U Rwanda rurasabwa kongera umubare w’abaforomo nk’ibyarufasha kugabanya imfu z’ababyeyi n’abana muri 2030.
Abaforomo baravuga ko leta y’u Rwanda isabwa kongera umubare wabo kugira ngo intego yayo yo kugabanya imfu z’ababyeyi n’abana igerweho. Batangaje ibi nyuma yo kugaragaza ko umubare w’abarwayi umuforomo yakira ku munsi ukiri hejuru.

Leta y’u Rwanda isanzwe yarihaye intego yo kugabanya umubare w’ababyeyi bapfa babyara ndetse n’abana bapfa bari munsi y’imyaka itanu.
U Rwanda ruvuga ko mu mwaka 2030, ababyeyi bapfa babyara bagomba kuba bari munsi ya 70 mu babyeyi 100 000.
Icyakora abaforomo bavuga ko kugira ngo ibyo bigerweho byagorana mugihe umubare wabo ukiri muke, mugihe ababyeyi n’abana baba bakenewe kwitabwaho igihe baje kwa muganga.
Mu bushakashatsi bwakozwe bwerekana ko mu mwaka w’2020, umubyaza umwe yitaga ku babyeyi 2 340, ibi bikaba bishobora kuba impamvu yateza imfu z’ababyeyi n’abana.
Uwamahoro Beatrice; umuforomokazi ku kigo cya Rugarama cyo mu karere ka Nyarugenge, mu mujyi wa Kigali, avuga ko Minisiteri y’ubuzima isabwa kongera abakozi bakora muri izo serivise kugira ngo intego leta yihaye igerweho.
Yagize ati: “turi bakeya mu kigo nderabuzima. (…) nk’ubu ku munsi nshobora kwakira nk’abarwayi 50! Utangira utanga serivise nziza rwose, nuko ugeze muri 40…hari igihe rwose tujya tudafata n’ikiruhuko. Twasaba wenda bakareba uburyo bakongera abaforomokazi.”
Ku rundi ruhande, u Rwanda ruri mu bihugu bike ku mugabane w’Africa byagabanyije mu buryo bugaragara imfu z’ababyeyi n’abana, aho rwongeyemo imbaraga kugira ngo rushobore kugabanya imfu z’ababyeyi nibura inshuro eshatu, ndetse n’imfu z’abana inshuro ebyiri.
Ababyeyi bakenera izi serivise nabo bemeza ko imfu zagabanutse bitewe no kuba umubyeyi utwite akurikiranwa kuva agisamwa ndetse agakomeza gukurikirana n’abaganga.
Umwe yagize ati:“nta mfu zikibazho kubera ko umuntu aba yaje ku kigo nderabuzima bakagukurikirana. Nk’ubu nkanjye nahereye ku italiki ya mbere[ngisama] ngera ku munota wa nyuma mbyaye nta kibazo mfite.”
Undi ati: “kubera ko babyariraga mu rugo, abana barapfaga, ababyeyi nabo barapfaga. Ariko ubu baradukurikirana, ntawe uhura n’ikibazo.”
Icyakora minisiteri y’ubuzima yo yemera ko igifite urugendo mu kugabanya umubare w’ababyeyi bapfa babyara.
Sibomana Hassan; Umuyobozi w'agateganyo w'ishami rishinzwe ubuzima bw'umubyeyi n'umwana mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, yemera ko nubwo hari intambwe nini yatewe ariko ko hakiri urugendo
Yagize ati: “turacyafite urugendo runini rwo gukora kuko turifuza ko zigabanuka zikaba nke cyane zikagera munsi ya 70/100 000 ku babyeyi babyara abana bazima. Hanyuma n’iz’abana zikarushaho kugabanuka. Ni intego ya Minisiteri y’Ubuzima kuko ntabwo igihugu cyavuga ngo gitere imbere kandi kigipfusha abana benshi cyane, umwana avuka ntagire icyizere cyo kubaho, umubyeyi atwita akajya kubyara avuga ati singaruka.”
Avuga ko kugabanya ababyeyi bapfa babyara ndetse n’abana bapfa bigira ingaruka ku gipimo cy’icyizere cyo kubaho.
Ati: “Ariko nkuko mwabibonye, mu ibarura riherutse, icyizere cyo kubaho mu banyarwanda cyarushijeho kuzamuka. Turi hafi kugera ku myaka 70. Ubundi ni ibintu bidasanzwe, uburyo twateye imbere mu gihe gitoya kugira ngo tugere hariya, kandi iyo urebye usanga byose bifitanye isano n’izi mpfu turimo kuvuga. Iyo ushoboye gukumira imfu z’abana bakivuka uba wongereye icyizere cyo kuramba ku baturage.”
U Rwanda rwiyemeje ko ruzakomeza kugabanya izi mfu z’ababyeyi n’abana, aho mu babyeyi 100 000, abari munsi 70 aribo bashobora kuhasiga ubuzima.
Ibi bisobanura ko zizaba zivuye ku babyeyi 203, ndetse n’imfu z’abana bari munsi y’imyaka 5, ubu zigeze kuri 45.