Tanzania: igiciro cy’isukari gihanganyishije Leta n’abacuruzi

Abashinzwe kugenzura isukari muri Tanzaniya bahanganye n’abacuruzi isukari nyuma yo gushaka gushyira mu bikorwa ibiciro by’ibicuruzwa mu gihugu hose.

Feb 5, 2024 - 17:09
Feb 5, 2024 - 22:42
 0
Tanzania: igiciro cy’isukari gihanganyishije Leta n’abacuruzi

Ibiciro by'isukari icuruzwa byikubye kabiri bivuye ku mpuzandengo ya Tsh2.300 ($ 0.91) mu kwezi k'Ugushyingo (01) kigera hagati y'ihumbi 4 000 ($1.59) - 6000 ($2.37)y'amashiringi ya Tanzaania ku kilo. Bene inganda zitunganya isukari, abayitumiza mu mahanda nibo bari gutungwa urutoki kuba aribo ba nyirabayazana b'iri zamuka ry'igiciro, ndetse n'abacuruzi bishyiriraho ibiciro.

Hirya no hino mu karere ka Africa y'Iburasirazuba, ibiciro by'isukari biri mu rugero, aho muri Kenya ikilo cy'isukari kigura nibura 1.30 y'amadolari ya Amerika, nubwo leta y'iki gihugu yakuyeho imisoro ku bayitumiza mu mahanga kuva muri Mutarama w'umwaka ushize w'2023.

Naho muri Uganda, ikilo cy'isukari kiragura amadolari 1.35, 0.44 $ mu Rwanda, 0.83 mu Burundi 1.92 muri DR Congo, 2.36 muri Sudan y'Epfo ndetse na $ 3.14 muri Somalia.

Gusa mu rwego rwo gukemura iikibazo cy'izamuka ry'ibiciro cyugarije abaturage, Ikigo gishinzwe kugenzura isukari muri Tanzania, mu kwezi gushize cyatangaje ko ibiciro by’isukari bigomba kuba biri hagati ya Tsh2,700 ($ 1.07) na Tsh3,200 ($ 1.27), bitewe n’aho bigurishwa mu gihugu. Ibyo byagombaga gukurikizwa ku ya 23 Mutarama (01) kandi bigakomeza kugeza ku ya 30 Kamena (06).

Gusa abafite inganda zitunganya isukari zatangaje ko ibyo biciro biri hasi cyane ndetse bizatuma business zabo zitanyara inyungu. 

Ubusanzwe muri Tanzania habarurwa inganda 7 zikomeye zitunganya isukari bivugwa ko zahagaritse cyangwa zikora gake bituma isukari iba nke ku isoko, mugihe ibiciro bikomeje gutumbagira.

Ikinyamakuru The EastAfrican cyatangaje ko ibi byabaye mmugiheabayisilamu bitegura kujya mu gisibo cya Ramadhan, aho isukari iba ikenewe cyane.

Icyakora Hussein Bashe; Minisitiri w’ubuhinzi, yihanangirije abafite inganda zikora isukari n’abacuruzi kwirinda kugerageza gukomeza gushyiraho ibiciro, bigizwemo uruhare ba bamwe mu bategetsi ba Leta ndetse n’abanyapolitiki b’ishyaka riri ku butegetsi [CCM].

Yashimangiye ko ubwo buryo butagira umusaruro, ati:" iki si ikibazo cyakemurwa mu buryo bwa politiki!"

Yagize ati: "Muri iki gihugu, hari abantu bane gusa bashobora guhamagara bakambaza ibijyanye n'izamuka ry'ibiciro: Perezida, Visi-Perezida, Minisitiri w’intebe na Minisitiri w’intebe wungirije. Nta wundi ushobora guhagarika icyo cyemezo."

Mu butumwa yanyujije ku rukurwa rwa X [ rwahoze ari Twitter] ku ya 24 Mutarama (01), Bashe yavuze ko yatumiye abafatanyabikorwa bafite inganda batumiwe n'akanama gashinzwe gukurikirana iby'isulari kugirango babagire inama, nyuma yo kubabazwa n'imanuka ry'ibiciro by'isukari,, babasaba guhagarika ibyo gushaka kugabanya umusaruro batunganya.

Inganda 7 zikomeye muri iki gihugu, zihariye gutunganya toni 1 000 ku munsi, ugereranyije ma toni 1 500 zisabwa ku munsi, ndetse na toni 490 000 buri mwaka, ozibura zigatumizwa mu mahanga.

Gusa mbere yuko imvura iteza ibibazo muri iki gihugu, muri uyu mwaka, guverinoma ya Tanzania yarifite intego yo kugira umusaruro w'isukari ungana na toni 500 000.

Ku ya 21 Mutarama (01), Bashe yavuze ko guverinoma izaha uburenganzira abayikora n'abacuruzi baho guhita batumiza toni 100 000 z'isukari, ariko aburira ko bashobora gukoresha nabi izo mpushya bakabika ibicuruzwa kugiira ngo ibiciro bizamuke.

Basha ati: “Niba ba nyir'uruganda n'abacuruzi benshi bakomeje kubika ibikoresho kugira ngo ibiciro bizamuke, guverinoma izahagarika ibyo kubarengera, itumize ibicuruzwa mu mahanga. Ntidushobora kurinda inganda  ku kiguzi cy'abakiliya."

Yongeraho ko ibiciro by'isukari ku isoko ryaho biteganijwe ko bizamera neza hagati muri Gashyantare (02) ndetse n'iyatum8jwe mu mahanga izagera muri iki gihugu mu mpera z'uku kwezi.

Ati: "Minisiteri kandi izakomeza gusuzuma ikibazo cy'imvura n’ibyangiritse mu mirima y’ibisheke kubera ko tudashaka gutumiza ibicuruzwa byinshi by’isukari bishobora kwica burundu umusaruro w'imbere mu gihugu".