugu ndetse watangaje ko aziyamamaza mu matora ya Perezida ateganyijwe umwaka utaha, yajyanwe kwa muganga igitaraganya, nubwo imiterere y’umuzima bwe n’uburwayi bitigeze bitangazwa.

Mu itangazo rihenewe abanyamakuru ryashyizwe ahagaragara n;ishyaka rye rya Pastef, rivuga ko Ousmane yajyanywe kwa muganga ku wa gatandatu, ku ya 5 Kanama (08), ashyirwa mu bitaro by’abakeneye ubuvuzi bwihuse.
Ousmane Sonko yajyanwe mu bitaro nyuma yo kuba ku ya 30 Nyakanga (07), yatangiye kwiyicisha inzara aho afungiye, mu gikorwa amazemo iminsi 8 yose.
Abarwanashyaka b’ishyaka rye ryamaze guseswa na guverinoma ya Senegal ku itegeko rya Perezida Macky Sall, bavuga ko nta burwayi Ousmane yarazwiho, kandi ko yarameze neza mbere yo gufungirwa muri gereza y’I Sebikhotane iherereye mu birometero 40 uvuye mu murwa mukuru Dakar.
Ousmane Sonko w’imyaka 49 ni umwe mubatavuga rumwe n’ubutegetsi ushyigikiwe cyane mur’iki gihugu, dore ko yanabaye umuyobozi w’umujyi wa Ziguinchor. Kuva muri 2021, yashowe mu manza, aho yashinjwaga gufata ku ngufu umukobwa witwa Adji Sarr wakoraga muri salon de coiffure, wamukoreraga massage.
Ni ibirego we yahakanaga, akavuga ko ari uburyo bwo kurangiza umwuga we wa politiki, cyane ko yari umukandida-perezida mu matora ateganyijwe 2024.
Nyuma y’imyigaragambyo ikomeye yagiye ikorwa ndetse bamwe bakahasiga ubuzima, Sonko yagizwe umwere ku cyaha cyo gufata ku ngufu, ahubwo ahamwa n’icyaha cya ruswa mu rubyiruko, akatirwa imyaka ibiri y’igifungo izarangira amatora y’umukuru w’igihugu ya 2024 yararangiye.
Sonko yatangiye imyigaragambyo yo kwiyicisha inzara ku ya 30 Nyakanga (07), mugihe ku munsi wakurikiyeho aribwo ishyaka rye ryaseshwe ku mpamvu zirimo kuba ari ishyaka ry’abagizi ba nabi bafitanye isano n’ibikorwa by’iterabwoba , ndetse no guhungabanya umutekano w’igihugu.
Sonko utemera ibyaha yahamijwe, yajyanywe muri gereza nyuma y’umunsi umwe ajuririye icyemezo cy’urukiko, asaba ko cyaseswa.